Home Amakuru y'ibanze Muhanga: Yasigiwe abana abwirwa ko ari ingwate , kubera umwenda aberewemo

Muhanga: Yasigiwe abana abwirwa ko ari ingwate , kubera umwenda aberewemo

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Iratuzi Rehema utuye mu karere ka Muhanga umurenge wa Nyamabuye, akagari ka Gahogo, mu mudugudu wa Rutenga, aratabariza abana  yahaweho ingwate n’umugabo witwa Bunyoni Jack ufite umugore witwa Mukabahizi Odette yaagurije amafranga akagenda ubutagaruka.

Uyu mubyeyi avuga ko nyuma uyu mugabo wagurijwe amafaranga yaje kugenda ndetse hashize iminsi n’umugore we aragenda, bamusigira abana babo batatu aho we avuga ko iyo abahamagaye bamubwira ko babamusigiye nk’ikimenyetso cy’uko bazagaruka kumwishyura ibyo we avuga ko aba bana ari nk’igwate.

Rehema avuga ko nyuma yo kuguriza amafaranga mugenzi we Jack akayamuha nta masezerano y’anditse bagiranye, uwo ayagurijwe akaza kugenda akamusigira abana arasaba ko Leta yamufasha kumugaruriza amafaranga ye no kumubwirira aba babyeyi baba bana kuza bakabitaho kuko we adafite ubushobozi bwo kubatunga nubwo avuga ko aba babyeyi bamubwira ko bamusigiye abana nk’ikimenyetso cy’uko bazagaruka bakamwishyura ibyo bo bita ko aba bana basa nabagizwe ingwate, akaba asaba leta kumufasha gukurikirana iki kibazo.

Uyu mubyeyi nyiri ukuguriza Amafaranga avuga ko abo yagurije amafaranga babanaga mu gipangu bombi bakodesha, ariko kugeza magingo aya akaba atazi aho baherereye kandi gukomeza kubarerera nabyo bikaba biri kumugora.

Rehema avuga ko yahaye uyu wari umuturanyi we amafaranga ibihumbi magana atatu(300,000frw) ndetse akayamuha nta masezerano yanditse bagiranye. Avugako nyuma yo guha uyu mugabo amafaranga atongeye kuza ndetse n’umugore we yaje kugenda nk’uragaruka agasiga abana babiri b’impanga b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 3 n’undi w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 12 akabasigira Rehema, agategereza ko bagaruka abaheba.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko iyo ahamagaye uyu yagurije amafaranga amubwira ko yamusigiye abana, agomba kubafata akazabamuha ari uko yamwishuye.

Rehema wasigiwe aba bana avuga ko afite ikibazo cyo kuba atabona ibyo abaha ndetse ko abana batagakwiye kugirwa ingwate na babyeyi babo kuko amafaranga ataruta abana.

Ati” ikibazo mfite nagurije umuntu twari duturanye amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000 frw) ambwira ko azanyungukira ariko ntitwandikiranwa, nyuma yaje kugenda ndetse n’umugore we aragenda, ansigira abana, kubera ko twari tubanye neza ngira ngo aragaruka mbona ntagarutse hashira iminsi, iyo mpamagaye uyu mugabo we barambwira bati gumana izo mpinja zacu tuzakuzanira amafaranga yawe, urabona nata impinja zanjye ngo nukubera amafaranga yawe? “.

Rehema akomeza ati” Ikibazo cyanjye nakigejeje ku ushinzwe umutekano, nawe anyohereza ku kagari, ku kagari naho bansaba kugeza ikirego kuri RIB. Ngeze kuri RIB bambwira ko ngomba kugaruka ku ushinzwe umutekano akanyandikira urupapuro rwemeza ko arinjye mfite abana kugira ngo batazagira ikibazo”.

Rehema akomeza avuga ko aba bana babayeho nabi kuko adafite ubushobozi bwo kubatunga ndetse agasaba ko yafashwa kubwira uyu mubyeyi akamuzanira amafaranga ye agatwara n’abana be kuko nawe ashaka kwimuka.

