Home Amakuru y'ibanze Muri iki cyumweru cyo kwibuka tuzakora nkuko itorero ryabiteguye-Korali Shekinah ADEPR Rwimbogo(soma birambuye)

Muri iki cyumweru cyo kwibuka tuzakora nkuko itorero ryabiteguye-Korali Shekinah ADEPR Rwimbogo(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuyobozi wa Korali Shekinah akaba n’umuhuzabikorwa wo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi  muri Paruwase ya Nyarugunga Bwana Nyetera aratangaza ko muri iki cyumweru cyo kwibuka , iyi korari izakora nkuko itorero ryabiteguye.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere taliki ya 8 Mata 2019,akaba ari no ku munsi wa kabiri dutangiye icyumweru cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni.

Mu kiganiro umuyobozi wa Korali Shekinah Bwana Nyetera yagiranye n’umunyamakuru w’Isezerano.com,yavuze ko ino korali ibarizwa ku mudugudu wa Rwimbogo izibuka nkuko itorero ryabiteguye.

Ati :”Muri iki cyumweru cyo kwibuka tuzakora nkuko itorero ryabiteguye,tukazibuka mu rwego rwa Paruwase,maze korali Shekinah ikazitabira.Uyu muhango  rero wo kwibuka mu rwego rwa Paruwase uzaba ku italiki ya 12 Mata 2019 i saa saba,gusa harateganywa n’umuntu tuzafasha”.

Umuyobozi wakorari Shekinah akaba n’umuhuzabikorwa wo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi muri Paruwase ya Nyarugunga

Mu Rwanda twibuka Genocide yakorewe Abatutsi buri mwaka mu kwezi kwa kane kuva ku italiki 7.Ubu akaba ari ku inshuro ya 25 tuyibuka.Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2019 akaba ari “Ukwibuka twiyubaka”.

 

You may also like

Leave a Comment