Home Amakuru y'ibanze Muhanga: Abafite ubumuga butandukanye basabiriza ku muhanda, baratakambira leta

Muhanga: Abafite ubumuga butandukanye basabiriza ku muhanda, baratakambira leta

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Mu gihe benshi mu turere dutandukanye tw’igihugu batakibarizwa ku mihanda basabiriza ibyabatunga, Abafite ubumuga bo mu karere ka Muhanga bo baratakambira leta bayisaba ubufasha kuko batabasha kwigondera ibyo kurya ndetse naho kuba bigatuma baza gusabiriza.

Abafite ubumuga bo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, baratakamba basaba leta ubafasha kubera ko badashobora kugira icyo bimarira.

Iyo uzengurutse muri aka karere ubona abantu benshi batandukanye bafite ubumuga bicaye ndetse n’abandi bagenda mu muhanda basabiriza abahisi n’abagenzi kubafungurira cyane cyane mu mujyi wa Muhanga hagati niho usanga biganje ari benshi.

Aba bagenda basabiriza harimo abafite ubumuga bw’amaguru, abafite ubumuga bwo kutabona ndetse n’abafite ubumuga bw’amaboko. Muri bo harimo abagabo, abagore ndetse n’abakecuru n’abasaza.

Aba bakaba bavuga ko baza gusaba bitewe nuko baba bakeneye ibyo kurya kandi ntahandi bashobora kubikura bitewe n’uko batabasha kugira icyo bakora.

Munyendama afite ubumuga bw’akaguru ni umwe muri bo, kuri uyu wa 16 Gicurasi 2021 tumusanze aho yari yicaye ategereje ko abahanyura bamufungurira, yabwiye  ikinyamakuru Isezerano.com ko  aza gusaba kubera ko ntakintu aba afite cyo kurya kandi ntakindi yabasha gukora bitewe n’ubwo bumuga afite ndetse ko ababajwe cyane no kuba ageze muzabukuru ari gusabiriza ku muhanda.

Ati” Mfite agahinda gakomeye ko kuba mba ndi mu muhanda ngana ntya, ubu nta nzu ngira yo kubamo kubona ibyo kurya byo binsaba kuza hano nkareba ko nabona umugiraneza w’ampa nk’akajana”

Munyendama arasaba ubufasha bwo kubona aho aba no kubona ibimutunga.

Munyendama uvuga ko yavutse mu 1957 kuri ubu akaba afite imyaka 64 y’amavuko akomeza asaba Leta ko yamufasha akabona inzu yo kubamo ndetse akabona n’ibyo kurya ndetse n’ibyo kwambara kuko iyo umwitegereje ubona ko ahora mu mwenda umwe, kuri we ndetse akaba avuga ko no kwikorera isuku ari ikibazo.

Ati” icyo nakwisabira Leta nuko yamfasha nkabona aho kuba n’ibyo kurya bihagije, naba ngize amahirwe sinakongera kuza kwirirwa nicaye hano mu muhanda dore n’ubundi ngeze muzabukuru , naguma murugo.”

Ibi Munyendama avuga abihurizaho n’umubyeyi utifuje ko amazina ye atangazwa. yavuze  ko ntakindi kintu ashoboye gukora ko ndetse no kuba yageze k’umuhanda abishimira Imana ko aba yabonye n’abamuha nubwo hari n’abandi bamureba akabona  ko bamusuzuguye ntibagire icyo bamuha.

Ati”N’ubu ndashima Imana ko nageze hano kuko ntibiba byoroshye, ntakindi nshoboye gukora Iyo mbonye umpa akantu ndishima hari nabo nsaba bakandeba nabi bakanyihorera,  ndasaba leta kongera ubufasha iduha kuko tubona budahagije kuko mbonye ubufasha buhagije sinazongera kugaruka hano nanjye ntabwo binshimishije.”

Kamangu Samuel ni umukozi  Ushinzwe abafite ubumuga mu karere ka Muhanga yabwiye ikinyamakuru isezerano.com ko iki kibazo bakizi  kandi bari kugishakira umuti ,anavuga ko aba bafite ubumuga abenshi bari mu cyiciro cya Gatanu cya E kandi ko hari inkunga bahabwa Ku rwego rw’igihugu,ariko hakaba harajemo imbogamizi z’ibyiciro by’ubudehe bamwe barimo, abwira abacikanwe kujya ku buyobozi bakabivuga nabo bagahabwa ubufasha.

Ifoto igaragaza umujyi wa muhanga(from Internet).

Ati”icyo kibazo cy’abafite ubumuga baza gusaba mu muhanda turakizi abenshi muri bo bari mu cyiciro cya E bahabwa inkunga na Leta ku rwego rw’igihugu,uretse ko hari abatanyurwa bakagaruka gusaba, ariko bamaze kugabanuka kubera twagiye dukora ubukangurambaga tunabafasha. Naho abadafite aho kuba bo bamwe akarere kagiye kabubakira ariko hari ahagiye haboneka ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe  barimo nabyo bikaba imbogamizi mukubona inkunga zabo,ariko ubu turi kubikurikirana ngo nabyo bikemuke. Ababa baracikanwe bafite nk’ibibazo byo kutagira aho baba bakwegera ubuyobozi bw’umurenge bakabivuga bakiyandikisha nabo bagashyirwa mubo akarere kazafasha kubona amazu yo kubamo.”

Samweli akomeza agira inama abafite ubumuga ndetse n’imiryango baturukamo ko kuza  gusaba mu muhanda bitagakwiye kuba aricyo gisubizo ahubwo bagombye gukoresha neza inkunga bahabwa.

Ati”Bajye bibumbira muma koperative  bakore imishinga iciriritse muri iyo nkunga baba bahawe bayikoreshe neza biteza imbere ndetse n’imiryango baturukamo bage bakora ubukangurambaga babafashe kugira ubuzima bwiza ntibatume baza gusaba mu muhanda.”

Aba bafite ubumuga bavuga ko baramutse babonye ayo mahirwe bagafashwa kubona ibikenewe byafasha imiryango yabo, kuko muri bo harimo abafite Abana kandi bakeneye kubaho no kubona ibibatunga. Bavuga ko babonye aho kuba byaba akarusho, kuko usibye kuba baza gusabiriza bakabona amafranga make y’ibiribwa, bamwe muri bo iyo batashye batarara mu nzu kuko ntazo bagira ahubwo bakarara hanze, nko munsi y’igiti cyangwa ku mabaraza y’abandi baturage.

Umujyi wa Muhanga uracyagaragaramo Abantu benshi basabiriza.

 

 

You may also like

Leave a Comment