Home Amakuru y'ibanze Menya inkomoko y’ijambo ‘HE’ risigaye rikoreshwa cyane n’ amatsinda ya hano mu Rwanda.

Menya inkomoko y’ijambo ‘HE’ risigaye rikoreshwa cyane n’ amatsinda ya hano mu Rwanda.

by Ali Gilbert Dunia
1 comment

Ijambo “HE” benshi bakunda kwibaza niba ari ijambo ryo gukurura abantu cyangwa kubakangura ,mu gihe bari mu gitaramo , kuko akenshi rikunda gukoreshwa cyane n’umuhanzi  uri kuririmba k’urubyiniro cyangwa amatsinda ari kuririmba.  Iri jambo “HE” ryamenyekanye cyane mu gihe gito kuko nta myaka myinshi ishize  ryumvikanye mu matwi ya benshi  .

Iri jambo “HE”cyane cyane rikunze kuba intwaro yazimwe mu matsinda yahano mu Rwanda doreko ryafashe n’imitima y’abavugabutumwa kurubu nabo bikaba bimaze kumenyerwa ko abavugabutumwa benshi bakiri bato basigaye barikoresha mu gihe bari kwigisha.

Nka Isezerano.com twifuje kubaha icyegeranyo gito ku ijambo “HE” .

Ijambo “HE” n’ijambo riba muri bibiliya rigararagara mu gitabo cya Zaburi 119 :33 , aho usanga  umutwe w’ijambo  wa nditseho ari “HE” iri jambo rifite ubusobanuro bwaryo kuko niho usanga rya komotse.

Ijambo” HE” n’uburyo Abaheburayo bakoreshaga mu kuririmba Zaburi , baryifashishaga nkuko natwe ubu turirimba du koresheje amajwi.  Abaheburayo bavugaga Zaburi bifashishije indirimbo ntabwo bayivugaga nkuko tuyisoma.

Ikinyamakuru isezerano.com cyifuje kumenya uko bamwe mubarikoresha barifata.

Mu kiganiro ikinyamakuru isezerano.com cyagiranye n’umuyobozi w’itsinda Holy Entrance Jimmy Rubibi yagize ati:” impamvu natwe dukunda gukoresha ijambo “HE” , icya mbere n’ijambo ry’Umwuka cyane , ntabwo turikoresha nk’igihe cya ruwazire (leisure time) , n’ijambo rinini muri Bibiliya rya humetswe n’Imana.

Niyo mpamvu turikoresha kugirango dukomeze kuzamura amateraniro y’abera , bakomeze kunezererwa Imana. Niyo mpamvu turikoresha . Kuko ridufasha kuramya Imana , ntabwo ari ijambo ryazanywe n’umuntu cyangwa ngo rituruke mu ndirimbo y’umuhanzi cyangwa korari runaka.

You may also like

1 comment

Modeste Ngezenubwo. May 28, 2019 - 4:24 pm

Ubuse Igisobanuro cy’ijambo HE mutanze kiri hehe?

Reply

Leave a Comment