Umuramyi Sam Rwibasira wamenyekanye cyane mu ndirimbo Naramubonye, Rizasohora, Witinya ,uzanyibutse .agiye gukora igitaramo kizagaragarizwamo Kuramya Imana byuzuye .
Ni igitaramo yatumiyemo abahanzi batandukanye bafite izina rikomeye ndetse n’ indirimbo zikomeje guhembura imitima . Iki gitaramo cya Sam kizaba tariki 01/09/ 2018 kuri Bethesda Holy Church ku Gisozi guhera saa kenda zuzuye za manywa .
Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose, Sam Rwibasira azaba ari kumwe n’abaramyi batandukanye b’abanyempano barimo [ Simon Kabera , Arsen Tuyi wamenyekanye cyane mu ndirimbo icyaremwe Gishya, Rachel Rwibasira , True Promises na New Melody mwamenye mu ndirimbo nka Ishyimbo yawe …
Mu kiganiro ikinyamakuru isezerano .com cyagiranye na Sam Rwibasira k’umurongo wa telephone , yavuze ko ubutumwa bw’umunsi muri icyo gitaramo naramubonye Live Concert n’ugushima Imana.
Yagize ati :” bizaba ari ibintu bidasanzwe kuko hazaba ibihe bidasanzwe byo kuramya , n’igitaramo cya mbere nzaba nkoze .Rero icya nsaba abakunzi banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana ,bazaze bashyigikire ubutumwa bwiza kugirango bubashe kugera kure kuko nibyo twahamagariwe .
Uyu muhanzi Sam Rwibasira yavukiye I Burasirazuba , n’umwana wa gatanu mu muryango w’abana 8 , yabonye izuba mu mwaka 1993.