Korali iriba imaze imyaka 24 ikora ivugabutumwa mu ndirimbo zihimbaza Imana izakora igitaramo cyitwa Jehova Shama gifite intego yo guhamya Imana kuri iki cyumweru taliki ya 17 Werurwe 2019 muri Hotel Dove ku Gisozi.

Ibi bitangajwe kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Werurwe 2019,akaba ari no mu gihe iyi korali imaze kugera ku bikorwa byinshi bitandukanye bijyanye n’ivugabutumwa rya Kristo haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Mu kiganiro umunyamakuru w’Isezerano.com yagiranye n’uhagarariye korali  Iriba mu itangazamakuru Nema Marie Jeanne yibanze cyane kucyo iki gitaramo kizaba kigamije kugeza ku banyarwanda bazaba bateraniye aho kizabera.

Yagize ati :iki gitaramo kizaba kigamije guhamya ko Imana iriho ,akaba ari nabwo butumwa bukomeye duhagurukanye i Huye.Tuzaramya ,turirimbe,tuvuge ijambo ry’Imana ariko byose bishingiye ku guhamya ko Imana iriho, bityo bitume bayizera,banagire Kristo mu buzima bwabo.Muri iki gitaramo hazaba harimo n’umuhanzi uririmba ku giti cye witwa Bosco Nshuti.

Nema Marie Jeanne ,uhagarariye ino Korali mu itangazamakuru yakomeje anasobanura byimazeyo Korali Iriba hamwe n’ibikorwa bishingiye ku ivugabutumwa bamaze gukora mu gihe cy’imyaka 24 imaze ibayeho.

Ati :”korali Iriba ni korali yatangiye mu mwaka wa 1995 mu kwezi kwa Gashyantare,itangijwe n’abantu 18 biyumvisemo umuhamagaro wo kuririmba ,nuko bakajya baririmba indirimbo zururutsa imitima zikanomora ibikomere.Nyuma bajya ku mudugudu witwa Butare Ville,bamaze imyaka 4 batarabona izina.Nyuma  y’amasengesho bagiye bakora Imana yaje kubaha izina ariryo” Iriba”.

Korali lriba( ADEPR Huye)

 

“Intego yayo ya mbere korali yari ifite kwari ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ,gusa Yesu ibyo yakoranye natwe ni byinshi  kuko twabashije kugera mu ntara zose z’igihugu tuvuga ubutumwa ,gusa siho honyine kuko twagiye no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo”.

Ubu korali Iriba imaze kugira abaririmbyi 130, kandi korali Iriba ni na korali imaze gushyira hanze Albums z’amajwi zigera kuri eshatu,hamwe n’Album ebyiri z’indirimbo z’amashusho.Ubu ikaba iri hafi yo gusohora indi Album ya gatatu y’indirimbo z’amashusho.

You may also like

Leave a Comment