Isezerano Gospel
  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire

Isezerano Gospel

  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire
Amakuru y'ibanzeMu RwandaUburezi

NGOMA : Umunyeshuri wa Primary ya Zaza A ,apfuye azize kurohama mu kidamu none nyiracyo yitakanye ubuyobozi (Reba amashusho)

by Ali Gilbert Dunia January 27, 2020January 27, 2020
written by Ali Gilbert Dunia January 27, 2020January 27, 2020
NGOMA : Umunyeshuri wa Primary ya Zaza A ,apfuye azize kurohama mu kidamu none nyiracyo yitakanye ubuyobozi (Reba amashusho)
Yasuwe: 1,870

Umunyeshuri Uwayo Donosien wari umwana  w’umuhungu ufite imyaka 13, akaba yigaga mu mwaka wa 3 mu mashuri abanza , uyu munsi taliki 27 Mutarama 2020 , ahagana saa 11h00 am nibwo yaguye mu kidamu cy’amazi ahita ashiramo umwuka .aho yaragiye mu gikorwa cyo kwisiramuza cyaberaga ku kigo nderabubuzima cya Zaza.

Uyu munyeshuri Uwayo avuka mu ntara y’Uburasirazuba ,mu karere ka Ngoma mu murenge wa Karembo , mu kagali ka Karaba mu mudugudu wa Kigobe ,avuka kuri [Mariya Denise Mukandikubwimana ].Uwayo Donosien yigaga  ku ishuri ribanza rya Zaza A  riherereye mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma .

Iyi nkuru y’akababaro  yamenyekanye ahagana saa 11h30am ,kubera abana bagiye gutabaza ariko abaje gutabara bakahagera basanga uyu mwana ashizemo umwuka.

Mukiganiro ikinyamakuru isezerano .com cyagiranye na  Mariya Denise Mukandikubwimana  akaba umubyeyi wa nyakwigendera  Uwayo Donosien ku umurongo wa telephone,  yemeje koko iby’urupfu rwa Uwayo yavuze ko  umwana we  ko amaze kwitaba Imana.

umubyeyi wa Uwayo Mariya Denise Mukandikubwimana (hagati).

Mu gahinda kenshi yagize ati “ni ibidamu byinshi bigera ku 8,nyirabyo ni umushoramari wahakodesheje na Paroise ya Zaza , hanyuma acukuza ibintu byinshi bikomeye , kuko no kugirango babone uyu murambo w’umwana wanjye byari bigoranye .Umwana wanjye mu gihe yarari kugenda ari kumwe n’abandi bana urukweto rwe rutakaramo , maze yibwira ko ari hafi ajyamo ajya kuruzanamo, kiramukurura kiramumira .

Ntabwo ari umwana wa mbere uguyemo  uyu n’uwa kabiri upfiriyemo ,kuko hari n’undi mubyeyi wabuze umwana we none n’uwanjye ndamubuze .  Umubyeyi wa nyakwigendera Uwayo  yakomeze avuga ko umwana we yari umwana wa gatatu uturuka mu nda ye . Yakomeje atangaza ko umwana bamujyanye mu rugo bagiye kureba uko bamushyingura .

Abantu baje gufata mu mugongo Denise  babashije kuganira isezerano.com Musengimana Jeanette ati “twe nk’ababyeyi bafite ikibazo cy’ibyo bidamu kuko atari ubwa mbere haguyemo umwana , mu magambo ye ati “ turasaba ubuvugizi rwose ibi bintu  babitwikire kuko dufite impungege ko abana bazashiriramo , mubagiye kuzana umurambo w’umwana narindimo twasabye umuyobozi nshingwabikorwa w’umurernge wa Zaza ko bafunga ibyo bidamu kuko niwe watabaye niwe wajyanye umwana mu rugo , ansubiza ko ari ibintu bihenze kandi  ko umushoramari byamuhenze cyane akibikoresha , ntabwo byaba ari ngombwa kugirango tubikureho ahubwo tuzashyiraho uburinzi bubuza  abana, Jeanette yakomeje atangaza ko bifuza  ubufasha kugirango barinde izi pfu .

