Home Amakuru y'ibanze Menya n’ibi : Dore amwe mu magambo utakabwiye abana bawe.

Menya n’ibi : Dore amwe mu magambo utakabwiye abana bawe.

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Ni byiza ko mbere y’uko umuntu agira amagambo abwira bagenzi be, abana be cyangwa se uwo bashakanye agomba kubanza kuyitondera. Amagambo agira uruhare mu mibereho yacu, ushobora guhindura umuntu mwiza cyangwa mubi bitewe n’imiterere yayo.

Hari amagambo ushobora gukoresha akangiza uwo uyabwiye, akamukomeretsa cyane. Cyane iyo ari umwana, abana bashobora gukomereka kubera ijambo umubyeyi avuze atabizi cyangwa se imbaraga arivuganye.

Amakuru dukesha urubuga santeplusmag agaragaza amwe mu magambo umubyeyi atakabwiye umwana we arimo:

Kumubwira ko wishimira kuba umubyeyi we bitewe n’icyiza yakoze

Aho kubwira umwana iri jambo, hindura umubwire ko we akwiriye kwishimira umurimo mwiza yakoze, ibi bizatuma ahorana courage yo gukomeza gukora neza kuruta uko wamubwira ko umwishimira gusa.

Guhora ubwira umwana ko ntacyo amaze

Ni wowe wa mbere ugomba gutera intambwe utera umwana wawe imbaraga. Ntiyakabaye atinya icyo uhora umutekerezaho, gusa iyo yumvise umubwira amagambo nkayo atangira kwitakariza icyizere, agatangira kumva ko ntacyo amaze. Nyamara wakabaye umwegera ukamubwira uti “Nta muntu uhora ari intungane mwana mwanjye, ikindi gihe ndabizi uzabikora neza.”

Kumubwira ngo uri “Umukobwa /umuhungu mubi”

 Nti bikwiye ko niba umwana akoze ikosa runaka bitewe n’uburakari ufite umubwira ko ari umwana mubi. Ntago icyo umuntu akoze aricyo gihita kimuha izina. Nukomeza guhora wita umwana wawe gutyo bizatuma ahora yumva ko ari mubi koko. Ahubwo wowe mwegere umubwire utuje ko ibyo yakoze atari byiza, niba ari ibishoboka umwereke n’ingaruka bishobora kumugiraho

Kubaza umwana uko umunsi we wagenze

Aho kubaza umwana iki kibazo, mubaze ikintu cyamushimishije kuri uwo munsi kuko kumubaza uko umunsi wagenze ni ibintu bigari cyane bizatuma na we agusubiza ibintu bitajyanye ariko numubaza ibyamushimishije bizatuma aguha ibisubizo biri ku murongo ndetse birebire.

Kubwira umwana ngo “Gira vuba se nyine”

Uko wihutisha umwana gukora ikintu runaka ni ko umwongerera stress, gerageza kumwumvisha ko ibyo bintu mukwiye kubikora vuba kugira ngo mukore na biriya, kandi ubivugane ubugwaneza, ntibitaba ibyo murakererwa kandi umwana agire stress mu mutwe bitume ntacyo mugeraho.

Kubwira umwana ngo “Ceceka”

Kurira ni bumwe mu buryo umwana akoresha yerekana ko atameze neza, numucecekesha umukanga bizamwereka ko udashaka ku mwumva, kugira ngo ubone igisubizo mwegere utuje umubaze ikimuriza ni bwo mwembi muzishima.

Kumubwira ko uri buze kumuregera mama/ papa we

Iri jambo burya ni ribi kuko uko urimubwira riragenda rikagusuzuguza imbere ye rikamwereka ko wowe ntacyo uvuze imbere ye ahubwo ko uwo ugiye kumuregera ari umugome, gerageza kumukosora no kumuhana utabihariye mugenzi wawe.

Kubwira umwana ngo “Mvaho”

Niba umwana aje agusanga arira wimubwira nabi kuko nawe uhuze cyane bizatuma yumva ko nta gaciro afite nta n’icyo amaze, aho kumubwira nabi, mubaze ikimuriza utuje bizatuma yiyumva nk’uw’agaciro.

Ntabwo nguha deseri (dessert) nutamara ibyo biryo

Aho gutera umwana ubwoba umubwira ko natamara ibiryo utamuha deseri gerageza kumuganiriza utuje umubwire uti turabanza turye ibiryo nitubimara tubone gufata deseri, ibyo bizatuma umwana agira gahunda muri we aho kumutera ubwoba bw’ikintu runaka.

 

You may also like

Leave a Comment