Isezerano Gospel
  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire

Isezerano Gospel

  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire
Amakuru y'ibanzeInyigishoIsesengura

Menya impamvu bidakwiye ko ibihe byiza biryoshya urukundo rwa babiri byarangirana  n’umunsi wo gushyingiranwa.

by MUTETERAZINA Shifah October 17, 2019
written by MUTETERAZINA Shifah October 17, 2019
Menya impamvu bidakwiye ko ibihe byiza biryoshya urukundo rwa babiri byarangirana  n’umunsi wo gushyingiranwa.
Yasuwe: 734

Menya impamvu bidakwiye ko ibihe byiza biryoshya urukundo rwa babiri  byarangirana n’umunsi wo gushyingiranwa kwabo,bikibagirana burundu.

Urukundo rwa babiri rurangwa na byinshi,higanjemo ibihe byiza nko gusohokana kwa bombi,guhana impano,kugirirana impuhwe , kubitsanya amabanga  no guhumurizanya aho bikwiye, ibi n’ibindi tutavuze bituma bamarana igihe kirekire bigatuma bagira byinshi bazimenyanaho bitakwibagirana.

Ibyo bihe byiza bya rwa rukundo rwa bombi  rero, mu byiyumviro byabakundana bumva ko ari ingufu zubaka neza urukundo rwabo, kandi baba basabwa gutanga bityo bakabikora batinuba ndetse benshi muri bo batekereza ko ari n’ikimenyetso cy’ingenzi cy’umubano wuje urukundo.

Ibyo nanone bigashimisha abakundana kuko buri umwe aba yumva ko yatsindiye umutima n’ibyiyumviro bya mugenzi we.

None ni kuki uyu mubano warangirana n’umunsi aba bombi bashyingiranyweho?

Gushyingiranwa ni ishusho y’igihango hagati y’umuntu n’undi ,umubano uhamya kurukundo  no kwitanaho kwabo ,ni igikorwa cy’ubatswe n’Imana. Kuko Imana ikunda urugo kuko urugo n’urw’Imana.

Ariko niba umugabo n’umugore we bibagora kumara igihe  barikumwe,biragoye ko rwa rukundo no kwitanaho byakomeza kwaguka no gukomera

Gukomeza ibihe byiza binezeza uwo mwashyingiranwe ntibigoye namba yewe ntibinahenze gukomeza  kubungabunga ubuzima bwo ishyingiranwa ryamwembi ni ibintu by’ingenzi.

Izi nizo mpamvu zose zikwiye gukomeza bya bintu bituma urukundo rurushaho kuryoha na nyuma yo gushyingiranwa

Igihe ni impano yagaciro

Igihe abakundana bafata ngo bitananeho banarushaho kumenyana ibi biba ari ibihe byabo byo guhugira mu rukundo rwabo ,bakanagaragarizanya ibimenyetso byo kudacogora mukwitanaho,icyo gihe cyose ni impano itagereranywa buri wese aha umukunzi we,ni byiza rero kuzirikana iyi mpano itagereranwa bahanye.

Abantu bashora ibyagaciro mu byo bitaho

Iyo wakunze umuntu umuha byinshi kandi wishimiye mubyo ukunda kandi uha agaciro, ukanezerwa aruko usangiye nawe buri cyose mubyo utunze iby’agaciro byose ukumva niwe  ubikwiye ibi byose ukabikora mu gihe mukiri mu cyiciro benshi bakunze kwita icyo guteretana hanyuma ntubikore kwubw’umubano wuwo mwashyingiranwe ,ni ngombwa ko ugushyingiranwa kwa babiri gukomezwa no gushorwamo ibyagaciro nkuko biba byarahoze.

Uko uhindura uwo mwashyingiranwe mu gihe gito ni nako uba uteje ikibazo mu muryango wawe muri rusange.

Guhindura no gutandukana nuwo mwashyingiranwe bitandukanya umiryango kuko iyo mwashyingiranwe imiryango ibiri nayo iba igiranye igihango niyo mpamvu nayo iba igiranye ibibazo  mu mubano wayo, ikindi kandi abana mwibarutse baba bambuwe uburenganzira bwo gukurira mu biganza byababyeyi babo bombi.

Kurema iteka impamvu zakomeza ipfundo ry’ishyingiranwa ryabo.