Mukamurigo Consintatine nawe waje gutabara  ati “Turasaba ubufasha ko bashiraho senyenge zibikikije cyangwa bagashaka ibyo borosaho kuko biteye ababyeyi impungege.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’umurenge wa Zaza bwana Singirankabo Jean Claude  Yatangarije isezerano.com ko iyi nkuru y’akababaro ari ukuri ati” abana bari baje muri gahunda yo kwisiramuza yaberaga  ku kigo nderabuzima cya  Zaza ,uyu mwana yari yazanye n’abandi bana ari batatu ,umwana agira amatsiko yo kureba ibyaribyo kuko yajyaga abibona ari mu kibuga  ahantu umuturage yajyaga ahinga witwa Dr Egide. Yagiyemo aziko ari buvemo n’ uko ananirwa kuvamo , niko gutabara dushaka uko tugisenya ,amazi avamo kugirango tubone uko tujya ku mushyingura .

Uyu muyobozi yakomeje atangariza isezerano .com ko ari ibidamu binini cyane kuko babikoresha mu bintu byo kuhira ,ni kinini cyane . abajijwe ikigiye gukurikiraho yagize ati” ikigiye gukurikira tugiye kubwira nyirabyo wa bikoreshaga mu buhinzi uyu mwaka ntiyigeze ahahinga kugirango tumenye niba yakongera agasubizaho senyenge  cyangwa niba atazongera kuhahinga abashe kubitaba , nibyo twamaze kumusaba atubwira ko azashyiraho abakozi bazajya baharinda .

Nyiri ibyo bidamu akaba ari Dr Karuranga Egide uyobora UNIK, niwe nyiri bidamu ndetse ubikoresha . bwana Jean Claude akaba yadutangarije ko ubwo butaka bukodeshwa na Dr Egide ari ubwa Dioseze ya Kibungo ariko akaba afitanye amasezerano na Paruwasi  ya Zaza , ubutaka bukaba bwanditse kuri Paruwasi ya Zaza ariko Dr Egide akaba yarabukodeshejwe na Diyoseze  .

Mu gihe ikinyamakuru isezerano.com cyageragezaga kuvugisha Dr Karuranga Egide ku umurongo wa terefone kugirango kimubaze  ingamba agiye gufatira ibyo bidamu bimaze guhitana abana 2 ,yaduhakaniye yivuye inyuma ko ataribye kuko yabihagaritse kera , yagize ati” nta business makorera bimaze umwaka bidakora  , abajijwe niba yarabimenyesheje ubuyobozi ko atakihakorera  mu magambo ye yemeje ko babizi ko yahagaze .Ati kera twarahingaga tukuhira  ariko nyiri sambu ntabwo yarakibishaka ko tuhakorera .

Abajijwe ikigiye gukurikiraho ko ubuyobozi buvuga ko aribye yagize ati “hashize umwaka ntahakorera , icyo nakoze nabasubije ubutaka bwabo , nta makuru menshi mfite . abajijwe uwo yakodeshaga yagize ati “ ubutaka n’Ubwakiliziya biba mubutaka bw’abandi .

Isezerano .com twagerageje kubaza Padili wa Zaza atubwira ko ntacyo abiziho iby’ubututaka ko we ashinzwe abakristo ko adashinzwe ubutaka , ko bikwiye kubazwa banyirabwo , ati mu bibaze banyirabwo , urupfu rw’umwana narumenye ariko ndarwaye , ndikumva byinshi mwa bibaza ishuri yigagaho .

Umuvugizi wa police mu ntara y’Iburasirazuba DPC Hamudun yameje ko Uwayo yarohamye mukidamu ,ati” kuri Gs Zaza hari gahunda yo kujya kwisiramuza mbere ya saa12h00, uyu mwana rero Uwayo Donosien bakunda kwuta Kevin ,  yari kumwe n’abandi bana bahagarara hejuru yabyo   , n’uko nyakwigendera yari yambaye inkweto za boda boda atangira kubabwira ko urukweto rwe runyereye rukagwamo yajyamo akoga akarukuramo akabereka ko azi koga , abandi bamubwira ko atabizi , urukweto ruranyerera rugwamo n’uko arasimbuka ngo yoge arukuremo , asanga niharehare atangira gutabaza ,abandi bariruka bajya guhuruza police .

