Home Urukundo Menya zimwe mu mpamvu abageni bambara amakanzu y’imyeru, ndetse naho byavuye.

Menya zimwe mu mpamvu abageni bambara amakanzu y’imyeru, ndetse naho byavuye.

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Ahantu henshi hirya no hino  ku isi bafata ibara ry’umweru nk’irigaragara neza kandi rigaragaza isuku. Iyo ikaba ari imwe mu mpamvu ituma abageni bamwe na bamwe bahitamo kwambara umweru.

Kenshi cyane uzagenda wumva abavuga ko abageni bambara umweru kuko ariwo muco wabo bitewe naho bari, ariko dushingiye ku mateka ntago umweru ariwo wonyine wafatwaga nk’ikanzu y’ubukwe.

Mu byukuri mu binyejana byinshi byatambutse n’ayandi mabara yaratoranywaga cyane kurusha umweru, amakanzu y’ubukwe yabaga afite amabara agiye atandukanye cyane. Ibi bikaba byaraterwaga n’impamvu zitandukanye, na none bigaterwa n’ikanzu umugeni yishimiye cyangwa iyo bamuhitiyemo agomba kwambara.

Ikanzu y’umweru bayifataga nk’igoye kuba yasukurwa kandi ntago yajyanaga n’ibikorwa byose cyangwa ngo umuntu abe yakongera kuyambara. Abageni benshi batoranyaga andi mabara atari umweru bakaba ariyo Bambara kuko niyo yabaga aboroheye cyane.

Rero wakwibaza ngo kubera iki abageni b’iki gihe tugezemo bambara amakanzu y’umweru?Ibintu byo kwambara ikanzu y’umweru byavuye mu gihugu cy’ubwongereza ku mwamikazi Victoria n’igikomangoma Albert mu bukwe bwabo, icyo gihe byari tariki ya 2 Gashyantare 1840.

Rero igihe umwamikazi Victoria yahitagamo kwambara ikanzu y’umweru, amahitamo y’ibyo kwambara yakoze yahise atangira kwandikwa mu binyamakuru bitandukanye bitewe nuko yari azwi cyane nk’umuntu ukomeye muri icyo gihe.

Ibyo byahise bitangira gushishikariza abantu bamwe na bamwe kwambara umweru mu makwe yabo. Nibwo kwambara amakanzu y’umweru ku bageni yatangiye kwambarwa .

Mu kinyejana cya 20 byatangiye gufatwa nk’umuco ahantu hagiye hatandukanye ku isi kugeza na n’ubu bikaba ariko bimeze mu bihugu byinshi.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment