Home Amateka Menya Amateka y’umuramyi Ashimwe Dominic

Menya Amateka y’umuramyi Ashimwe Dominic

by Admin
0 comment

Kumva izina Diminic Nic ,uhita wumvu indirimbo isobanura byinshi mu mitima ya benshi nka “Ashimwe”, Uruwera “ni zindi nyinshi….

N’umuhanzi akaba n’umukozi w’Imana ,akaba akunzwe n’urubyiruko ndetse  ni ngeri zose n’ abakuze kubera indirimbo aririmba zibafasha mu gutegura imitima yabo mu kwegera Imana.

Nkuko mwadutumye kujya tubashakira umuhanzi wa Gospel dukorana ikiganiro benshi mu kifuza ko twazaganiriza Ashimwe Dominic  niyo mpamvu twahisemo ku mwegera kugirango dusohoze ubutumwa bwanyu .

Ashimwe Dominic avukira mu ntara y’uburengerazuba mu karere ka   Rubavu ,Akaba ari umwana wimfura mu muryango wabana 6.

Dominic Ashimwe .

Isezerano.com: Ashimwe waba warigiye hehe amashuri abanza?

Dominic:”amashuri abanza nayigiye I Burengerazuba mu karere ka Rubavu ,ninaho nize ayisumbuye.

Isezerano : Niryari wasobanukiwe ko impano yawe  ko atari kuba pasiteri  ahubwo ukamenya ko ukwiye kuvuga ubutumwa ubinyujije mu ndirimbo?

Dominic : Kuva ndi umwana muto umuziki nawiyumvagamo  cyane ,ngira amahirwe yo kugira umubyeyi ujijutse utarampatiye kujya mubyo ntashaka.

Nyuma yuko abonye ko  nkunda kuririmba ,yanjyanye murusengero mfite imyaka 4 njya muri korali y’abana kuva uwo munsi kugeza ubu numva kuririmba ari kimwe mu bice by’ingenzi bigize  ubuzima bwanjye bwa buri munsi.

Isezerano : Ese haraho ukomora impano yo kuririrmba?

Nta muntu nzi mu muryango w’iwacu wabaye umuririmbyi navugako ariho impano yanjye yakomotseho. Njye mbibona gusa ko ari Imana igutoranya kubw’ubuntu bwayo ititaye kugisekuruza  uvukamo ukaba itangiriro y’ishusho nshya itarahoze mu muryango wawe

Isezerano : Ubusanzwe Dominic asengera hehe?

Nsengera mu itorero rya ADEPR I Nyarugenge ahitwa mu Gakinjiro .

Isezerano : Abantu bahamagarwa mu buryo butandukanye kugirango bakizwe ,mwebwe mwabwirijwe nande?

Dominic : Njyewe nta muntu wambwirije na menye ubwenge nsanga mama yarakiriye Kristu anyobora murusengero ,nyuma uko ngenda nkura nkomeza kumva nshaka kuba uwo Imana inyifuzamo,nkomereza aho kugeza n’uyu munsi.

Isezerano : Kuki wahisemo kutajya wishyuza ibitaramo byawe ,haba haricyo wabwiwe n’imana?

Kutishyuza ibitaramo ntabwo ari Imana yabimbujije ahubwo ni amahitamo yanjye gusa.

Isezerano: Kurubu Dominic  afite ibihembo(award) zingahe yakuye mu muziki ?

Dominic : Mfite Salax Award editions2 ,hamwe nindi award yitwa East African Music Award nabonye 2012 nk’umuhanzi wa Gospel mu karere ka East Africa.

Isezerano : N’uwuhe muhanzi w’icyitegererezo mu buzima bwawe hano mu Rwanda?

Dominic : Nibenshi kuko buri wese aba afite icye cy’umwihariko anyigisha mu bikorwa bye.

Isezerano : Gira icyo usaba abanyamakuru bari mu gice cya Gospel?

Icyo nasaba abanyamakuru ba gospel ni uko bazirikana ko umurimo bakora w’itangazamakuru rya Gikristo  ,Atari akazi gusa ahubwo ari n’ivugabutumwa baba bakora ,bityo be kuba abanyamakuru b’abakristo “ahubwo nibabe “abakristo babanyamakuru”.

Isezerano: Mubuzima busanzwe n’iki nkuwakwakira Ashimwe mu rugo rwe yamutekera ?

Dominic :Ahageze yamwakira neza nk’umukristo kandi ukunda abamusura.

Isezerano : Tanga inama kubahanzi bakora gospel mu muziki?

Dominic : Inama natanga kubahanzi bakora gospel niko bakumvira ijwi ry’umwuka Wera ubarimo, icyo ribabwira  akaba aricyo bakora kurusha  gukurikiza amarangamutima cyangwa uburambe n’ubuhanga runaka umuntu abifitemo .

Icyo gihe nibwo ubasha gukora koko ikibasha kugira   icyo kimarira imitima y’abatega amatwi ibyo uririmba.

Isezerano.com tugushimiye  ikiganiro tugiranye, Imana iguhe umugisha.

Murakoze namwe kuntekereza ,ndabashimiye mu kazi keza mukora ko kwamamaza inkuru nziza y’umwami wacu.

You may also like

Leave a Comment