Home Amakuru y'ibanze Menya impamvu “Nizeyimana Mirafa” amaze amezi 4 muri Zambiya adakina

Menya impamvu “Nizeyimana Mirafa” amaze amezi 4 muri Zambiya adakina

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Nizeyimana Mirafa avuga ko ibibazo byi ibyangombwa byamubereye imbogamizi bituma amaze amezi 7 muri Zanaco adakina , uyu musore avuga ko yabuze icyemezo cyo gukorera muri Zambia [Work Permit ] bituma adakinira ikipe ye nshya yari amaze gusinyira .

Mu kwezi ku ugushyingo 2020 nibwo Nizeyimana Mirafa wari umukinnyi wa Rayon Sports yerekeje mwigeragezwa mu makipe atandukanye muri Zambia , uyu musore yaje gushimwa nikipe ya Zanaco ayisinyira imyaka 2 ariko amaze amezi 4 muriyi kipe adakina,ahanini kubera ko yagowe nibibazo byo kubura ibyangombwa bimwemerera gukorera muri Zambia .

Umukinnyi Nizeyimana Mirafa (Photo Internet)

Mukiganiro cyihariye yagiranye ikinyamakuru Isezerano.com Mirafa yagize ati ”ubu nabonye icyemezo cyagateganyo [Temporary Permit]   ,urumva ko ntagisigaye , nk’icyumweru kimwe byose biraba byarangiye , urumva nagize ibibazo bya Visa , gusa byararangiye ubu ikibura ni icyemezo cyo gukorera muri Zambia [Employment Work Permit ]”.

Abajijwe niba abona bizamworohera kubona umwanya wo gukina kandi amaze igihe kinini adakina Mirafa yagize ati ”urumva ntago byari byoroshye kuko namaze umwaka ntakina , kumara umwaka udakina ugahita uza muri Championa iri kurwego ruri hejuru yurwo warurimo kandi umaze umwaka udakina,ugasanga abandi bari muri Championa hagati ,urumva ntago byari binyoroheye .

Ndi kugenda mfata ritime kandi koko abatoza barankunda, mfite n’umutoza unkurikirana umunsi kumUnsi , ndahamya ko ni twitwara neza muri Champions League, nshobora kuba nzaba natangiye kuba mubakinnyi babanza mukibuga , kuko urumva icyo ndi gukora cyane nukugirango nerekane ko banguriye ukuri .

Hari ibintu byinshi nzabafasha mu gihe nabonye ibyangombwa ,gusa icyizere kirahari abantu dukina kumwanya umwe nzi uko bakina byose ndabizi hari ikizere gihari” .

Uyu musore yavuze ko uretse ibibazo by’ibyangombwa  yanagowe cyane nindimi zivugwa muri Zambia ndetse nibiryo byaho ngo kubimenyera ntibyari bimworoheye , ati ” urebye ntago byabura ikintu cyagiye kingora nindimi bavuga , imirire , ibiryo barya , bakunda kurya ibiryo bimeze nka kawunga bita [ inshima ]  , urumva biri mubintu byagiye bingora ariko ubu  maze kumenyera , nindimi zaho ubu natangiye kujya nzivuga urumva ko biba bigoye .

Usanga inaha bavuga indimi 76 niba atari 74 aho ngaho , usanga nkabakinnyi umwe avuga uru , undi avuga urundi , urumva ni ikibazo ,gusa amahirwe ahari usanga  abenshi  banakoresha icyongereza, ariko  biba byiza iyo umenye nizo ndimi zabo baba bavuga urumva biba ari ibyagaciro  ibyo nibyo bintu byabanje kungora ”.

Abajijwe niba atekereza kugaruka mu ikipe y’igihugu mu minsi ya vuba Mirafa yagize ati” Kubijyanye no kugaruka mu ikipe y’igihugu , umukinnyi mpuzamahanga ku rwego nka Zanaco , kuko  Zanaco  ifite abakinnyi bakina mu ikipe y’igihugu bagera kuri 12 , kandi ifite n’abanyamahanga benshi bakina mu makipe yabo y’ibihugu , urumva nagaciro  nanjye kuba naba ngiye kugira amahirwe yo gukina mu ikipe y’igihugu , ninayo ntego mfite nintangira gukina nkafasha Zanaco , ndetse hari ikintu kinini kuko championa yahangaha irakomeye , ndumva ko no guhamagarwa bizaba ari ishema kuri njyewe kandi gusenga cyane n’imyitozo myinshi haricyo bizamfasha INSHALLAH” .

Yasoje asaba abanyarwanda gukomeza kubasabira kugirango bitware neza aho baba bakina hanze kuko aribyo bizatuma ikipe y’igihugu Amavubi ikomera , yagize ati ” ubutumwa nabaha nukudusabira  ibintu bikagenda neza mukazi ka burimunsi , nkumwana w’umunyarwanda , tugatera imbere kugirango ejo nejobundi ikipe y’igihugu izakomere , igire abakinnyi benshi bakina hanze bari kurwego rwiza , bizafasha n’ikipe y’igihugu , basabire nabandi babone amahirwe yo gukina mumakipe atandukanye yo hanze , haricyo byongera  , igihugu kiramenyekana , ndetse n’umukinnyi biramufasha n’umuryango we , dusabirane nkabakinnyi babanyarwanda ndetse dushyira hamwe kugirango tuzamure ikipe y’igihugu ”.

Nizeyimana Mirafa yakiniye amakipe atandukanye arimo Etencelle mbere yo kwerekeza muri Police Fc aho yavuye yerekeza muri APR FC ahamara umwaka umwe muri 2019 nibwo yerekeje muri Rayonsports yararimo mbere yo kwerekeza muri Zambia.

 

You may also like

Leave a Comment