Home Amakuru y'ibanze Menya inkomoko y’ikimenyetso cy’imboneko y’ukukwezi mu Idini ya Islam

Menya inkomoko y’ikimenyetso cy’imboneko y’ukukwezi mu Idini ya Islam

by Ali Gilbert Dunia

Idini ya Islam yahereye muri Arabiya, aho yagiye yaguka iciye mu butayu mu nzira y’ubucuruzi bwakorwaga akenshi mu gihe cy’ijoro.

Muri icyo gihe icyaberekaga icyerekezo bajyamo ni ukwezi n’inyeneyeri. Ukwezi ku basilamu gushushanya kuyoborwa n’Imana mu nzira y’ubuzima.

Ukwezi gushya gushushanya ingengabihe y’Abasilamu “Muslim Calendar’ igizwe n’amezi 12, aho kugira iminsi 29 cyangwa 30. Rero muri Islam imboneko y’ukwezi, n’ukwezi ko kuri Calendar bikunze guhurirana.

Abasilamu bategereza ko ukwezi kugaragara, by’umwihariko mu mpera z’ukwezi kwa Ramadan,mu gihe iyo kubonetse aribwo bizihiza Id al-Fitr.

Inkuru dukesha[ A A Davis ]ukorera London SW7, ivuga ko ikoreshwa ry’ukwezi mu bimenyetso byinshi bya Islam ntaho bihuriye n’umumaro ushamikiye ku mboneko y’ukwezi muri Islam.

Hari ingero nyinshi zibigaragaza, nk’urugero amabendera menshi ya Islam aba arimo ukwezi gushaje “old moon”, cyangwa ukwezi guteye umugongo ukureba “reverse shape of the new moon” kuba kumeze nk’inyuguti ya C iteye umugongo.

Nanone uko ukwezi gushya kugenda kuboneka, niko ugushaje cyangwa ugushaje kugenda kugabanuka, uko kugenda kugaragara rero niko muri Islam bita “Cresent moon”.

Nubwo imboneko y’ukwezi ikunze gukoreshwa cyane n’idini ya Islam, siyo nkomoko yayo, nta nubwo yaturutse mu iyobokamana yabo.

William G Crampton, Director of the Flag Institute, Chester, avuga ko iki kimenyetso cy’ukwezi cyahoze gikoreshwa mu bugeni bwa gikristu mu binyejana byinshi byahise, urugero nkaho kwakoreshwaga gushaka kugaragaza ko Bikilamariya yari isugi “Virgin Mary”.

William G Crampton akomeza avuga ko ukwezi ari kimwe mu bimenyetso cyangwa ibirango bimaze igihe kirekire mu mateka y’abantu kuko kwifashishwaga cyane mu kugaragaza ukuri kw’ibintu mu bihe by’abantu b’I Babuloni muri Mesopotamia.

Kuko nk’urugero uhereye 2100 mbere y’ivuka rya Yesu, imboneko y’ukwezi yashushanyaga ikigirwamana cy’abanyabyaha, mu gihe inyenyeri yashushanyaga ikigirwamana cy’izuba.

Nyuma ukwezi kwaje kuba ikimenyetso kigaragaza ubutungane bw’abagore babicishije mu kigirwamana cyitwaga “Artemis” nabo basaga harimo nka “Diana” wahoze yizihizwa mu baroma bo hambere.

Uyu Diana yafatwaga nk’ikigirwamana kiri hejuru y’ibindi nkuko ukwezi nako kwari mu bigirwamana by’Abaroma.

 

Ukwezi kwinjira mu mikoreshereze ya Islam biciye muri Seljuk Turks aho yatsindaga Anatolia mu kinyejana cya 12, nyuma bigatangira gukoreshwa ku baturuka kuri Seljuk Turks.

Ottoman Turks yaje kuyobora icyo gihugu cya islam “Islamic Nation”, aho uwitwa Sultan yaje kuba Caliph (izina ry’urwego rw’ubuyobozi) kugeza mu 1922.

Mu kinyejana cya 19 nibwo ukwishirahamwe kwa Islam gutewe inkunga na Sultan Abdoul Hamid II, batangiye gukoresha ukwezi n’inyeyeri ku ibendera ry’icyatsi nk’irya Misiri, Pakistan, n’izindi Leta nyinshi za Islam, bitewe nicyo yashakaga n’imyumvire yari afite.

Inkuru dukesha ikinyamakuru “the Guardian” yatangaje ko mu bushakashatsi bwakozwe na Professor Richard Ettinghausen yavuze ko kugirango ukwezi gutangire gufatwa nk’ikimenyetso cy’imyemerere mu idini ya Islam byatangiye neza mu kinyejana cya 19.

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment