Home Mu Rwanda Ngeze muri kaminuza y’u Rwanda nibwo numvise ko ndi kumwe n’Imana-Emmy Alsonval Maniriho

Ngeze muri kaminuza y’u Rwanda nibwo numvise ko ndi kumwe n’Imana-Emmy Alsonval Maniriho

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umujyanama w’umuyobozi mukuru wa kaminuza y’u Rwanda Emmy Alsonval Maniriho yatangaje ko yumvise ko ari kumwe n’Imana amaze kugera muri kaminuza kabone nubwo yari yaravukiye mu muryango wa gikiristo.

Ibi yabitangarije muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya gikondo ryigirwamo ibijyanye n’ubushabitsi ndetse n’iby’ubukukungu aho yari yaje kwifatanya n’abanyeshuri bahiga  mu materaniro yo gusenga.

Mu kiganiro uyu muyobozi muri kaminuza Emmy Alsonval Maniriho yagiranye n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com,yasobanuye uburyo yarushijeho kumenya Imana ageze mu myaka ye y’ubukure.

Yagize ati:”Navukiye mu muryango wa gikiristo,ariko ngeze muri kaminuza y’u Rwanda nibwo numvise ko ndi kumwe n’Imana nkaba nareka kugendera ku by’ababyeyi.Ntangira kwiga n’amasomo ya Tewologiya numva yuko ngomba gukwirakwiza ubutumwa bwiza  maze ntangira no guhinduka cyane.Ubuzima bwa gikiristo nabukuriyemo ariko numva ko mpindutse rwose mu myaka yanjye y’ubukure”.

Emmy Arsonval Maniriho  yize muri kaminuza y’u Rwanda Itangazamakuru n’itumanaho,akaba afite  maitrise  mu byerekeranye n’imicungire  y’ibyindege na maitrise mu by’uburenganzira bwa muntu.

Ubu uyu mujyanama w’umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda Emmy Alsonval Maniriho  asengera mu itorero rya Assamblé de Dieu,ni mu gihe nyamara yabatirijwe mu itorero rya Pantekote mu Rwanda.

You may also like

Leave a Comment