Home Amakuru y'ibanze Menya inkomoko yo ‘Gutera’ ivi , birimbuye imitima ya benshi – Ev Caleb Uwagaba .

Menya inkomoko yo ‘Gutera’ ivi , birimbuye imitima ya benshi – Ev Caleb Uwagaba .

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Akenshi na kenshi usanga abasore cyangwa inkumi bakora ibintu ariko batazi neza ibyo bakora

gusa bikamera nkaho biganye, bigendanye n’ ibihe tugezemo iterambere ridusunikira gukora.

Ibintu tutazi neza cyangwa se twanabikora tukabikora mukutamenya, aha niho nibajije ibibazo bitandukanye cyane cyane kubijyanye no gutera.

  1. Inkomoko yo kwambika impeta isaba umukobwa ko muzabana
  2. Niki bibiliya ibivugaho ?
  3. Ese bikorwa ryari ?

Mugusubiza ibi bibazo byose nifashishije inyandiko nakuramo amakuru ahagije uhereye ku cya mbere

Gutera ivi n’ibintu byabayeho cyera cyane mu mwaka wa 2600BC mbere y’ivuka rya Yesu mu gihugu cya Misiri, Nyuma yaho nko Muri za 1477 muri ampire ya ba Romani bibaho Bizanwe n’uwitwa Arschuduk Maximillan.

Asaba uwitwa Mariya (Marry) ko bazabana (uyu Maximillan yari i Gikomangoma ari nawe Archeduck wa Autriche akaba yarategetse Holy Roman Empire mu kinyejana cya 16 nyuma ya Yezu. Ariko nkwibutse ko atapfukamye kubera ko mu muco ya baromani cyaraziraga gupfukamira umugore.

Ibi byo gupfukama rero byaje bivuye mu burayi igihe umutware cyangwa umukire yabaga ya kunze umucakara cyangwa umugaragu. Ubikoze yabaga ashaka kwerekana ko nawe yiyoroheje. Agapfukamira umukobwa, nyuma yaho Muri Afrika byahabaye bwa mbere muri 1867 mu mugi wa Cap Town bamaze kuvumbura ikirombe cya Kemberly.

Nabwo bitangiwe n’abazungu bashakaga uburyo bakwamamaza zahabu zabo bifite kandi ubusobanuro bw’Ikintu umugabo yakorerera uwo yakunze urukundo rwa gahebuzo yifuza kuzabana nawe ubuzima bwe bwose

“Warm to symbolise a lifetime’s promise of love and commitment, the engagement ring is the most meaningful gift a man will give and a woman will receive”.

Mu gihe cyacu rero byongeye kwaduka bigaruwe n’abanyamideri bashakaga gucururiza inzu imideli yabo. Byatangiye muri 1930 ari uburyo bwo kwamamaza.

Impeta isaba umuntu ko muzabana ireba ahanini abantu baba bari mu mahuriro y’ubuzima ,aho bagomba gufata icyemezo cy’inzira bacamo. Rero muri bibiliya harimo inkuru ya Aburahamu wohereza umugaragu we ngo ajye gushakira umuhungu we umugore muri bene wabo.

Uwo mugaragu hari ibyo yasabye Imana nk’ibimenyetso ko nabibonana umukobwa uwo azaba ari we.

Ni koko ibyo yasabye Imana abibonanye umukobwa Rebecca, yahise amwambika impeta.

Itangiriro 24:22 Nuko ingamiya zimaze kweguka, uwo mugabo yenda impeta y’izahabu, kuremera kwayo kwari nk’ igice cya shekeli, n’ibimeze nk’ imiringa bibiri byo kwambara ku maboko, kuremera kwabyo ni shekeli cumi z’izahabu, arabimwambika.

  1. Ivi riterwa ryari ?

Turebeye mu ngero zatanzwe, Igitangaje muri iyi mico yombi yaba iyo twabonye haruguru cyangwa muri bibiliya ni uko urukundo rw’abajya kubana nta kintu rwabaga ruvuze cyane. Igitekerezo cy’uko abantu babana bakundanye si icya kera mu mico itandukanye iri ku isi.

Abantu barongoranaga kuko iwabo babahitiragamo cyangwa kubw’izindi mpamvu zitandukanye.

Uyu munsi rero umusore arikundira, akirambagiriza, akishimira akanisabira nyirubwite mbere y’uko agera ku muryango. Aha niho wagateye ivi cya gihe uba usaba umuntu ko muzabana.

Kandi kuko uba utizeyeko ari bubyemere ukwiriye kubikora witeguye ibisubizo bibiri Yego na Oya bitari ibyubu usanga umuntu abikora yaramaze no gufata umunsi azakoreramo ubukwe biriya nugushaka Amafoto gusa mbifata nko kutagira amakuru ahagije ku gikorwa uba wakoze.

(Isomo)

Icyo rero twakura muri Bibiliya ni uko mbere yo gukunda hakabaye gusenga. Ni koko umufasha umuhabwa n’Uwiteka gusa. Hanyuma wabonana umwari ibyo wasabye imana kandi mwakundanye, ukabona kumusaba ko mwabana. Yakwemerera ukabona kujya mu muryango.

Hanyuma ku kibazo cy’abagira gutya bagapfukama nyuma bikaza kunanirana. Njye ndumva cyane akababaro kabo, gusa na none icyo tutakwirengagiza ni uko  gusaba kuzabana kandi bakakwemerera atariyo masezerano yo kubana. Ni icyo nakwita “imbanzirizamasezerano” cyangwa pre-contract. Hari impamvu nyinshi bishobora kwanga, ba nyirubwite bashobora gusanga badakwiye gutera intambwe, ababyeyi bashobora kwanga (aha muri iki gihe ba nyirubwite bagakwiye kwemeza ababyeyi amahitamo yabo ariko abantu bose si uko bameze)…

Gusa imbanzirizamasezerano ni amasezerano ubwayo ntiyagasheshwe nta mpamvu igaragara. Gusa kuko ibibi birutanywa aho gutana abantu bararangije gusezerana kubana imbere y’Imana n’abantu batana bakiri mu kiciro cy’imbanziriza masezerano kubw’impamvu zumvikana.

 

Inyigisho itegurwa na Ev. Caleb. J. UWAGABA

Email: agacaleb@gmail.com

Talk to me Initiative

Nganiriza inisiyative

You may also like

Leave a Comment