Home Amakuru y'ibanze “Ndabizi”ni indirimbo nakoranye n’umuhanzi nkunda kandi nubaha “Simon Kabera”-Umuhanzi Mugabo C John(soma birambuye)

“Ndabizi”ni indirimbo nakoranye n’umuhanzi nkunda kandi nubaha “Simon Kabera”-Umuhanzi Mugabo C John(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Mugabo C John aratangaza ko indirimbo ye nshya yitwa Ndabizi igiye kuzasohoka vuba, yayikoranye n’umuhanzi akunda kandi yubaha ndetse akaba n’inshuti Simon Kabera.

Ibi yabivuze ku munsi wejo ku italiki ya 26 Gashyantare 2019,mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’isezerano.com,aho ibisobanuro bye byibanze ku ndirimbo ye igiye gusohoka vuba yakoranye na Simon Kabera yitwa “Ndabizi”.

Yagize ati :”Ndabizi ni indirimbo nziza cyane y’umuntu wamenye neza yuko ari Imana ituma abaho ikanatuma akora.Nayikoranye n’umuhanzi nkunda cyane kandi nubaha kandi akaba n’inshuti yanjye Simon Kabera”.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Mugabo C John yasohoye umuzingo we wa mbere w’indirimbo(Album) ,ugizwe n’indirimbo umunani mu mwaka  wa 2018 ,ubu akaba ari no gukora indi Album ,akaba amaze kugira indirimbo eshatu zizajya kuri iyo Album ya kabiri.

Mugabo C John ni umuhanzi usengera mu itorero rya Eastwings Agape love church risengera mu Kagarama munsi y’akarere ka Kicukiro.Mu ndirimbo uyu muhanzi azwiho harimo nka Sharom,Yesu azabikora, Isezerano n’izindi.

You may also like

1 comment

a fantastic read August 18, 2019 - 8:21 am

I simply want to say I’m newbie to weblog and actually enjoyed your blog site. Very likely I’m want to bookmark your website . You definitely have great well written articles. Cheers for revealing your web page.

Reply

Leave a Comment