Home Amakuru y'ibanze Ngoma: T.T.C Zaza” umunyeshuri w’umukobwa yarajwe mu ishyamba kubera kubura amafranga y’ishuri

Ngoma: T.T.C Zaza” umunyeshuri w’umukobwa yarajwe mu ishyamba kubera kubura amafranga y’ishuri

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Uwineza Diane n’umunyeshuri mushya wari uje kwiga  mu kigo cyisumbuye  cya T.T.C Zaza mu mwaka wa kane. Uyu munyeshuri Uwineza  ari  mu kigero cy’imyaka 14,      akomoka mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa Musha.

Taliki 21 Mutarama 2020 ahagana saa 18h00pm Uwineza Diane hamwe n’umubyeyi we bari basashe ibiryamirwa mu ishyamba  riri mu ubutaka butagatifu bwa Zaza , iryo shyamba ryegeranye n’igipangu cy’ishuri cyabihaye Imana cya T.T.C Zaza, mu ntambwe 3  uvuye aho igipangu kiri. Murusaku rwinshi rw’amajeri ,imibu yaduhiraga  , ubukonje budasanzwe .

Umubyeyi wa Uwineza Diane (Iburyo) na Uwineza Diane (ibumoso)

Mu mu maso habo hari huzuyemo amarira menshi n’agahinda . Mu kiganiro ikinyamakuru isezerano.com cyagiranye na Nyirangendahimana Leonia akaba umubyeyi wa Uwineza Diane yavuze ko babahinduriye ikigo babaha kuza kwiga kuri T.T.C Zaza. Kandi ko mbere y’uko aza azanye n’umunyeshuri babanje guhabwa babyeyi .

Ati “ twagiye ku karere guhinduza ikigo  , ariko twabanje ku murenge kubamenyesha uko umwana ameze.

Mbere y’uko nzana umwana kwiga  hano baratwakiriye baduha babyeyi batubwira ko tujya kugura ibikoresho .

Twaje hano taliki 20 Mutarama 2020, nzanye umwana kwiga ,twahageze bwije baraducumbikira , ariko mu gitondo dutunguwe no kubona batwirukanye .kuko nta mafaranga y’ishuri dufite yuzuye . Nabasabye imbababazi mbabwira ko nzagenda nyishyura ariko banze , kuko nari mfite 13400 frw niyo nabashije kubona. Ndetse nibikoresho umwana azanye nibyo umugiraneza Komanda wa Musha ya muguriye, ariko banze kunyumva.

Nyirangendahimana yakomeje avuga ko nta mafranga yandi yarafite yo kuba yategesha agacyura umwana kuko yarasigaranye amafranga 1300 gusa nayo ntabwo ya mugeza  mu rugo.

Umunyeshuri Uwineza Diane we yagize ati “bari bampaye kwiga ibintu ntashobora kubasha kwiga,duhinduza ikigo baduha TTC Zaza ,niko kugenda gutya.

Twageze hano taliki 20 Mutarama 2020 twaharaye none tugiye kongera kuharara , batubwiye ko badashobora kutwakira kuko nta amafranga y’ishuri yuzuye dufite.

Umubyeyi  w’umwana Uwineza   yakomeje atangaza ko mu minsi ishize umwana yari yagize ikibazo cy’ihungabana ,atabasha kurya atunzwe n’ikinyomoro kimwe , ati “icyagaragaye yabiterwaga n’uko yari yarabuze uko ajya kwiga , ubuyobozi bwemeje ko ajya kwiga ,umwana atangira kugarura ubuzima.

Mu kiganiro ikinyamakuru isezerano.com cyagiranye na Komanda wa Musha Mukanyarwaya  Virginia  bivugwa ko ariwe waguriye umwana amakaye ,yagize ati “Mana yanjye niko byamugendekeye !mperuka mama we aza ku murenge wa Musha aje kwaka ubufasha ,noneho ambwira ko abonanye nukuriye uburezi  ,ambwira ko bamubwiye ko agenda agashaka ishuri mu gihe yaba aribonye azaze tumuhe ubufasha.

Ndamubwira nti nubona ishuri uzambwire nanjye nkwemereye ibikoresho , bukeye ambwira ko yabonye ishuri kuri TTC Zaza, musaba umubare w’amakaye akeneye ndayagura ndayamuha.

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu kigo cya TTC Zaza [Ingabire Adeline ]akaba ariwe wahaga ikaze  abanyeshuri bashyashya.yagize ati “amakuru atanga ntabwo dufite gihamya ko aribyo neza ,yatubwiye ko yoherejwe n’ushinzwe uburezi wo mu karere ka Rwamagana .amubwira ko mu gihe yaba ahageze yamuha umuyobozi bakavugana yasanze umuyobozi adahari ariko arahadusanga ,tumutuma ibyangombwa n’amafranga yuzuye .kugirango tubone ifoto ye byari bigoranye cyane .

Twahamagaye umuyobozi w’ikigo cya T.T.C Zaza bwana Kabandana Damien kugirango tumubaze niba haricyo abiziho tumuhamagara inshuro 4 atayifata kuya gatanu tugira amahirwe arayitaba duti”mwiriwe neza , ndi umunyamakuru w’isezerano.com , ese turavugana n’umuyobozi wa T.T.C Zaza?

Bwana Kabandana Damien ati “ Ok ! niba atariwe mwihorere.Ahita akupa , ubwo ntiyongeye gufata telephone yacu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha yavuze ko icyo kibazo  cya Diane ari ubwa mbere acyumvise, ariko ko agiye kugikurikirana ati “ niba adafite ubushobozi azayige mu mashuri yacu asanzwe.ntabwo nakwemeza ko atishoboye bishobora kuba ari inshingano ahunga cyangwa akennye koko tugiye kubikurikirana vuba.

Twagerageje guhamagara ushinzwe uburezi mu karere ka Rwamagana telephone ye yanga gucamo.

Byageze saa 20h00pm umubyeyi n’umwana bakiryamye muri iryo shyamba  , ikinyamakuru isezerano .com cyagumye kuvugana ni nzego z’ubuyobozi kugirango bagerageze kumufasha batwizeza ko bagiye kubikurikirana vuba.

Iryo shuri nderabarezi (TTC Zaza) riherere mu karere ka Ngoma mu murenge wa Zaza.

turagumya gukurikirana ibyiyi nkuru tuzabagezaho uko umwana bimeze ndetse na REB icyo ibivugaho kuko nti bashoboye kuboneka.

Iyi ni babyeyi babahaye kugirango bage kwishyura.

 

You may also like

Leave a Comment