Home Amakuru y'ibanze Ngoma: Abantu 16 bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage mu buryo butemewe.

Ngoma: Abantu 16 bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage mu buryo butemewe.

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Mu murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma, Abantu cumi n’abatandatu(16) biyomoye ku itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi,bafashwe bari gusengera mu rugo rw’umuturage, mu buryo butemewe, batubahirije Amabwiriza yo kwirinda Corona virus.

Nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashanda Buhiga Josue yabitangarije IGIHE dukesha iyi nkuru, ngo Aba bantu uko ari 16 bafatiwe mu rugo rw’uwitwa Shirimpaka Jean Bosco, bateraniye hamwe bari gusenga kandi batubahirije n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Corona Virus.

yagize ati” ni abaturage 16, twasanze muri uru rugo bateraniye hamwe basenga. Bavuga ko itorero ryabo ryiyomoye ku badivantisiti b’umunsi wa karindwi, gusa iryo torero ryabo rikaba rutaremerwa mu mategeko. Usanga basengera mu matsinda atandukanye, ariko uyu munsi hakaba hafashwe abantu 16 nyuma y’amakuru twahawe n’abaturage bababonye batubahirije amabwiriza.”

Bwana Josue akomeza avuga ko aba bantu bafashwe hagati ya saa tanu na saa sita z’amanywa ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mutarama 2021, barimo abagore ndetse n’abagabo, bahise bajyanwa k’umurenge kwibutswa amabwiriza yo kwirinda, ndetse nyuma yo kubigisha bacibwa amande, buri muturage acibwa ibihumbi bibiri(2,000), naho nyirurugo bari bateraniyemo acibwa ibihumbi 50 by’amande barabarekura barataha.

Yasabye abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zafashwe zirimo gufunga insengero, ndetse no kwambara agapfukamunwa neza, bakirinda guteranira hamwe ari benshi kandi bagashyira intera ya metero hagati y’umuntu n’undi mugihe bahuriye hamwe, dore ko aka karere ka Ngoma kamaze iminsi kagaragaramo abantu benshi bandura icyorezo cya Coronavirus, aho abantu 107 bamaze kwandura mu cyumweru kimwe gusa.

Abaturage bafashwe basenga mu buryo butemewe.

You may also like

Leave a Comment