Home Amakuru y'ibanze Muhanga-Uburezi: Hari uduce tukigaragaramo Abana batiga, kubera ubushobozi buke

Muhanga-Uburezi: Hari uduce tukigaragaramo Abana batiga, kubera ubushobozi buke

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Kuri ubu Abanyarwanda basigaye bavuga ko umunani umubyeyi akwiye kuraga umwana we, ari ukumwishyurira ishuri akiga ndetse akaminuza. Leta y’u Rwanda nayo yungamo iti” nta mwana w’umunyarwanda ukwiye kubaho atazi gusoma no kwandika”, bituma izana gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. Gusa hari uduce tukigaragaramo Abana batarabasha kujya ku ishuri kubera ubushobozi buke.

Mu karere ka Muhanga hari uduce tukigaragaramo Abana batabashije gukandagira mu ishuri, ndetse hakaba n’ababashije kurijyamo ariko ntibabashe kubona amahirwe yo gukomeza bitewe n’ubushobozi buke bw’Ababyeyi babo ndetse n’abandi babasha kujyayo ariko ntibashobore kwigondera ibikoresho.

Akagali ka Gifumba mu mudugudu wa Rugarama mu murenge wa Nyamabuye, ni kamwe mu gace kakigaragaramo Abana batabasha kujya ku ishuri.

Bamwe muri abo bana batifuje ko imyirondoro yabo yashyirwa ahagaragara baganiriye n’ikinyamakuru Isezerano.com kuri uyu wa 21 Gicurasi 2021, bavuze ko bababazwa no kuba batarabashije gukomeza amasomo yabo ngo nabo bazagire ahazaza heza. Bavuga ko bavuye mu ishuri kuko nta bushobozi bwo gukomeza bari bafite.

Ineza Donatha(izina twamuhaye) avuga ko afite imyaka 14 akaba yaravuye mu ishuri yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, kuko Se umubyara yari amaze kwitaba Imana bituma Mama wabo atabasha kubona ubushobozi bwo kubishyurira amafranga y’ishuri kuko nta kazi agira no kubona ibibatunga ari ikibazo gikomeye.

Yagize ati” navuye mu ishuri mfite imyaka 10 kubera kubura amafranga y’ishuri. Papa yari amaze kwitaba Imana ubwo mpita mva mu ishuri sinabasha gukomeza. Mama ntabwo yari kubona ibidutunga ngo atubonere n’amafranga y’ishuri icyarimwe kuko nawe nta kazi agira. Ajya ku isoko iyo abonye umuntu ushaka gutwara umuzigo runaka aramutwaza akamuha ijana cyangwa 200 ubwo tukaba tubonye ibyo turarira. Urumva rero ntabwo nari kubona uko nkomeza amasomo.”

Aba bana bavuga ko baterwa ipfunwe no kuba batagira ibikoresho bihagije by’ishuri.

Jean Claude Rugwiro(izina twamuhaye) yagize ati” usibye no kutiga njyewe nta naho ngira ho kuba. Mba ku muhanda kuva ku myaka yanjye 12 kugeza ubu ngize 15 y’amavuko. Nahaje nyuma y’uko Ababyeyi banjye bose bitabye Imana ariko nkaba naringeze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza. Kubona ibyo kurya ni ikibazo none ngo nabasha kujya kwiga! Gusa mbonye umugiraneza akansubiza mu ishuri nakwicara hamwe nkiga ntakibazo.”

Usibye Aba bana batabashije gukomeza amasomo kubera ubukene kandi, muri aka gace hagaragaramo n’abandi babasha kujya kwiga ariko ntibagire ibikoresho bihagije by’ishuri. Isimbi Alice na Erenestine Uwacu ni Abana b’abakobwa bavuga ko biga ariko ibikoresho bikaba ari ikibazo.

Erenestine ati” njyewe niga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, ariko abandi bana birirwa baduseka bakavuga ko turi abana b’Abatwa(Abasigajwe inyuma n’amateka) kubera ko tuzana amakayi mu ishahi ndetse tukajya no ku ishuri twambaye ibibodaboda(inkweto za Purastike) byashaje cyangwa byacitse. Nyine bidutera ipfunwe tukumva ishuri twarivamo.”

Alice nawe ati” njyewe iwacu ntabwo twishoboye, mama niwe dufite gusa kuko Papa yapfuye ndi muto cyane. Ubwo bakuru banjye baretse ishuri kugira ngo banyitangire mbashe kwiga ariko nanjye birangora kubera nta bikoresho by’ishuri mbasha kubona. Iyo abandi bana bansetse bintera ipfunwe nkumva ishuri narivamo. Nta myambaro y’ishuri ngira, n’imyenda njyana kwiga iba yarashaje bigatuma banseka.

Bavuga ko bagenzi babo babaseka babita Abatwa(Abasigajwe inyuma n’amateka) bikabababaza.

Aba bana bavuga ko hari igihe ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamabuye bwaje aho batuye bukandika Abana bakeneye guhabwa ibikoresho by’ishuri ndetse n’abakeneye gusubira mu ishuri batiga ariko ngo barategereje amaso ahera mu birere. Bavuga ko ibikoresho byahawe abagaragara nk’abishoboye, bo barategereza baraheba.

Bavuga ko ikibazo cyabo ubuyobozi bukizi ko batiga ndetse n’abatagira ibikoresho by’ishuri nabo bazwi gusa bakaba babazwa n’uko bakomeje kwirengagizwa n’ubuyobozi. Alice ati” mbabazwa nuko ubuyobozi buzi ikibazo cyacu ariko bukaba bwarakomeje kukirengagiza, ubu nkaba niga nta myambaro y’ishuri ngira ndetse n’amakayi akaba adahagije.”

