Home Mu Mahanga Muri Eritrea bamwe bafungirwa munsi y’ubutaka, mu butayu no muri kontineri bazira imyemerere yabo

Muri Eritrea bamwe bafungirwa munsi y’ubutaka, mu butayu no muri kontineri bazira imyemerere yabo

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Lord Alton yabwiye abakristu bo mu Bwongereza ko batagomba kwibagirwa cyangwa ngo batererane bagenzi babo bababaye bo muri Eritereya, aho benshi bafunzwe bazira kwizera kwabo mu bihe bidasanzwe.

Kuri ubu hakaba hari kibazo gikomeye cy’abakristu ba Eritrea bari mu myigaragambyo iri gukorerwa kuri internet.

Mu ijoro ryo ku wa kane tariki 28 Gicurasi 2020 nibwo iyo myigaragambyo yatangiye kugaragara kuri internet irangajwe imbere na Christian Solidarity Worldwide, Church in chains Ireland, itorero rya Orthodox riri mu bwongereza, Human rights concern Eritrea na Release Eritrea.

Lord Alton, yavuze ko yumvise “inkuru zitangaje” z’abatotezwa muri iki gihugu, aho abakristu babarirwa mu magana bafungwa nta rubanza.

Ati, iyo ugereranije uburenganzira n’ubwisanzure twe mu Bwongereza tugira twumva bitangaje kumva hari ahantu bapfa cyangwa batotezwa kubera imyemerere yabo.

“Muri Eritrea, mu buryo bunyuranye, benshi bafungirwa mu bigo nk’ibikoresho byoherezwa mu bwato, mu byumba biri munsi y’ubutaka ndetse no mu butayu, aho bakorerwa iyicarubozo, bakabura ibyo kurya bihagije, amazi meza kandi ntibabone ubuvuzi.

“Ibi byose birasebya ingingo ya 18 y’Itangazo ryo mu 1948 ryerekeye uburenganzira bwa muntu.”

N’ubwo imyigaragambyo ibera ku rubuga rwa Internet kubera coronavirus, Lord Alton yavuze ko yizeye ko bizagira ingaruka zikomeye kurushaho kandi ko “bizaba nk’ubuhamya ko abavandimwe na bashiki bacu bapfiriye mu bunyage batibagiranye cyangwa ngo batereranwe”. “Ubu ni akanya ko guhuza igitutu cya politiki n’amasengesho, nk’uko umusizi ukomeye witwa Tennyson yabivuze, ko ibintu byinshi bikorwa n’amasengesho kuruta iyi Si uko yabikora, kandi nk’uko umwanditsi wa Zaburi atwibutsa muri Zaburi ya 37, ko Imana ntireka uwizera, ariko kandi natwe ntitugomba kuyireka.

“Alton akomeza agira ati, ntidukwiye gutererana Eritrea, ntitugomba kwibagirwa Eritrea. Inshingano zacu ni uguharanira ubutabera, ejo hazaza heza h’abantu bababaye kandi batotezwa, ejo hazaza heza kuri Eritrea, igihugu cyiza cyafatiwe mu bitekerezo by’igitugu, akarengane n’Isi ititayeho.

Imyigaragambyo igambiriye kwishyira no kwizana kwa Eritrea ibaye mu myaka 17 ishize hanze ya ambasade ya Eritrea i Londres. Uyu mwaka, byabaye ngombwa ko yimukira kuri interineti kubera icyorezo.

Eritrea ituwe n’abakristu bagera kuri miliyoni 2.5 ariko leta yemera gusa amadini ya gikristu gatolika, Evangelical Lutheran ndetse n’aba Orthodox.

Abakristu bo mu madini atabifitiye uburenganzira bahura n’itotezwa rikaze, harimo gutabwa muri yombi uko bishakiye no gufungwa imyaka myinshi nta rubanza, ariko n’abakristu bo mu madini azwi hari ubwo bibasirwa.

Umwe mu bafunzwe bazwi cyane ni umwepisikopi mukuru wa Orthodox muri Eritrea, Abune Antonios, ufite imyaka 92, wafunzwe kuva mu kwezi kwa Mutarama 2007 nyuma yo kunenga ko leta yivanga mu bibazo by’itorero kandi yanga kwirukana abanyamuryango 3.000 bo mu mutwe mushya witwa Medhane Alem.

CSW (Christian Solidarity Worldwide) yavuze ko ifungwa ry’Umwepisikopi ryateje amacakubiri mu Itorero kandi bishimangira ko guverinoma ibiri inyuma.

Abandi bayobozi b’amatorero na bo barafunzwe kandi mu minsi yashize, Reverend Haile Naizge, umuyobozi w’itorero Full Gospel Church, na Dr Kuflu Gebremeskel, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ivugabutumwa muri Eritrea akaba n’umwe mu bagize komite nyobozi y’itorero Full Gospel Church muri Eritereya., bizihije imyaka yabo 16 bafunzwe by’agateganyo.

Iyi nkuru dukesha Christian today ikomeza ivuga ko hari icyizere ko amasezerano y’amahoro yabaye hagati ya Etiyopiya na Eritereya muri 2018 yatuma iterambere ry’uburenganzira bwa muntu mu bihugu byombi ryiyongera. Nubwo muri Etiyopiya hari iterambere ryiza, siko bimeze muri Eritereya.

Mu kwezi gushize, Daniela Kravetz yatangaje muri Raporo idasanzwe y’umuryango w’abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Eritereya, ko muri 2019, abantu barenga 200 bafunzwe bazira ukwemera kwabo.

Umuyobozi mukuru wa CSW, Mervyn Thomas, yagize ati: “dushobora gufungwa, ariko ntituzacecekeshwa.

CSW ikomeza igira iti, tuzakomeza guhamagarira abayobozi ba Eritereya kurekura imfungwa zose zirengana, harimo n’abafunzwe bazira imyizerere yabo ishingiye ku idini, kandi bizahagarara, hamwe n’ubufatanye bw’abaturage ba Eritrea.

 

You may also like

Leave a Comment