Home Amateka Menya byinshi ku itsinda ryamamaye cyane rya Groupe Makoma n’irengero ryaryo(Soma birambuye)

Menya byinshi ku itsinda ryamamaye cyane rya Groupe Makoma n’irengero ryaryo(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Nkuko tubikesha urubuga rwa eventsrdc itsinda rya gikiristo ryo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ryaririmbaga indirimbo zihimbaza Imana ryamamaye cyane ku izina rya Groupe Makoma kuva mu mwaka wa 2000 ryaririgizwe n’abantu bavukana.

Abo bana bavukana harimo abakobwa batatu,Annie Makoma,Penganie Makoma na Natalie Makoma n’abahungu batatu aribo Martin Makoma,Tutala Makoma na Duma Makoma hakiyongeraho n’inshuti y’umuryango yitwaga Patrick.

Iri tsinda ryabayeho kuva mu mwaka wa 2000 ,maze riramamara cyane muri Afrika.Ibi ntibyabujije ko mu mwaka wa 2011 iri tsinda rizima, bitewe n’igenda ry’umwe mubari bagize iri tsinda witwa Nathalie Makoma.Gusa impamvu y’iri genda ikaba ritazwi.

Amateka y’iri tsinda yarangiye mu buryo utakwiyumvisha.Gusa kuva ubwo buri wese mu bagize rino tsinda yagiye kuririmba mu makorari asanzwe nkuko nakera babikoraga mu nsengero zabo,aho bari baranigiye kuririmba ,gucuranga n’ibindi.

Iri tsinda ryaririmbaga indirimbo zihimbaza Imana ryagize amateka akomeye aho mu mwaka wa 2002 ryatwaye igihembo cy’itsinda ntashyikirwa muri Afrika.Iri tsinda ryasohoye imizingo y’indirimbo harimo uwitwa On Faith,Nzambe na Bomoyi na I saw the Light.

Gusa abantu bakomeje kwibaza byinshi kuri iri tsinda ,bamwe bati ese uyu muvandimwe wabo Nathalie Makomani we watumaga bagira ibyo bageraho,cyangwa se ni izindi mpamvu zatumye iri tsinda rizimira .

 

 

 

You may also like

Leave a Comment