Isezerano Gospel
  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire

Isezerano Gospel

  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire
Amateka

Ni gute Abadage b’Abanazi bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wo gutsemba Abayuda

by KATABARWA Gilbert July 2, 2020July 2, 2020
written by KATABARWA Gilbert July 2, 2020July 2, 2020
Ni gute Abadage b’Abanazi bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wo gutsemba Abayuda
Yasuwe: 590

Nyuma yuko Adolphe Hitler ashyinze ishyaka ry’Abanazi, ikibazo cy’Abayuda cyongeye kubyutsa umurego, batangira kuvuga ko babangamiye umudendezo w’abandi bantu.

Muri icyo gihe intambara ya 2 y’Isi yose yari yegereje, kandi Abadage bari bafite imbaraga nyinshi kuko bari bamaze no kwigarurira bimwe mu bihugu by’ I Burayi.

Kuva mu mwaka w’I 1939 na mbere yaho, Amadisikuru agaragaza urwango ku bayuda yari yaratangiye kuvugwa n’abantu batari bamwe.

Bamwe mu bantu bagiye bavuga amadisikuru yuzuye urwango ku Bayuda harimo nka Robert Ley, Jean Mamy, Solda E, n’abandi.

Robert Ley yari umunyacyubahiro ukomeye cyane mu ishyaka ry’Abanazi, akaba n’umuyobozi w’umutwe w’abakozi mu Budage.

Ku itariki ya 10 Gicurasi 1939 yatanze disikuru ari ahitwa Innsbluck muri Autriche, ndetse inyuzwa no kuri Radio avuga ati: “Abayuda ntibazasibangana mu bwoko bwacu gusa, ahubwo ntituzaruhuka batarangiye ku Isi yose. Abantu bose bagomba kubishyigikira, kugeza ubwo uwitwa Umuyuda wese azashiraho.”

Igitabo Holocaust and Genocide studies Vol 19 n1 Spring 2005 p-57 kivuga ko mu kwezi kwa 12/1939, uwo Robert Ley nanone yasomeye indi disikuru I Lodz muri Polonye aravuga ati: “Twebwe Abadage, tuzi neza ko iyo Ubwongereza buza gutsinda iyi ntamabara, Abadage twese twari kurimburwa, abagabo, abagore, n’abana kandi Abayuda nibo bari kuvusha amaraso yacu bakadutwika. Noneho rero ubu nitwe tugiye kubibakorera. Tuzabatwika, tuzabicisha inzara, tuzabarimbura bashireho”

Nanone mu gitabo “Hambourg 1997 p 17” kivuga undi musirikare bise Solda E wanditse ibaruwa ku itariki ya 17 Ugushyingo 1940, maze aravuga ati: “iyo urebye abo bantu (Abayuda) ubona ibyabo bidasobanutse, ntumenye n’icyatumye baba kuri iyi Si y’Imana.”

Uko iminsi yagendaga yicuma niko urwango Abanazi bagiriraga Abayuda rwiyongeraga, kugeza aho ku itariki ya 1/8/1941, Brigade y’abasirikare b’abatabazi ba SS yahaye abasirikare babo itangazo rivuga ngo “Itegeko ryihutirwa rivuye ku mukuru wa SS Nyakubahwa Himmler riravuga riti: Abayuda bose bagomba kwicwa, n’abagore babo bakajugunywa mu bishanga.”

Iryo tegeko rya Himmler rikaba ryari rifitanye isano n’amagambo yavuzwe na Hitler ubwe ku itariki ya 25/10/1941, igihe yahuraga n’abasirikare be bakuru aribo Himmler na Heydrich, ubwo bari bagarutse bavuye I Moghilev, ubwo nibwo yavuze ati: Ntihagire uza kumbwira ko mutabaroshye mu bishanga.

Ibi byose bigaragaza uko Abayuda bateguriwe kurimburwa, bakabamaraho. Kubera ko Abadage b’Abanazi aribo bari bafite ijambo rikomeye, icyo bavugaga nicyo cyakorwaga.

Kuva mu mwaka w’ 1939, batangiye igikorwa cyo gutuza Abayuda ahantu hamwe mu byo bitaga Ghetton twabigereranya n’imidugudu.

