Home Amakuru y'ibanze MUHANGA: Abamotari barahakana bivuye inyuma ubuhehesi no kudakizwa bashinjwa n’abagenzi

MUHANGA: Abamotari barahakana bivuye inyuma ubuhehesi no kudakizwa bashinjwa n’abagenzi

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Mu gihe bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu karere ka Muhanga , batekerezwa nk’abatazi Imana cyangwa ngo bagire aho bahurira nayo,kuko bamwe mubagenzi babashinja ko ari abahehesi kuko ngo iyo bahetse igitsinagore bagenda biseseka mu maguru yabo .

Bityo bamwe mubagenzi bakaba babyitotombera bavuga ko abamotari bo muri Muhanga  badakijijwe . Kandi ko abenshi kubabona binjiye murusengero cyangwa Umusigiti ari igitutsi kuri bo , ahanini ko bakora amasaha yose nta mwanya wo  gusenga bagira .

Mukiganiro Abakora uyu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu karere ka Muhanga  bahaye ikinyamakuru Isezerano.com uyu munsi taliki 10 Mutarama 2021,  babiteye utwatsi bavuga ko “ ibyo babavugaho baba bibeshya kuko batazi umuntu k’uwundi, kandi ngo nubwo byaba aribyo ni bimwe bavuga ko aba umwe agatukisha bose, kuko nabo ari abantu kandi bakaba bazi akamaro Imana ibafitiye mu buzima bwa buri munsi. Kandi ko kuba bakora uyu mwuga bitavuze  ko batabona umwanya wo gusenga cyangwa ngo bafatwe nkabatazi Imana.

Abamotari bo mu karere ka Muhanga ( photo isezerano.com)

Uyu witwa Nzaramba Jean Bosco yagize ati” kuba ndi umumotari ntibivuze ko ndi umupagani. Benshi batekereza ko umuntu wese ukora uyu mwuga aba afite aho ahuriye n’ubusambanyi,ariko baba bibeshya kuko ntabwo baba bazi umuntu k’uwundi. Ubundi mbere ya byose,mu byo nkora byose mbanza Imana, kuko nziko kuba ngihumeka umwuka w’abazima ari ukubera yo, kandi yabishatse yanyambura uyu mwuka kuko ariyo yawumpaye. Kuba mbyuka mu gitondo nkajya mu muhanda ngataha ndi muzima ni Imana iba yabikoze si njyewe.”

Ibi kandi byatangajwe na Peter nawe ukora uyu mwuga w’ubumotari yagize ati” ubundi kuba mbyuka nkumva ndacyahumeka, numva ari ishimwe rikomeye cyane.”

Yakomeje avuga ko mukazi bakora nk’abamotari,baba bafite ibyago byinshi, ariko iyo basenze Imana irabibatarutsa. Ikindi kandi bafata umunsi umwe mu minsi irindwi bakawugenera Imana, ko babona nta gihombo kirimo kuko n’ubundi iminsi abamaze akora iba ari myinshi, kandi ko  ntacyo biba bintwaye.

Telesphore nawe yagize ati” mu kazi dukora, duhuriramo n’ibyago ndetse n’ibigeragezo byinshi. Ushobora kuva iwawe uri muzima ariko bakagucyura uri umurambo, rero utiragije Imana ngo ikurindishe imbaraga zayo wajya ugwa muri iyo mitego ya shitani.

Abamotari bo mu karere ka Muhanga (Isezerano.com)

Aba ba motari bahurizahamwe ko   umwuga bakora bahuriramo n’ibigeragezo byinshi, ariko ngo iyo uri umukirisitu usenga, Imana igutarutsa ibyo byose kandi ukabitambukamo wemye.

Jean Bosco ati” muri uyu mwuga dukora, duhuriramo na byinshi, rero hatabayeho gusenga no kwiragiza Imana ntabwo byajya bitugwa amahoro. Urugero nkajye ndi umubyeyi ufite umugore n’abana, ntasenga, najya mpura n’abandi bakobwa bakanyibagiza inshingano z’iwanjye. Akenshi iyo ngiranye ikibazo n’umugenzi nibuka ko ndi umukirisitu nkatuza kandi nkumva bimpaye amahoro.”

Bavuga kandi ko nubwo bakora uyu mwuga bakitwa abasambanyi, bitabaca intege, ngo dore ko Atari bose  baba babikora, ahubwo ari bimwe bavuga ko aba umwe agatukisha bose.

Bagira inama bagenzi babo yo guha Imana umwanya mu buzima bwabo nibura bakayiha umunsi umwe nubwo gusenga ari uguhozaho ariko ngo nabyo byabafasha gutaruka ingorane bahura nazo mu kazi kabo. Bavuga ko nubwo insengero zose zidafunguye, bitavuze ko batasenga kuko no mu rugo mushobora kwicara nk’umuryango mukiragiza Imana, kandi nubwo waba wibana munzu nabyo bavuga ko bishoboka kuko wapfukama imbere y’uburiri bwawe ugasenga kandi bigakunda.

 

You may also like

Leave a Comment