Isezerano Gospel
  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire

Isezerano Gospel

  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire
AmatekaMu Mahanga

Menya neza ibintu 8 utari uzi ku bantu bo mu bwoko bwa Maasai

by KATABARWA Gilbert May 26, 2020June 1, 2020
written by KATABARWA Gilbert May 26, 2020June 1, 2020
Menya neza ibintu 8 utari uzi ku bantu bo mu bwoko bwa Maasai
Yasuwe: 633

Iyo ubajije ba mukerarugendo bakunze kujya muri Kenya na Tanzania agace kabashimisha bakunda gusura bakubwira ko ari agace gatuwe n’abamaasai.

Kubera ko abantu bo mu bwoko bwa Masayi bafite umuco wihariye udakunze kugaragara ahandi.

Maasai n’ubwoko butuye mu mashyamba akikije za Parike z’inyamaswa. Ubu bwoko bukaba bukunze kugira umuco wo kunywa amaraso y’inyamaswa no guhiga intare cyane.

Gusa nta muntu utari uwo mu bwoko bw’abamasayi uzi neza imico yabo ku buryo buhagije, usibye ibintu bimwe na bimwe abamasayi babwira abantu bityo bigatuma hari imico yabo tumenya ariko nayo itari myinshi.

Hano hari ibintu bigera ku 8 twagukusanyirije utari uzi ku bwoko bw’abamasayi.

Icya mbere nuko abamasayi ari ubwoko butuye mu majyepfo ya Kenya no muri kenya yo hagati, kandi nanone ubuu bwoko buboneka no muri Tanzania.

Icya kabiri nuko abamasayi bagira umuco wo kunywa amaraso y’amatungo. Nubwo kunywa amaraso y’amatungo ari ibintu bitamenyerewe mu yandi moko atuye Isi ariko bo ni umuco bubaha cyane.

Abahungu b’abamasayi bakunze kunywa amaraso iyo bakebwe (kubasilamula), naho abagore bayanywa iyo babyaye, mu gihe abasaza bakuru bo bakayanywa mu gihe bumva bafite amavunane.

Icya gatatu nuko Abamasayi bakunze guhiga intare cyane gusa ubu buhigi ntibucyemewe na guverinoma zombi (Kenya na Tanzaniya) kubera ko intare, kimwe n’izindi nyamaswa nyinshi, zigenda zigabanuka cyane kandi zigana ku rutonde rw’ibinyabuzima bigenda byangirika.

Ariko hashize igihe, abaturage ba Maasai baha uburemere bwo guhiga intare bufatwa nk’umuhango wo gutambuka ku barwanyi bato bifuzaga kwerekana ubutwari kandi bafite imbaraga.

Aba bahigi babo bahiga mu matsinda kandi intare z’ingabo ni zo zonyine zihigwa.

Icya kane nuko aba Maasai baha agaciro cyane abana babo hamwe n’amatungo. Kuri Maasai, inka ni uburyo bw’ifaranga. Bamara ubuzima bwabo bwose bakusanya ubutunzi bwabo mu buryo bw’inka.

Amatungo bayakoresha mu gushiraho imibereho, kurongora, gucuruza no kurinda ejo hazaza habo. Mubyukuri, ikintu cyonyine bashobora guha agaciro kuruta inka zabo ni umwana.

Aba Maasai babona ko abana ari umugisha ku baturage bose kandi abagore babo bagira uruhare rwabo kandi bakagira uruhare muri societe babyara abana benshi uko bashoboye, kuko kuboneza urubyaro si igitekerezo bemera habe na gato.

Icya gatanu nuko aba Maasai batajya bashyingura abantu babo bapfuye, kuko bo bemera ko iyo umuntu apfuye iherezo rye riba rigeze, urugendo rwe rw’ubuzima ruba rurangiye, ahubwo bo umurambo bawushira ahantu hagaragara bawusize amaraso y’inyamaswa cyangwa ibinure ku buryo udusimba n’izindi nyamaswa ziwumva zikaza kuwurya.

Icya gatandatu nuko bakunze kubahiriza umuco wo kuraga bagendeye ku ruhererekane rw’umuryango. Iyo umubyeyi w’umugabo ashaje abona yegereje igihe cyo gupfa, ahamagara abahungu be, ubundi buri wese akagenda amuha ikintu cy’agaciro mu mitungo ye.

Akenshi rero babaraga inka, ba bahungu bakuru nabo baregenda bagaha imfura zabo igice gito cy’umutungo mu byo barazwe. Ibyo babikora mu rwego rwo kubatoza kuba abakuru b’imiryango.

