Home Mu Mahanga Muri Pakistan havumbuwe umusaraba bikekwako umaze imyaka iri hagati ya 1200 na 1400

Muri Pakistan havumbuwe umusaraba bikekwako umaze imyaka iri hagati ya 1200 na 1400

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Umusaraba ukekwa ko ufite imyaka 1200 wavumbuwe muri Himalaya muri Pakisitani.

Mu cyaro cya Kavardo giherereye mu misozi ya Karakoram niho havumbuwe umusaraba wa kera, ukozwe mu bikoresho by’umweru (white marble).

Ikibanza cyavumbuwemo uwo musaraba kiri ahahoze umuhanda wa Silk, inzira yanyuzwagamo ibicuruzwa hagati y’uburayi, Uburasirazuba bwo hagati n’Ubushinwa.

Ibiro ntaramakuru bya AINA bitangaza ko ibisobanuro birambuye ku ivumburwa ry’uwo musaraba, byagaragaye mu kiganiro n’abanyamakuru giherutse gukorwa n’abashakashatsi 3 bo muri kaminuza ya Baltistan, i Skardu.

Uyu musaraba wahawe izina rya “Umusaraba wa Kavardo” bitewe nuko ariho wabonetse, upima metero 2.1 z’uburebure na metero 1.8 z’ubugari, ukaba ufite uburemere buri hagati ya toni 3 na toni 4.

Abashakashatsi bavuga ko umusaraba wa kavardo ufite imyaka iri hagati ya 1200 na 1400 ariko barashaka gukora irindi sesengura kugirango bamenye neza imyaka nyayo yawo.

Undi mushakashatsi wo muri kaminuza ya Baltistan, Wajid Bhatti, yabwiye AINA ko umusaraba wa kavardo ari “umwe mu misaraba minini yabayeho.

Iyi nkuru dukesha “Christian today” ivuga ko Mansha Noor, Umuyobozi mukuru wa Caritas Pakisitani, yishimiye ubwo bushakashatsi.

Mansha yabwiye ibiro ntaramakuru bya AINA ati: “Mu by’ukuri ni inkuru ikomeye kuri twese.”

Umuyobozi wa Karitasi ya Pakistan yakomeje avuga ati “Ibi byerekana ko muri ako karere hariho ubukristo muri kiriya gihe, kandi ko hagomba kuba hari itorero n’inzu za gikristo.”

Kugeza ubu, nta muryango wa gikristo uba muri ako gace, ariko ubwo havumbuwe umusaraba biragaragara ko icyo gihe bari bahari.

 

You may also like

Leave a Comment