Home Amateka Menya byinshi ku mateka y’umwami Alexendre le Grand wagize inyota yo kwigarurira isi indwara y’umuriro ikamuhitana (Soma birambuye)

Menya byinshi ku mateka y’umwami Alexendre le Grand wagize inyota yo kwigarurira isi indwara y’umuriro ikamuhitana (Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Alexendre le Grand yavukiye i Pella muri Maseduwane mu gihugu cy’ubugiriki.Ubuzima bw’uyu mugabo wabaye n’umwami ku myaka ye 20,agatsinda intambara zitabarika buratangaje,yatsinze ibihugu byinshi agera mu Buhinde no mu bihugu byo muri Afrika.

Alexandre le Grand ,umuhungu wa Phillipe II na nyina Olympias  yifashishije igisirikare cye cyari ku rwego ruhanitse,aho yamaraga gufata bagombaga kwiga umuco wa kigiriki.

Ikomoka ku mana ry’umwami Alexandre le grand

Nkuko urubuga rwa linternaute rubivuga, Alexendre yabonye izuba mu mwaka wa 356 mbere y’ivuka rya Yesu mu murwa mukuru w’ubwami bwa Maseduwane .Mu mikurire ye nyina yamutoje ko akomoka ku mana yitwa Zeus na nyina akaba ari imana yitwa Achille.Bitewe nuko umuhanga mu mitekerereze witwa Aristote yakundaga kuvuga ku muyobozi mwiza uko yagakwiye kuba ameze,byatumye ise nawe wari umwami Phillipe II amushakira Aristote ngo amubere umwarimu.

Alexendre yaje kuba umuhanga mu bwenge ndetse aba n’umuhanga mu bya gisirikare.Hakiri kare umwami yamugabiye ku butegetsi bwe ,amuha umutwe wa gisirikare wo kuyobora,maze Alexandre yiyerekana atsemba ingabo z’Abatebe mu mwaka wa 336,nyuma umwami Philipe II yaje kwicwa maze umuhungu we Alexendre ahita amusimbura.

Alexandre le Grand yima ingoma ku myaka ye 20

Alexendre akimara kwima yahise atangira gukorera mu murongo wa se.Mbere yuko Abanyatebe babyutsa umutwe yagombaga kubanza kugaragaza imbaraga z’ubutegetsi bwe.Yishe abanzi be  maze ahanagura umujyi wose wa Thebes.Aho yayoboraga ahahuza cyane n’ubwami bwe mbere yo kujya kurwana muri Aziya.

Igisirikare cye cyari gifite ingabo 35000 zirwanira ku butaka n’abasirikare 5000 bagendera ku mafarashi.Ajya kurwana n’abanyaperise,igisirikare cyabo cyagerageje guhagarika zino ngabo z’Alexendre ariko biranga, bituma umwami wa Perse witwaga Darus III Codoman ahunga,nuko irafatwa.

Alexendre le Grand ategura ikindi gitero cya gihanga cyo gufata ibirwa bya Perse kugirango ababuze kuva muri ibyo birwa ngo badatera u Bugiriki.Imijyi myinshi yishyira mu maboko y’Alexendre nta no kurwana, ariko aho Alexendre afashe akahazana Demokarasi.Yaje gufata n’indi mijyi myinshi ku ngufu.

Inyota y’umwami Alexendre le grand yo gufata imijyi myinshi

Mu kibaya cya Iso muri Siriya y’ubu,ingabo z’abagereki zipimye n’ingabo z’abanyaperise 600000,bituma ingabo z’abanyaperise zikwira imishwaro maze umwami wabo ahungira muri Siriya,ata nyina,umugore we n’abakobwa be.

Alexendre yakomeje ibikorwa bye byo gutera Siriya afata umujyi wa Tyr.Uyu mwami yaje kwihorera bikomeye ,aho yishe abantu  8000 bo muri uyu mujyi,abandi bagera kuri 30000 bagurishwa mu bucakara.Ahita atera Gaza,noneho hakurikiraho Misiri aho yakiriranwe yombi kubera ko yari yararwanije abanyaperise kandi bataracanaga uwaka n’abanyegiputa,kuko bari barabigaruriye.Alexendre akuraho umurwa wa Memphis wahabaga,ashyiraho umujyi wa mbere w’ubugereki witwa Alexandrie.

Imishinga y’umwami Alexendre ikomwa mu nkokora

Mu mwaka wa 324 mbere ya yesu,Alexendre yarakajwe cyane  n’urupfu rw’uwari umwungirije, Héphaïstion.Ajya i Babyloni muri gahunda y’akazi,yakira abambasaderi baturuka muri Carthage no mu Butaliyani.Alexendre yatekerezaga ku mushinga wo gutera ibindi bihugu ariko aza gufatwa n’indwara y’umuriro(forte fièvre) yahise imuhitana mu minsi 10.Umwami ukomeye w’ubugereki ,Egiputa n’Aziya apfa ku italiki ya 13 Juin 323 mbere ya Yesu ku myaka 33.

Ubwami bukomeye Alexendre le Grand yari yarigaruriye mu myaka 10 ntago bwakomeje kubaho.Amaze gupfa ubwami bwe bwigabanyije abajenerali be,maze inzozi ze zo kwigarurira isi zishirira aho.

 

 

You may also like

1 comment

Siborurema Protais January 26, 2019 - 3:11 pm

Aya mateka atumye numva birenze akamaro ka mwalimu kuko na Alexandre le grand yabanje guca kwa Teacher Arstote kugira ngo abe igihangange mu kugaba ibitero no kwigarurira aho yateye yagura igihugu.

Reply

Leave a Comment