Abashyingiranwe nanone bagomba gufata igihe kimwe bakajya ahantu bakaganira,kurebana televisiyo mu rwego ro gukomeza kwitanaho no kubaka ipfundo rikomeye rw’icyobahuriyeho ari rwo rwa rikundo rwatumye banashyingiranwa.

Kubyoroshya no kubihozaho.

Ntampamvu yo kubikora nkaho ari intambara abakundana barasabwa gukorerana twa tuntu bakoreranaga batarashyingiranwa ,kandi tugahoraho bakumva ko arikiguzi cyo kubaka umubano wabo ugakomera.

Mu kubungabunga ibitera uwo mwashakanye umutuzo no kunezerwa ni igenzi kubizirikana no kubihozaho aho bishoboka kuko burya urukundo ntirusaza ahubwo rukeneye guhora ruvomererwa rukabagarirwa kugira ngo rukomeze rutohagire  uyu ni umukoro mwiza kubashyingiranwe by’umwihariko kubafite Yesu muri bo.

 

 

 

 

 

 

 

 

0 comment
1
FacebookTwitterWhatsapp
MUTETERAZINA Shifah

previous post
Inkuru ya Carine: Urukundo ntirugurwa amafranga Episode 4
next post
Dore bimwe mu biribwa bitateza ikibazo ku buzima bw’umutima wawe

You may also like

Kigali : Abayisilamu duhuje” Imana “kuko nabo bizera...

April 29, 2020

Umuraperi The Pink ati:” Bamwe batinza imishinga yacu...

December 13, 2018

Umuramyi Papi Claver avuze amagambo y’urukundo k’umugore we...

August 28, 2020

Menya inkomoko y’indirimbo “ Icyaremwe Gishya” Arsen Tuyi...

February 24, 2019

MU MAFOTO: REBA UBURYOHE BW’IGITARAMO ELI MAX KAGOMA...

March 18, 2019

The Blessing Family na Himbaza Club babazaniye Iserukiramuco...

January 15, 2020

I GICUMBI : Umukecuru Mukashyaka arasaba ko yahabwa...

January 21, 2021

KIGALI : Jacquelyn Jaci Davette” Indirimbo ze zakunzwe...

January 15, 2020

Nigeria : Boko Haram yivuganye abakristo benshi ,...

February 26, 2020

Urubyiruko rwo muri Australia rwiyemeje kuvugurura Kiliziya yabo

December 10, 2019

Leave a Comment Cancel Reply

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Dukurikire

Isezerano.com

Kwamamaza

Inkuru Zakunzwe

  • Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

  • Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

  • NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

  • Aho  Umwuka wera ageze  amateka arahinduka,nawe yaguhindurira amateka(soma birambuye)

  • I GICUMBI : Umukecuru Mukashyaka arasaba ko yahabwa ubutabera , kuko ubuyobozi bwakingiye ikibaba umugabo wasambanyije umwana we

Dukurikire

Facebook Twitter Instagram Youtube

Kuri Twitter

Follow @isezeranogospel

Inkuru Ziheruka

  • Ngoma: Abantu 16 bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage mu buryo butemewe.

    January 24, 2021
  • Abakirisitu Gaturika bazajya bakurikira Igitambo cya Misa kuri radiyo na televiziyo y’U Rwanda.

    January 24, 2021
  • Indirimbo: Korali Elayono ikorera ubutumwa i Remera yasohoye indirimbo nshya.

    January 23, 2021
  • Papa Francis arasaba Biden ‘kubahiriza uburenganzira, icyubahiro cya buri muntu’

    January 22, 2021

Ahandi Washakira

  • Amakuru y'ibanze
  • Amateka
  • Ibitaramo
  • Ibiterane
  • Indirimbo
  • Inyigisho
  • Isesengura
  • Kuramya
  • Kwamamaza
  • Mu Mahanga
  • Mu Rwanda
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Ubuzima bw'Abahanzi
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • Video
  • Videos

Kwamamaza

Facebook Twitter Instagram Youtube

Inkuru Zakunzwe

  • 1

    Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

    May 15, 2019
  • 2

    Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

    March 1, 2019

Izindi Nkuru Wasoma

  • Ngoma: Abantu 16 bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage mu buryo butemewe.

    January 24, 2021
  • Abakirisitu Gaturika bazajya bakurikira Igitambo cya Misa kuri radiyo na televiziyo y’U Rwanda.

    January 24, 2021
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • Youtube

@2018 Isezerano G Company Ltd. - www.isezerano.com. All Right Reserved.


Back To Top