Home Urukundo Manzi na Bella igice cya nyuma:Duherukana Manzi ari gusaba Ange ko yamubera umukunzi(soma birambuye)

Manzi na Bella igice cya nyuma:Duherukana Manzi ari gusaba Ange ko yamubera umukunzi(soma birambuye)

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Ange yariyumviriye nuko aramusubiza ati:” Manzi ikintu cyambere nakubwira utaruzi nuko njye na Bella turi abavandimwe. Mu byukuri naragukundanga ariko bibaye ngombwa ko nkubwira nti oya”.

“Bella aragukunda cyane kandi nawe waramukundaga rero njye ndumva ntahemukira umuvandimwe wanjye. Yagukunze mbere yanjye kandi n’amagambo mabi yakubwira nawe ntiyari we yari amabwire. Mu byukuri ndumva wakomezanya na Bella ntakibazo pe”.

Bella yahise afata ijambo ngo agire icyo abivugaho ati:”mu byukuri Ange njye ndumva nta mpamvu ufite yo kuba wareka Manzi. Yego ndamukunda pe kandi namukunze kuva kera. Ariko ntakibazo nabasha kuzihangana, ese ubundi Manzi ibi urabivugaho iki?” Manzi ati:” mubyukuri Bella warankundaga cyane nkabibona, rero Ange uko yabivuze ndumva ntakibazo. Bella ndacyagukunda”.

“Imana yaramfashije ibampa mwese ngo nzabashe guhitamo, ni ukuri mufite n’intwaro ikomeye yo gukunda gusenga ni nayo mpamvu ibi byose biba biciye mu buryo. Akenshi abavandimwe bakunda kurwanira ibintu nk’ibi, ariko mwe muratandukanye”.

MANZI yahise ahobera ange ariko amubwira amagambo amushimira nuko ahita afata ukuboko Bella abwira inshuti ze ko ariwe mukunzi we.

Hashize icyumweru Manzi yaje kujya I wabo wa Bella, agezeyo bamwakira neza. Dore ko wari umuryango ukunda gusenga cyane.

Mu byukuri papa wa Ange na Bella yari umugabo wubahaga Imana cyane nuko abaha ijambo ry’Imana ati:” ijambo ngiye kubaha rizababere inkingi ikomeye y’umuryango wanyu, mujye murizikana ribabere isomo ryanyu ryaburimunsi Yohana15:5” Ninjye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye, nanjye nkaguma muri we, uwo niwe wera imbuto nyinshi, kuko ari ntacyo mubasha gukora mutamfite”.

Yakomeje ababwira ati:” Iryo niryo sano rikomeye Kristo afitanye n’Abizera nyakuri. Muzakomeze urwo rukundo mufitanye, kandi nawe Ange ujye ukomeza kubaha umuvandimwe wawe.Ikindi kandi Imana iri kumwe namwe mu nzira zose mucamo Yesaya43:2, uyu murongo wo muri bibiriya urabivuga neza.

Hashize umwanya bakiganira ku ijambo ry’Imana ni nako amasaha yicumaga nuko Manzi arasezera bara muherekeza. Iby’urukundo rwa Manzi na Bella byaje kuba birebire bigera naho baza kushingiranwa imbere y’Imana namategeko.

Baje kubaka umuryango w’ikitegererezo, urubyaro rwabakomotseho bari bararutoje gukorera Imana. Abana babo bari intangarugero aho bageraga hose, kandi bari baratojwe gukunda ijambo ry’Imana.

 

Umusozo …………

Abakurikiye iyi nkuru mwarakoze cyane

Gusa namwe hari icyo Kristo ababwira” unesha, nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, nkuko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye.”(Ibyahishuwe 3:21)

 

MURAKOZE…………

You may also like

Leave a Comment