Home Urukundo Manzi na Bella igice cya 8:Duherukana Manzi na Ange bumiwe(soma birambuye)

Manzi na Bella igice cya 8:Duherukana Manzi na Ange bumiwe(soma birambuye)

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Mugice giheruka twasize Manzi na Ange bumiwe bibaza uko Bella yageze mu kirori. Bella nawe yakomeje ajya kuri stage nkuko yari yabisabwe na za nshuti ze zari zaramuhemukiye. Babakobwa barongeye bafata ijambo nuko umwe muri bo ati:” Bella impamvu nawe tuguhamagaye ni uko nawe twaguhemukiye, twabonye umubano wawe na Manzi uri  kuganisha  ku rukundo dushaka uburyo bwose twabatanya”.

“Gusa dupfukamye imbere yanyu tubasaba imbabazi kuko twarahemutse cyane,ni nayo mpamvu tugirango urukundo mwari mufitanye murukomeze. Umva Manzi, Bella yaragukundaga cyane pe, kuriya guhinduka kwe nitwe twabiteye tumubwira ko unywa inzoga kandi ushaka no kumurya amafaranga. Nawe Bella ibyo twakubwiye kuri Manzi byose ni ibinyoma, Manzi yaragukundaga cyane pe.”

Manzi na Bella baguye mu kantu, Ange nawe aho yicaye byamucanze, ari kwibaza umwanzuro Manzi ari bufate gusa mwibuke ko Ange yari yarakunze Manzi mwibuke n’ibyo Ange yari yarakoreye Manzi ko ariwe wamufashije mu nzira zose yaciyemo ava mu cyaro. Manzi yahise yongera asubirana ijambo nuko ashimira ba bakobwa ubutwari bagize bwo gusaba imbabazi.

Manzi yarakomeje ati:” Nshuti zanjye muteraniye aha murabizi icyari kiduteranirije hano ko kwari ukubereka umukunzi wanjye. Bella ihangane naragukundaga cyane, nawe wazize kumva amabwire ariko nyine ihangane Imana izaguha umukunzi wujuje ibyo wifuzaga”.

“Iyo usanga ntarigeze mpitamo undi mukunzi ntakabuza twari gukomezanya pe. Kuko uri umwari ubereye urugo kandi uritonda pe, indangagaciro zose urazujuje kandi uri inyangamugayo.”

Mu kuvuga ayo magambo Bella yari arimo arira, nuko Manzi aramuhobera aramwihanganisha,gusa abari aho bose bifuzaga ko Manzi na Bella bakomezanya. Ange nawe aho yicaye yumva agize impuhwe z’umuvandimwe we cyane, yibaza ukuntu bose bakunze umusore umwe.

Atangira kwibaza ati:” iyo Manzi azakuba yarakunze njye, nari guharira umuvandimwe wanjye.” Mu kwibaza ibyo ntiyari azi ko Manzi ariwe yahisemo.

Hashize umwanya Bella yaratuje aguma imbere yiteguye kwakira undi mukunzi wa Manzi nubwo Manzi atari yamutangariza mu ruhame. Manzi yarakomeje ati:”ndagirango mbwire Ange inshuti yanjye magara ngo aze hano imbere.” Ange yaratangaye cyane gusa we yumvaga atariwe Manzi ahisemo nk’umukunzi, Manzi nawe yari ataramubwira icyo amuhamagariye.

Bella yaramubonye aratangara cyane yibaza niba we n’umuvandimwe we barakunze umusore umwe gusa ategereza ikigiye gukurikira. Manzi ntiyari aziko Bella na Ange ari abavandimwe, Ange nawe yabaye aretse kubibwira abaraho ngo yumve icyo Manzi yaba amuhamagariye.

Manzi yahise abaza Ange ati:” Ese ko nkuhamagaye ngo uze hano imbere uzi icyo nkuhamagariye? Ange ati:”Oya”. Ese ko naguhisemo ngo umbere umukunzi urabyemera? Kandi Ange umbabarire ntumpe igisubizo kinshengura umutima kuko uzi amateka dufitanye, utaza kuyirengagiza. Ese urabyemera?”

Ange yariyumviriye nuko aramusubiza ati:” Manzi…………………….

 

Loading

Ni muzacikwe igice cyanyuma cy’iyi nkuru

You may also like

Leave a Comment