Home Amakuru y'ibanze Mu Mafoto: Mu gitaramo cyiswe Good Samalitan, Dominic Ashimwe yahakoreye agashya ( Soma Birambuye ).

Mu Mafoto: Mu gitaramo cyiswe Good Samalitan, Dominic Ashimwe yahakoreye agashya ( Soma Birambuye ).

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Kuwa gatantu taliki 7 Ukuboza 2018 nibwo habaye igikorwa cyari cyareteguwe cyo gushyira mu bikorwa inzozi nyakwigendera Gakunzi Jonathan  uzwi nka  P Proffessor yari afite , cyo gushyira hanze album yey’indirimbo yari yarahimbye .iki gikorwa cyabere kuri ADEPR Remera  cyitabiriwe n’abantu batari bake kuko urusengero rwari rwuzuye .

igitaramo cyateguwe n’urubyiruko rwo muri ADEPR Remera bafatanyaga na Gakunzi umurimo wo kuramya Imana ndetse na bamwe mu nshuti ze  bagiye babana hiryo no hino .

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye  barimo Ashimwe Dominic , The Pink , MD, Danny Mutabazi, El Max Kagoma Kimana………

Iki gitaramo cyiswe Good Samaritan Live Concert  cyari  kigamije kwesa inzozi  Jonathan uzwi cyane nka  P Professor  yari amze igihe ategereje kandi asengera, nyakwigendera yitabye Imana yaravuze ko taliki 7 Ugushyingo aribwo azashyira hanze uyu mu zingo. Akaba ariyo mpamva hafashwe iyi taliki mu rwego rwo guha agaciro uyu musore

Mu gitaramo hagati bafashe umwanya harebwa ibihangano bye , bikozwe mu buryo bw’amashusho .

Nubwo hataburagamo akababara ariko hacagamo umwanya mu maso y’abantu hakazamo ku mwenyura kubera ubuhamya bwiza  ubantu bagize amahirwe yo kubana nawe bavugaga.

Kandi hafashwe undi mwanya habaho kwitanga binyuze mu buryo bwo kugura CD za P Professor yasize akoze.

Umuryango wa nyakwigendera ukaba watangaririje imbaga ko hari igikorwa bari gutegura nk’umuryango , bakaba bazamenyesha abantu mu gihe gito.

Dominic Ashimwe mu gihe yaramaze kuririmba yatangaje ko uyu atari umwanya wo kurira ahubwo ko ari uwo gushima Imana kuko tuzahura na Jonathan mu bwami bwo mu Ijuru.

Kandi ko abyizeye neza ko azamubona agahoberana nawe kandi akazaba ari ibyishimo bidashira.

MU MAFOTO.

Ba MC, bashima umurava wa P Professor.

The Pink niwe wavuze ijambo ry’ itsinda P Professor yabarizwagamo.

Itsinda Professor yabarizwagamo bagura CD.

Kubyina gukomeye indirimbo , ya Dominic.

All Gospel Today igura CD ibihumbi 200000frw.

Umuryango wa nyakwigendera.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment