Home Amakuru y'ibanze Muhanga: Abakirisitu bishimiye ko bizihije umunsi mukuru wa Pantekote batari muri guma murugo

Muhanga: Abakirisitu bishimiye ko bizihije umunsi mukuru wa Pantekote batari muri guma murugo

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Pantekote cyangwa Penekoste ni umunsi  mwiza Ku bakirisitu baba bizihiza igihe Umwuka Wera yaje mu isi, ubwo intumwa zari ziteraniye i Yerusalemu zisaba nuko umuriro uza nk’inkubi n’umuyaga maze bose batangira kuvuga mu ndimi zabo kavukire nkuko Mwuka yari abahaye kuzivuga.

Kuri ubu abakirisitu baravuga ko bishimiye cyane kuba uyu munsi ugeze bari kubasha guhurira ahantu hamwe mu nsengero bagasenga. ni mu gihe  uyu munsi mukuru ubaye ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugihanganye na Corona virus, aho umwaka ushize wa 2020 umunsi nk’uyu wa Pantekote wageze abantu batabasha guhura ngo bateranire hamwe kubera igihugu cyose cyari muri gahunda ya guma murugo  mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya corona virus.

Kuri uyu wa 23  Gicurasi 2021 Abakirisitu b’ingeri zitandukanye nibwo bizihije uyu munsi bamwe muri bo baganiriye n’ikinyamakuru isezerano. com bavuze ko bishimiye uyu munsi kuba ugeze babasha kujya munsengero.

Mukaneza Claudine ni umwe mu ba Kirisitu ba ADEPR Ruvumera.

Yagize ati”Ndishimye kubera  uyu munsi mwiza wa Pantekote  wagenze neza,  ni umunsi ufite icyo uvuze cyane kuri twe abakirisitu kuko umwuka wera afite akamaro gakomeye ku bakirisitu, uw’ubushize wabaye turi muri guma murugo ntitwabasha guhura ngo dusengere hamwe.”

Aba bakirisito kandi bavuga ko n’ubwo bitandukanye nuko bawiteguraga mbere y’uko icyorezo cya Covid -19 kiza ku isi, ariko nibura bitangana no kuba umuntu ari murugo, kubera ko mbere ya Corona virusis, bafataga igihe gihagije cyo guhura mu minsi y’imibyizi bagasenga bakihana bagasubizanyamo imbaraga bitegura kwakira umwuka wera ku munsi wa Pantekote.

Mukaneza akomeza agira ati”Nubwo uko twawiteguraga mbere atariko twawiteguye kubera ubi bihe turimo by’icyorezo ariko uko biri kose si kimwe n’ubushize,kubera ko mbere twafataga imwe mu minsi mike tugasenga amasengesho yo kwiyiriza ubusa  tugasubizwamo imbaraga twitegura umwuka wera ariko ubu ntabwo byari kubaho kandi bitemewe.”

Urusengero rwa ADEPR Ruvumera.

Harerimana Jean Paul ni umwe mu bakirisitu Gatorika nawe avuga ko yishimiye cyane uyu munsi .

Ati”Uyu munsi  wa Penekoste ni umwe mu minsi twizihiza muri Kiliziya Gatorika, ubu turanezerewe kuba twawizihije turi kumwe, uw’ubushize wabaye turi muri guma murugo ntiwagenda neza.”

Pasiteri Bizimana Vincent umushumba  w’itorero rya ADEPR  Ruvumera  muri paruwasi ya Gahogo, nawe yabwiye ikinyamakuru isezerano. com ko bishimiye uyu munsi ndetse anasobanura neza icyo Pantekote ivuze.

Ati”uyu munsi ni umunsi mukuru w’itorero,  Bibiliya yerekana ko aribwo umwuka wera  yahawe abari bari mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu bawutegereje, ndetse ni  nabwo itorero nyirizina ryavutse neza, ni umunsi wa 50 uhereye igihe twizihiza umunsi mukuru Yesu yazutseho (Pasika) ni umunsi w’ibyishimo ku itorero. Tunejejwe cyane nuko tuwijihije tutari muri guma murugo nk’uko umwaka ushize byari biri, nubwo b’ubu ntabwisanzure buhagije buhari, mbere ya Covid-19 twakoraga  ibiterane byo hanze,  tukabwiriza ubutumwa, amakorari akaririmba, tugatumira abashyitsi ibintu bikagenda neza ariko ubu ntibyashoboka ko tubigenza ko ariko aho Imana igejeje ikora turayishimiye.”

Pasiteri wa ADEPR Ruvumera Bizimana Vincent.

Pasiteri kandi akomeza atanga inama kuba kirisitu ababwirako bagomba kwifuza umwuka wera kubera ufite umumaro munini.

Ati” Umwuka wera ufite umumaro mwinshi, niwo Imana yakoresheje iduhamagara, ni umwuka udukuyakuya ukatugumisha murugo rw’Imana ,ni umwuka w’imbaraga utuneshereza ibikomeye byose kandi ni wo uzatwara itorero ukarishyikiriza Kirisitu,  abakirisito bose bakwiye kwifuza,no gushaka umwuka wera.”

Umwuka wera ni imwe mu mpano ikomeye Yesu yahaye isi, kuko ubwo yari agiye kugenda yabwiye  abigishwa be ati ” Icyaba cyiza ni uko nagenda kuko ningenda nzohereza umufasha, umwuka wera niwe uzabashoboza.”  Intumwa zahawe umwuka wera ku munsi wa cumi(10 ) uhereye igihe Yesu yari amaze kujya mu Ijuru asize awubasezeranije, akaba ari ku munsi wa mirongwitanu (50) uhereye igihe Yesu yazukiye.

 

You may also like

Leave a Comment