DPC Hamudun yavuze ko nyuma y’uko umwana yitabye Imana abyeyi be bahageze , bemeza ko umwana yazize amazi , babishyikiriza RIB. Banyiri kidendezi urwego rushinzwe ubugenzacyaha barakomeza bakore iperereza barebe isano bifitanye na nyiracyo .Twagerageje kuvugisha Musenyeri Ishimatata bivugwa ko ariwe wahaye        bwana Dr Egide ubutaka ntitwabasha kumubona kuko terefone ye ntabwo yabashije kuyitaba.

 

 

Ikidamu Uwayo yaguyemo ahita apfa.

Bahise bajya kumushyingura .

0 comment
1
FacebookTwitterWhatsapp
Ali Gilbert Dunia

previous post
Canada:Umuhanzi Budju Jonathan yasohoye indirimbo yise ‘’Nakupa Sifa’’ atangaza ko akunda u Rwanda bikomeye
next post
MOSE : Imana ifite ibintu bihanitse igenderaho ihitamo umuyobozi . Ntabwo dushakA kuba babandi bakorera Imana maze bakajugunywa nayo .igice cya 4: isomo ry’ubuyobozi

You may also like

Abahezanguni b’abayisilamu bateye itorero ryo muri Filipine

January 9, 2021

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Kagame yasinyanye na Sky...

March 11, 2019

Ubuzima bw’umuhanzi “Steve Crown” hamwe nakazi ko guhanga

October 13, 2020

NGOMA : Umubyeyi wa “Uwineza Diane” mu byishimo...

January 22, 2020

Uko mbyumva : Gutsindwa byakubera imbaraga zituma utsinda (soma...

May 22, 2019

Umushumba mukuru wa Kiliziya gatolika yahamagaye Archbishop wo...

June 12, 2020

Menya impamvu umurongo wo muri Yohana 3:16 utagifatwa...

February 27, 2019

Muri Nigeria Abakristo barimo kwicwa bucece

May 1, 2020

California : Pastor Glen Berteau akeneye amasengesho akomeye...

December 5, 2019

Isesengura : Imwe mu mitego abaririmbyi b’abakirisito bakunze...

February 13, 2019

Leave a Comment Cancel Reply

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Dukurikire

Isezerano.com

Kwamamaza

Inkuru Zakunzwe

  • Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

  • NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

  • Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

  • Aho  Umwuka wera ageze  amateka arahinduka,nawe yaguhindurira amateka(soma birambuye)

  • Kigali : Itangazo ryo gusaba guhinduza amazina

Dukurikire

Facebook Twitter Instagram Youtube

Kuri Twitter

Follow @isezeranogospel

Inkuru Ziheruka

  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021
  • Ubwiyongere bwa 60% mubakristo bishwe kwisi yose mu 2020: Raporo ya Open the Doors

    January 14, 2021
  • Kigali : Itangazo ryo gusaba guhinduza amazina

    January 14, 2021
  • UBUZIMA: Ese wari uziko kubura Vitamin B1, bitera ibibazo bikomeye mu mubiri wawe?

    January 14, 2021

Ahandi Washakira

  • Amakuru y'ibanze
  • Amateka
  • Ibitaramo
  • Ibiterane
  • Indirimbo
  • Inyigisho
  • Isesengura
  • Kuramya
  • Kwamamaza
  • Mu Mahanga
  • Mu Rwanda
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Ubuzima bw'Abahanzi
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • Video
  • Videos

Kwamamaza

Facebook Twitter Instagram Youtube

Inkuru Zakunzwe

  • 1

    Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

    May 15, 2019
  • 2

    NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

    February 21, 2020

Izindi Nkuru Wasoma

  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021
  • Ubwiyongere bwa 60% mubakristo bishwe kwisi yose mu 2020: Raporo ya Open the Doors

    January 14, 2021
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • Youtube

@2018 Isezerano G Company Ltd. - www.isezerano.com. All Right Reserved.


Back To Top