Home Mu Mahanga Muri 2019 ubwongereza bwaciye agahigo ko kugira abakuyemo inda benshi

Muri 2019 ubwongereza bwaciye agahigo ko kugira abakuyemo inda benshi

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Raporo nshya ivuga ko mu mwaka wa 2019, mu bwongereza abantu bakuyemo inda cyane kurusha indi myaka yashize, kuva ubwo buryo bwemewe n’amategeko mu 1967.

Ishami ry’ubuzima n’ubuvuzi muri Leta zunze ubumwe za Amerika ryashyize ahagaragara amakuru y’umwaka ku mibare yo gukuramo inda ku Bwongereza na Wales ku wa kane tariki 11 Kamena 2020.

Raporo ikomeza ivuga ko mu mwaka wa 2019 hakuwemo inda 207384 ku bagore baba mu Bwongereza na Wales, uyu akaba ari umubare munini wabayeho kuva itegeko ryo gukuramo inda ryo mu 1967 ryatorwa.

Ugereranije na 2018, igipimo cyo gukuramo inda cyiyongereye ku bagore barengeje imyaka 35 mu gihe gikomeza kuba kimwe ku bagore bari munsi y’imyaka 18.

Imyaka yagaragaye cyane mu gukuramo inda muri 2019 yari 22, bivugwa ko bari 31,6 ku bagore 1000.

Ubu ni ubwiyongere bukabije guhera muri 2018, aho abafite imyaka 21 bafite umubare munini wo gukuramo inda bari 30,7 ku bagore 1000.

Raporo ivuga ko abana bato bashaka gukuramo inda bagabanutse mu myaka myinshi ishize, nubwo imibare yagumye kuba imwe kuva 2018 kugeza 2019.

Raporo yabisobanuye igira iti: “Kugabanuka kuva muri 2009 byagaragaye cyane cyane mu itsinda ry’abatarengeje imyaka 16, aho ibipimo byagabanutse kuva kuri 4.0 ku bagore 1000 muri 2009 bikagera kuri 1.4 ku bagore 1000 muri 2019.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko igipimo cyo gukuramo inda ku bafite imyaka iri hagati ya 18 na 19 nacyo cyagabanutse kiva kuri 31,6 ku bagore 1000 kigera kuri 23.8 ku bagore 1000.

Umuryango uharanira kurengera abana bataravuka wo mu bwongereza, wasohoye itangazo rivuga ko imibare iheruka “ari amahano mu gihugu.”

Uyu muryango uvuga ko iyi mibare iteye ubwoba kandi yerekana ko gukuramo inda bigenda byiyongera.

Iyi nkuru dukesha “Christian Post” ikomeza ivuga ko Antonio Tully, umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri SPUC, avuga ko poropagande ibwira abagore ko gukuramo inda byoroshye kandi bifite umutekano hamwe no kubona ibinini byo gukuramo inda bituma umubare w’abakuramo inda wiyongera.

Jonathan Lord, umuyobozi w’ubuvuzi wa Marie Stopes U.K., ikigo kinini cy’abatanga serivisi zo gukuramo inda mu Bwongereza, yavuze ko ikibazo cyo gukuramo inda gishobora guterwa no kutabona uburyo bwiza bwo kuboneza urubyaro.

Nk’uko ikinyamakuru The Guardian kibitangaza, Lord yagize ati: “bimwe mu bikenewe byo kuringaniza imbyaro ku bagore bafite imyaka iri hagati ya 20, 30 na 40, ndetse n’abasanzwe bafite abana, byarirengagijwe.”

Akomeza agira ati: Kubura ishoramari muri serivisi zo kuboneza urubyaro nabyo biri mu byongera iki kibazo.

Mu Bwongereza, Wales, na Scotland, gukuramo inda biremewe mu gihe cy’ibyumweru 24 utwite (amezi 6).

Mu Kwakira 2019, Ireland y’Amajyaruguru yari ifite itegeko ribuza gukuramo inda keretse igihe ubuvuzi ari bwo bubonye ko bikwiye ko bayivanamo kandi bukanatanga uburyo bwagutse bwo kubikora.

You may also like

Leave a Comment