Home Urukundo Manzi na Bella igice cya 7:Duherukana Manzi ategura ikirori cyo kubwira Ange ko amukunda(soma birambuye)

Manzi na Bella igice cya 7:Duherukana Manzi ategura ikirori cyo kubwira Ange ko amukunda(soma birambuye)

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Mugice cya gatandatu duheruka Manzi ategura ikirori cyo kubwira Ange ko amukunda kuko mu byukuri nubwo Manzi yakundaga Bella yari yaramaze kubona ko Ange amukunda bityo rero ahitamo kumwitwarira dore ko na Bella yari yaramukatiye. Ariko Bella aza kumenya ko Manzi yabeshyerwaga ariko amazi yari yarenze inkombe.

Ubwo Manzi yari kuri stage yafashe ijambo, muri uwo mwanya ninabwo Bella yahageraga, mu byukuri Bella ntiyari azi ikigiye kuhabera, Ange nawe yari azi ko ari birthday party y’incuti ya Manzi. Nibyatinze Manzi yafashe ijambo nuko asuhuza abari aho bose, gusa wabonaga buri muntu wese uraho afite ibyishimo.

Wamukobwa witwa Anitha wigeze kubwira Bella ukuri kwa byose yabonye Bella yaje aho biramutangaza niko kuza kwicara imbere ya Bella ngo amubaze impamvu yaje hano. Bella yagiye kubona abona wa mukobwa amwicaye iruhande niko kumubaza.

Ati: ”nawe waje hano se? ese wamfashije ukambwira igikorwa kigiye kubera hano ko nanjye nabonye nza gusa ntazi ngo hagiye kubera iki?” Anitha yaramusetse cyane ati” Bella ndumva untangaje cyane! Ngo ntago uzi ikigiye kubera hano? Wigeze  uvugana na Manzi se? Dore iki kirori cyateguwe na Manzi agiye kwerekana umukunzi we. Ahubwo umbabarire kuba mbikubwiye naketse ko yaba ari wowe niba mwavuganye”.

Bella yahise yikeka yumva ko buriya Manzi yabonye message yari yamwohereje, atangira kwishima icyo atazi ni uko Manzi ntagahunda amufitiye. Bella yatangiye guhinduka ubona ko afite akanyamuneza mu maso. Manzi nawe yari ari aho imbere agifite ijambo.

Nuko aba abwiye abaraho ati:” benshi muri mwe muzi igikorwa cyaduhurije aha, ariko mbere ya byose mbanje gushimira mwe mwageze aha kuko ni ibyagaciro kanini, mboneyeho n’amahirwe yo gusaba imbabazi uwo naba narahemukiye ni ukuri ambabarire buriya nanjye ntiyari njye. Ese murambabaririye”?

Bose bahise bakoma mumashyi ubona ko bishimye rwose, Ange nawe yari aho yishimiye ukuntu abona Manzi abanye ninshuti ze. Bella nawe yarongeye koko abona ko Manzi ari umwana mwiza ababazwa n’ukuntu yajyaga amubwira nabi.

Manzi ataravuga ingingo nyamukuru asaba ko niba hari umuntu waba hari icyo ashaka kuvuga yaza imbere ntakibazo akagira icyo abwira abateraniye aho. Nibyatinze babakobwa batanyije Manzi na bella barahagurutse bajya imbere baratangira bivuga amazina.

Nuko umwe muribo afata ijambo ati:” Manzi ushobora kuba mugihe gishize waradufataga nk’inshuti nziza ariko siko byari bimeze, ni ukuri twakubereye inshuti mbi cyane. Niba na Bella araha yaza imbere tukabasaba imbabazi mwese.” Manzi yatangiye kubyibazaho cyane.

Ange nawe aho ari atangira kwibaza byinshi ati:” ese ni Bella murumuna wanjye? Ntibishoboka Manzi yaba ariwe bella yakunze se? ese nibyo koko na Manzi akunda Bella? Ese ubu Manzi yaba ankunda? Ange yatangiye kwibaza byinshi kuri Manzi nuwo Bella.

Ange agiye kubona abona Bella arahagurutse nuko ajya imbere. Manzi yarumiwe, ange nawe biramuyobera. Nuko Bella akomeza ajya imbere…………………….

 

Loading….

Iyi nkuru y’uruhererekane yandikwa na Uwera Ritha

Nimuzacikwe igice 8    

You may also like

Leave a Comment