Home Amakuru y'ibanze Muhanga: Padiri HABIMFURA Jean Baptist wigeze kuba umuyobozi ushinzwe amasomo muri College Saint Marie Reine, yafunzwe by’agateganyo

Muhanga: Padiri HABIMFURA Jean Baptist wigeze kuba umuyobozi ushinzwe amasomo muri College Saint Marie Reine, yafunzwe by’agateganyo

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Padiri Habimfura Jean Baptist ukurikiranywe n’ubutabera ku cyaha ashinjwa cyo gusambanya umwana w’umuhungu ufite imyaka 17 y’amavuko, urukiko rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ibimenyetso bigikusanywa, n’iperereza rigikomeje.

Uyu mwanzuro urukiko rukuru rwa Muhanga rwawufashe nyuma y’uko Padiri Habimfura ajuririye umwanzuro wo kumufunga by’agateganyo wari wafashwe n’urukiko rwa Nyamabuye ruherereye muri aka Karere ka Muhanga. Ubushinjacyaha kandi buvuga ko uku gufungwa by’agateganyo bizatuma Habimfura adatoroka ubutabera, mu gihe ibimenyetso bigikusanywa.

Gusa nubwo uyu mwanzuro wafashwe, uyu mu padiri wigeze kuba ushinzwe amasomo mu kigo cya Saint Marie Reine, we n’umwunganira mu mategeko ntibishimiye uyu mwanzuro kuko bavuga ko ibyo bimenyetso bimushinja, byakabaye byaragaragaye nibura mu byumweru bibiri nkuko biba bigomba kugenda.

Me. Joseph Twagirayezu yavuze ko hashize ukwezi umukiriya we afunzwe kandi ubushinjacyaha bubizi neza ko bwakagombye kuba bwaratanze ibimenyetso na raporo y’inzobere mu gupima abahohotewe. Yavuze kandi ko iyo raporo ari ikimenyetso ntakuka kuko ariyo itanga amakuru afatika akwiye gushingirwaho, kandi ko iyi raporo itarenza ibyumweru bibiri none ikaba imaze hafi ukwezi.

Padiri HABIMFURA Jean Baptist, yafashwe muri Gashyantare 2021, afatirwa k’umupaka wa Rusumo uhana imbibi n’igihugu cya Tanzania,  aho byacyekwaga ko agiye gutoroka, nyuma yo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17. Uyu padiri yakoze iki cyaha mu gihe yari padiri  wa Paruwasi Ntarabana muri iyi Diyosezi Gatorika ya Kabgayi.

You may also like

Leave a Comment