Ati”Icyo natuma itangazamakuru nuko babwira uwo mu mana akaza agatwara abana be nanjye nkabona uko nimuka, bakampa n’amafaranga yanjye, kuko aba bana babayeho nabi, nigute umubyeyi yasiga abana be batatu”.

Iratuzi Rehema avuga ko yahawe abana nk’ingwate y’uwo yagurije amafaranga.

Izibyose Jennifer ni we mukuru muri aba bana ni umukobwa afite imyaka 12, we akaba avuga ko mama wabo amubwira ko agiye kuza kandi ko ntakibazo bafite, gusa ibyo uyu mwana avuga abo baba mugipangu kimwe bavuga ko yaba ari ukwanga kuvuga ko babayeho nabi kugira ngo badasebya ababyeyi babo.

Jennifer ati” twe ntakibazo dufite turarya kandi mama avuga ko agiye kuza vuba bagakemura ibyo bibazo”.

Umwe mu baturanyi baba bana akaba aba no mugipangu kimwe nabo, ndetse akaba ari na muramukazi wa Rehema banabana munzu imwe, yitwa Nzayisenga Skola avuga ko ibi ari ukuvutsa uburenganzira bw’abana ko bidakwiye ko umubyeyi wabyaye yasiga abana be bakiri bato, kuko bakeneye kwitabwaho n’ababyeyi, ndetse anavuga ko abana be yabagize ingwate, kandi ko aba bana bakwiye gutabarwa kuko babayeho nabi.

Schola ati” aba bana ntakintu bafite cyo kurya, bibagira ho ingaruka kubera ko bimwe uburenganzira bwabo bwo kuba batabona ababyeyi hafi, kutarya ku isaha, no kuba batagira ubitaho, aba bana ise yabasize nk’ingwate kuko nitwe babasigiye kandi iyo babahamagaye bavuga ko batakwambura amafaranga kandi tubafitiye abana, ubwo nyine njye mbona abana barabafashwe nk’ingwate y’amafaranga bafite. Icyo nasaba uyu mubyeyi nuko yaza agasanga abana, kugira ngo abana batazabigenderamo, ntibikwiye ko abana bagirwa ingwate, ubuyobozi wenda bwo babwumva kuturusha, bakaza bagasanga aba bana kuko bakeneye kwitabwaho”.

Kumurongo wa telefone uyu mubyeyi waba bana Odette yatangarije Isezerano.com ko kuba yaragiye ntahite agaruka, nawe byamutunguye, ndetse ko atarazi ko abana be bafashwe bugwate kuko yababasigiye nk’umuturanyi bari babanye neza.

Ati”ntabwo abana twabasize ku bushake nagiye nziko nzabanguka, ngeze yo ndaremba, ndarwaye meze nabi, na papa wabo ari iyo ngiyo za Kibungo nawe ntiduheruka no kuvugana bambwiraga ko nawe arwaye, ikibazo cyamafaranga cyo kirahari ariko habayemo ikibazo umugabo yagushije imodoka bituma amafaranga abigenderamo arabura, ariko turi kuyashaka ntabwo dufite gahunda yo kubambura ahubwo nuko habayeho ikibazo, ntabwo abana twababahaye nk’ingwate ibyo ntamuntu wigeze abibabwira, kuba twababasigiye nk’abaturanyi twari tubanye neza, ntabwo abana bafatwa nk’ingwate ahubwo sinari nzi ko abana bafashwe bugwate”.

Maniraguha Jean Marie ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Rutenga mukagari ka Gahogo avuga ko nabo bazi iki kibazo ndetse ko yakigejeje no mu nzego zikuru.