Usibye iki kibazo cy’abana batiga n’abatabasha kubona ibikoresho bihagije by’ishuri, hari n’ikindi kibazo cy’Abana bava ku ishuri bagahita bahitira k’umuhanda bagasabiriza bavuga ko bagiye kuburara ndetse ko banabwiriwe bityo ko bakeneye ibyo kurya.

Venuste Ishimwe ni umwe muri aba bana bava ku ishuri bagahitira ku muhanda gusabiriza. Avuga ko ikimutera gukora ibyo ari uko nta bushobozi iwabo bafite cyane ko aba atekereza ko agiye kuburara, agahitamo gusabiriza cyangwa kujya ahajugunwa imyanda kureba niba ntabyajugunwemo kandi yabyaza umusaruro ibyo we yita injyamani(inyuma) akabigurisha akabona ibyo arya nijoro.

Ati” njye mbasha kujya kwiga ariko simbona ibintunga. Njye n’abavandimwe banjye iyo tuvuye ku ishuri duhita tuza hano gushaka ko twabona ibyo turya nyuma yo kuva ku ishuri. Tuba twagiyeyo tutariye ariko tuba tugira ngo turebe ko tubona ibya nijoro. Tubikura munjyamani tugurisha tukabona ibidutunga.”

Bamwe mu babyeyi b’aba bana bavuga ko bagorwa no kubona ibyangombwa bibajyana ku ishuri bityo bigatuma no kwiga batabasha kubajyanayo.

Solange Muteteri ni umwe mu babyeyi bafite Abana batiga yagize ati” Ubushobozi buba ari ikibazo, urumva no kubona ibibatunga ntabwo biba byoroshye, urumva amafranga y’ishuri n’ibyangombwa bikenerwa napfa kubibona! Ntabwo biba byoroshye, gusa nasaba leta ko yadufasha Abana bacu bakabasha kubona uburezi kuko twe ntako tumeze.”

Nkuko yabitangarije Isezerano.com, Umuyobozi w’Akagali ka Gifumba Innocent Kambanda, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko kiri gushakirwa umuti kuko abo bana badafite ibikoresho bazabihabwa mu gihe cya vuba.

Innocent yagize ati” ikibazo cy’abo bana batiga turakizi kandi turi kugishakira umuti dufatanyije n’umurenge. Gusa usanga abenshi ari abo mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka kandi nabo biganjemo abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Urutonde rwabo turarufite kandi mu gihe cya vuba tuzabaha ibikoresho.”

Akarere ka Muhanga kagaragaramo Abana batiga.

Bwana Innocent akomeza avuga ko usibye abo badafite ibikoresho, nta mwana w’umunyarwanda ukwiye kwicara mu rugo kandi agejeje igihe cyo kwiga. Ati” n’uwiga mu mashuri yisumbuye dukora buryo ki abona ibiribwa ntabwirirwe mu gihe abandi bagiye gufata ifunguro rya ku manywa. Ikindi kandi ndasaba abo bana batari k’urutonde ko bakwihutira kutugana nabo bakajya mu mubare w’abazafashwa bagasubira ku ishuri.”

Kuri iki kibazo cy’Abana batiga muri uyu murenge wa Nyamabuye, umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Muhanga Daniel Habyarimana, yavuze ko icyo kibazo cy’abo bana batakizi ko gusa bagiye kugikurikirana, kuko icyo bimirije imbere ari uburezi kuri buri mwana wese ugejeje igihe cyo kwiga.

Daniel yagize ati” Icyo kibazo cy’aba bana batiga kuko nta bushobozi buhagije ntabwo twari tukizi, gusa tugiye kubikurikirana tukemenye impamvu abo bana batiga. Igihari cyo ni uko nta mwana wava mu ishuri kubera ibikoresho kandi n’abo bari baranditswe ko bazabihabwa ntibabibone turakurikirana impamvu yabyo. Umwana ntabwo yabura ikaramu ngo bimubuze kwiga cyangwa se igikapu cyo gutwaramo amakayi kuko n’umuyobozi w’ikigo yakwikora mu mufuka akamugurira iyo karamu. Gusa nanone hari igihe ushobora gusanga abo bavuga ko batahawe ibikoresho, batari baranditswe bitewe n’icyiciro cy’ubudehe cyari kigamije gufashwa.”

Akomeza avuga ko cyakora bagiye kubikurikirana mu maguru mashya bamenye impamvu itera abo bana kutajya ku ishuri. Avuga ko hari imishinga bakorana nayo ifasha abo bana kubona ibikoresho bityo ko bagiye kureba icyakorwa mu gihe cya vuba.

Gusa n’ubwo uyu muyobozi ushinzwe Uburezi mu karere ka Muhanga avuga ko icyo kibazo kitari kizwi kuko nta raporo bakiriye ivuga ko hari abana batiga, aba bana bo bavuga ko babonye amahirwe yo gusubira ku ishuri bayabyaza umusaruro, ko binabaye ngombwa basubira inyuma mu myaka yo hasi ariko bakiga nk’abandi bana. Abadafite ibikoresho nabo bavuga ko babonye ibihagije bashobora kwiga neza nta nkomyi.

Bavuga ko bikunze bakabona ubushobozi bakiga, bashyiraho umuhate ntakabuza.

You may also like

Leave a Comment