Home Amakuru y'ibanze Mutange mutitangiriye itama-uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Gordon Brown

Mutange mutitangiriye itama-uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Gordon Brown

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Icyumweru cyo gufasha, igikorwa ngaruka mwaka kimara iminsi 7 cyo gufasha ni ubwa 1 kigiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera Coronavirus.

Mu gihe cy’icyumweru cyo gutanga inkunga yo gufasha hazaboneka insengero nyinshi n’abakristo bitabira kino gikorwa. Nubwo abantu bakiri muri lockdown, icyumweru cyo gufasha cya gikristo, kizatangira tariki 10 Gicurasi kugeza 16 Gicurasi hifashishijwe ikoranabuhanga (online).

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’ubwongereza Gordon Brown wabashije gufungura iki gikorwa ku mugaragaro umwaka ushize yasabye igihugu kuzagira icyo gitanga.

Icyumweru cyo gufasha cya gikristo, uyu mwaka kizibanda ku bantu bakomerewe bitewe n’icyorezo cya Coronavirus mu bihugu bikennye bifite inzego z’ubuzima zidakomeye, akenshi binajyana n’ubwirinzi budahagije. Ati rwose mutange mwivuye inyuma.

Gordon Brown akomeza avuga ko iki gikorwa cy’icyumweru cyo gufasha cya gikristo cyatangiye nyuma y’intambara ya 2 y’Isi, nk’igihugu twatekerezaga cyane ku mibereho y’abaturage bacu.

Nyuma y’imyaka 75 ishize intambara ya 2 y’Isi ibaye, hari ikintu cyihutirwa dukeneye, dukwiye gushaka uburyo dukorera hamwe kugirango iyi Si tuyigire nziza, no kurushaho guhuza muri byose.

Iki cyumweru cyo gufasha ni kimwe mu bikorwa ngarukamwaka gikomeye ku ngengabihe (Calendar) y’amatorero yo mu bwongereza. Kikaba cyaratangiye gukorwa mu bwongereza mu mwaka wa 1957.

Ubusanzwe haba hari abashinzwe kugenda baka ubufasha urugo ku rundi, ariko kubera icyorezo cya Coronavirus iryo kusanywa ry’ubufasha ryabaga muri ubwo buryo ryarahagaritswe. Ahubwo uyu mwaka abazatera inkunga bazabikora bifashishije ikoranabuhanga (online).

Nick Georgiadis ukuriye iki gikorwa avuga ko bishimye cyane kubera abaterankunga n’abandi bose basanzwe babafasha muri iki gikorwa buri mwaka bemeye kuzamura inkunga basanzwe batanga.

Nick akomeza avuga ko urukundo arirwo rubahuza, nubwo byaduciye intege ko kino gikorwa kitazaba imbona nkubone, ariko abaterankunga bacu batangaje ntibashobora kwibagirwa abaturanyi babo bamerewe nabi muri ibi bihe bya Coronacirus.

Tuzashimishwa no kubona abantu bitabiriye iki gikorwa biciye mu nzira y’ikoranabuhanga. Imiryango ikennye ubu nibwo idukeneye cyane kurusha ibindi bihe byose byabayeho. Akomeza avuga ko bidashidikanwaho icyumweru cyo gufasha cy’uyu mwaka ari irindi somo n’ubunararibonye bizabasigira, ariko twizeye abasanzwe bitanga bazakora ibishoboka byose nkuko bahoze babikora kuva mu 1957.

Gusa ikibazo gihari nuko icyumweru cyo gufasha cya Gikristo gishobora kuzagera ibihugu bisanzwe bikomeye mu bukungu byibasiwe cyane n’icyorezo bityo inkunga ntiboneke ari nyinshi.

Umuyobozi mukuru wa” Christian Aid” Amanda Khozi Mukwashi avuga ko icyorezo cya Coronavirus kitazahaje agace kamwe gusa ahubwo ari Isi yose, ati cyatweretse ko ahazaza hacu kugirango habe heza bidusaba gushyira hamwe kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho.

Iyi nkuru dukesha Christian to day ivuga ko Amanda Khozi abwira abantu ko iki cyorezo kidatoranya uwo gifata niba ari umukire cyangwa umukene, gusa bigaragara ko abakene bo kibagiraho ingaruka nyinshi.

Amanda Khozi asoza avuga ati turateganya ko ibihugu bikennye bifite inzego z’ubuzima zidakomeye, cyangwa abantu batishoboye bashobora kuzagirwaho ingaruka n’iki cyorezo, kuko abenshi bazagorwa n’ibiciro by’ubuvuzi, abandi imibereho ibananire kubera kuguma mu rugo ntacyo kurya bafite, noneho icyorezo nikirangira nabwo babure amikoro yo kongera kwiyubaka.

You may also like

Leave a Comment