Ati” iki kibazo Rehema afitanye na Jack turakizi, yakingejeje ho nanjye nkigeza ku mukuru w’umudugudu, tubona ko ari ngombwa ko tukigeza kumukuru wa kagari umukuru wa kagari nawe atubwira ko twakohereza Rehema akageza ikirego cye kuri RIB , Rehema yatubwiye ko yagiye kuri RIB ariko ntibakire ikirego cye, bamubwira ko aza mu mudugudu bakabyandika mu ikayi, ubwo ntabwo tuzi impamvu kuri RIB baba batarakiye akibazo cye ariko nkeka ko ashobora kuba ataravuze ikibazo cye neza ngo bumve uburemere bwacyo, kuko tuzi ko iyo ikibazo kiturengeje ubushobozi tukakijyana mu nzego zo hejuru ntabwo kiba kikiri ku rwego rw’umudugudu. Kuko iyo aza gusobanura neza ko umubyeyi yataye abana icyo ni ikibazo cyari kumvikana ahubwo nuko hari igihe usanga umuntu yumvise RIB agahita agira ubwoba ntasobanure neza ikibazo cye nk’uko akibwira abayobozi bo hasi”.

Mukiganiro uyu ushinzwe umutekano yagiranye na Jack kumurongo wa telefone akaba yacyumvishije umunyamakuru wa Isezerano.com, Jack avuga ko yemera ko afitiye amafaranga Rehema, ariko yahuye n’ikibazo akagusha imodoka bigatuma adahita abona ayo mafaranga ariko ko ari gushaka uko yayabona akayamuha ndetse Jack yahakanye avuga ko atigeze atangamo abana be ingwate.

Umuyobozi w’akagari ka Gahogo Musengimana Geraldine, avuga ko iki kibazo yakimenye, ariko atari nyiri ubwite wigiriyeyo, ahubwo yakibwiwe n’ubuyobozi bw’umudugudu bumugisha inama y’uburyo bwakemuramo icyo kibazo akaba avuga ko ibyo yari yabwiwe n’ubuyobozi bw’umudugudu ari ikibazo cy’amafaranga, acyo kuba ababyeyi barataye abana batakimusobanuriye ari yo mpamvu yahise abagira inama yo kumwohereza kuri RIB.

Abana batanzwemo ingwate n’ababyeyi babibarutse.

Ati”ikibazo cy’amafaranga ndakizi, ariko icyo kuba uwo mubyeyi yarasigiwe abana ntabwo nkizi kuko batakinsobanuriye, ntabwo navuganye na nyiri ubwite ahubwo ikibazo nakibwiwe n’ubuyobozi bw’umudugudu, njye uko bakimbwiye numvise igikuru ari amafaranga kuko nahise ntekereza ko uwo mubyeyi yaba yatuburiwe n’uwo mugabo, mpita mbagira inama yo kumwohereza kuri RIB kugira ngo bakurikirane uwo mugabo mu maguru mashya kuko bo bashobona no gutrakinga telefone yuwo mugabo bakabona aho ari, ariko niba harimo n’ikibazo cyo kuba uwo mubyeyi yarasigiwe abana byaba ari ikibazo gikomeye cyane, kuko abo bana bashobora no kugira ikibazo. Ntabwo nari nzi ko hajemo icyo kibazo cyo kuba umubyeyi yarataye abana”.

 

Geraldine akomeza uvuga ko yari aziko icyo kibazo cyakemutse kuko atongeye kubona bagaruka kukimubwira, ndetse agira inama Rehema ko yahita yihutira kwegera ubuyobozi bw’akagari bukamufasha.

Ati”njye nari nziko ubwo byarangiye yamwishyuye, kuko nari nababwiye ko azaza tukakiganira ho mbona ntaje ngira ngo cyarakemutse kuko hashize igihe kinini, ariko umubwire azaze ku kagari tumufashe kuko urumva ko kuba baramusiganye abana ni ikibazo gikomeye, twanashaka uko tumufasha kubatunga ndetse tugahamagara uwo mubyeyi agahita aza agasanga abana byakwanga nanjye namufasha nkijyanira n’ikirego kuri RIB, ariko ikibazo kigakemuka kuko ntabwo abana bagirwa ingwate”.

Umuyobozi w’akagari akomeza avuga ko habayeho kurangara no guceceka kuko icyo kibazo cyo kuba ababyeyi barataye abana cyaba gikomeye, kandi ko kuba na gahunda ya guma murugo ya Kigali n’utundi turere yakuweho bizatuma iki kibazo gikemuka kuko aba babyeyi babona uko baza.

You may also like

Leave a Comment