Icya karindwi nuko mu muco w’aba Maasai nta mugabo wubaka inzu yo kubamo ahubwo abagore nibo bazubaka, bakaba bubaka inzu z’ibyatsi zikoze mu buryo bw’uruziga.

Inzu z’aba Maasai zizwi ku izina rya “Inkajijik”. Mu gihe abagabo bo akazi kabo ari ukuragira amatungo, guhiga no kubungabunga umutekano w’imiryango yabo.

Icya munani nuko bakunda indirimbo n’imbyino zabo cyane, kuko ntibajya baririmba cyangwa nggo babyine indirimbo zitari izabo. Bakunze kuririmba ibyitwa “umuhogo” aho baba bigana amajwi y’inka.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa ” www.travelstart.co.ke” ivuga ko mu mbyino zabo abasore bakiri bato barushanwa ku byina basimbuka bityo uwasimbutse neza hejuru agororotse kurusha abandi afatwa nk’ukomeye kurusha abandi bityo bigatuma akundwa n’abakobwa benshi.

Bazenguruka bafite inkota y’amaharakubiri yitwa “Seme”, abagore babo bambara “shuka” n’amabara menshi kandi bubaha cyane imigenzo yabo.

0 comment
0
FacebookTwitterWhatsapp
KATABARWA Gilbert

previous post
Biba byiza kumva utameze neza-Prince William
next post
Hafi ya kimwe cya kabiri cy’abasenga bavuga ko mu byumweru 4 bishize batigeze bareba serivisi iyo ari yo yose kuri interineti

You may also like

Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bigaragambije bamagana ishyingiranwa ry’abahuje ibitsina(soma...

July 2, 2019

Abenshi mubanyamerika bashyigikiye ubwisanzure bwiyobokamana

November 27, 2019

Ituritswa ry’ibisasu ku rusengero riheruka muri Philippines risa...

February 5, 2019

Nahamagaye izina “Yesu “mbona kurokoka ikiza cy’umuyaga –...

April 16, 2020

Vatican igiye kubyutsa inyandiko zerekeranye n’umupapa ushinjwa kwirengagiza...

March 5, 2019

Umugore wa Pasiteri warashwe , bivugwa ko yaratwitiye...

September 14, 2020

Tanzania : Bafashe iminsi 3 yo gushimira Imana...

May 22, 2020

Menya byinshi ku muganga akaba n’umwarimu Ovide Decroly...

May 7, 2019

Muri Pakistan havumbuwe umusaraba bikekwako umaze imyaka iri...

June 25, 2020

Itorero ntabwo ari ahantu, Imana irikumwe natwe –Umuhanzi...

January 6, 2021

Leave a Comment Cancel Reply

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Dukurikire

Isezerano.com

Kwamamaza

Inkuru Zakunzwe

  • Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

  • NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

  • Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

  • Aho  Umwuka wera ageze  amateka arahinduka,nawe yaguhindurira amateka(soma birambuye)

  • Kigali : Itangazo ryo gusaba guhinduza amazina

Dukurikire

Facebook Twitter Instagram Youtube

Kuri Twitter

Follow @isezeranogospel

Inkuru Ziheruka

  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021
  • Ubwiyongere bwa 60% mubakristo bishwe kwisi yose mu 2020: Raporo ya Open the Doors

    January 14, 2021
  • Kigali : Itangazo ryo gusaba guhinduza amazina

    January 14, 2021
  • UBUZIMA: Ese wari uziko kubura Vitamin B1, bitera ibibazo bikomeye mu mubiri wawe?

    January 14, 2021

Ahandi Washakira

  • Amakuru y'ibanze
  • Amateka
  • Ibitaramo
  • Ibiterane
  • Indirimbo
  • Inyigisho
  • Isesengura
  • Kuramya
  • Kwamamaza
  • Mu Mahanga
  • Mu Rwanda
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Ubuzima bw'Abahanzi
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • Video
  • Videos

Kwamamaza

Facebook Twitter Instagram Youtube

Inkuru Zakunzwe

  • 1

    Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

    May 15, 2019
  • 2

    NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

    February 21, 2020

Izindi Nkuru Wasoma

  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021
  • Ubwiyongere bwa 60% mubakristo bishwe kwisi yose mu 2020: Raporo ya Open the Doors

    January 14, 2021
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • Youtube

@2018 Isezerano G Company Ltd. - www.isezerano.com. All Right Reserved.


Back To Top