Umubyeyi wa Uwineza Diane Nyirangendahimana Leonia arashima Imana cyane kuko umwana we abashije kwemererwa kujya mu ishuri nk’abandi bana.
Mu gitondo cy’uyu munsi taliki 22 Mutarama nibwo ikinyamakuru isezerano.com cyabagejejeho inkuru y’umunyeshuri Uwineza Diane wari ugiye kwiga mu ishuri T.T.C Zaza mu mwaka wa kane , iyo nkuru ikaba yavugaga ko umunyeshuri yarajwe mu ishyamba kubera kubura amafranga y’ishuri .
Ariko amakuru dufite yizewe avuye ku mubyeyi w’umwana Nyirangendahimana , mukiganiro tugiranye kumurongo wa telephone atwemereye ko ubu aya masaha umwana yicaye ku ntebe y’ishuri .
Mu magambo ye yagize ati “kuba bakiriye umwana wanjye bakaba bamushyize mu ishuri ndishimye cyane rwose .Abajijwe uko umwana yabyakiriye , yagize ati “nsize umwana yishimye anezerewe nta kibazo afite . Nyirangendahimana yakomeje avuga ko agiye kuba hafi umukobwa we , ati”ubusanzwe ndangura avoka z’ibihumbi 2000 frws nkazicuruza nkakuramo ibihumbi 3000frws ,ayo nzajya nkuramo nzajya ngerageza mwoherereze nawe arebe ko yabaho .
Ubutumwa mfite bwo guha ababyeyi ni ikintu kimwe gusa nugusenga Imana yo mu Ijuru bakizera ntibagire ibindi bintu ku mpande ,bagatumbira Imana yonyine
Kandi ndashimira buri wese wagize uruhare ansengera Imana ibahe umugisha.

photo ububiko isezerano.com