Waba umuntu ukora siporo cyangwa ntuyikore,nkuko umwuka udufitiye akamaro ni nako n’amazi ari ingenzi ku buzima bwa muntu.Ni mugihe kandi ingano yayo mu mubiri wacu igenda itandukana bitewe n’ibintu bitandukanye ,nk’imyaka ufite,kunanuka n’ibindi.

Urubuga rwa Isostar ruvuga ko amazi ari iyibanze ku buzima bw’umuntu kubera ko ariyo atuma ibikorwa by’umubiri bigenda neza,nko kurya no gutembera kw’amaraso.Aya mazi rero anatuma umuntu atagira imihindagurikire y’ubuzima imbere mu mu biri w’umuntu,igihe winjiza ubushyuhe ukanasohora ibyuya hanze,amazi aba yabigizemo uruhare runini.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko amazi agira akamaro kandi no mu gushyira umwuka mwiza uturemangingo tw’umubiri wa muntu,kwohereza amaraso,gutanga imisemburo no gusohora imyanda binyuze mu nkari

Ingano y’amazi ku mwana ukivuka ni 74% ariko agatangira kugenda agabanuka mu gihe ugeze ku myaka 50,aho umugabo amazi agabanuka ku kigero cya 50% naho umugore akagabanuka ku kigero cya 47%.

Urugero fatizo rw’ingano y’amazi mu mubiri w’umuntu ukuze ni 65% ,akaba yenda kungana na litiro 45 ku muntu ukora siporo ufite ibiro 70.

Amazi ni ingenzi ku buzima

 

You may also like

Leave a Comment