Bivugwa ko mu bihugu by’I Burayi hari harubatswe za Ghetton zigera kuri 15000.

Ikindi nuko kuva mu mwaka w’ 1939 kugeza mu w’ 1942 hakorwaga imyiteguro yo gushyira umugambi mubi mu bikorwa.

Ku itariki ya 20 Mutarama 1942, habaye Conference (Inama) yabereye ahitwa Wansee. Yari iyobowe na bamwe mu bakuru b’Abanazi, kandi yari iteraniyemo abanyamahanga bakuru ba za Minisiteri nkuru, yari iteranyijwe no kwiga uko ikibazo cy’Abayuda cyarangizwa, kuko bavugaga ko giteye inkeke.

Ariko se mu by’ukuri cyari giteye iyihe nkeke? Hari ikibi se cyabahamaga? Ntacyo, ahubwo rwari urwango rwabibwe n’Abanazi.

Hariho ibindi byifuzo byari byaragiye bitangwa, bamwe batekereza ko Abayuda bavanwa mu bihugu by’I Burayi bakajyanwa ku yindi migabane.

Hariho n’umwanzuro umwe wasabaga ko Abayuda bamwe bajyanwa mu gihugu cya Madagascar.

Nyuma yo kujya impaka nyinshi kuri icyo kibazo, Abadage nibwo batanze icyo bise “Umwanzuro wa nyuma” (Solution finale du Peuple Juifs) hemejwe ko, hatitawe ku kintu icyo aricyo cyose, Abayuda bagomba gufatwa bakajyanwa mu nkambi zari zaramaze gutegurwa n’Abadage bo mu ishyaka ry’Abanazi.

Kandi basabye ko ibyo byakorwa vuba cyane. Ibyo byemezo byatangiye gushyirwa mu bikorwa, iyo nama ikimara kurangira.

Guhera uwo munsi bahise batangira gufata abayuda aho bari bari hose, guhera ku ruhinja kugeza ku musaza, baburiza za Gariyamoshi ku gahato, basunikwa, banakubitwa kandi nta nubwo bamenyaga aho babajyanye.

Bitewe nuko izo Gariyamoshi nta biryo byabaga birimo, kandi barimo bacucitse cyane babajyanye ahantu kure cyane, bamwe bapfiraga mu nzira, bishwe n’icyokere n’inyota, ndetse n’inzara ku buryo bamwe bageragezaga kurigata icyuya cyabo.

Iyi nkuru dukesha igitabo cyitwa “Ibanga rikomeye rihishwe mu burasirazuba bwo hagati” ivuga ko uwo mubabaro ukabije watumaga bamwe bahinduka abasazi, abandi bakagera iyo bajya barataye umutwe n’imbaraga.

Kubera ko Abadage bashakaga kurangiza icyo gikorwa kibi vuba, byatumye bapatana na Sosiyete y’ubwikorezi yo mu Bufaransa yitwa S.N.F.C yari ifite za Gariyamoshi nyinshi, ngo ibafashe kujyana Abayuda mu nkambi zitandukanye.

Ikindi nuko hari n’izindi nkambi zari zaragenewe gukorerwamo imirimo y’agahato, zitwaga “Camps de concentration”, izi zikaba zaraguyemo Abayuda benshi cyane kubera zari za gereza babagamo bakora amasaha yose ya buri munsi nta kuruhuka, bamwe bakicwa n’umunaniro ukabije, imirire mibi ikabije, indwara zidakira nk’igituntu n’izindi zakururwaga n’ubwo buzima bubi.

Abadage bari barateganyije n’izindi nkambi za rurangiza (Camps d’extermination), zari zarubakiwe kwiciramo abayuda.

Izi zazanwagamo abavanywe muri za Ghetton, no muri “Camps de concentration” bahagezwaga bagomba kwicwa.

Babicaga bakoresheje uburyo bwinshi, harimo nko kubicisha imyuka y’uburozi, kuraswa amasasu n’ubundi buryo bwinshi buteye agahinda.

 

 

0 comment
0
FacebookTwitterWhatsapp
KATABARWA Gilbert

previous post
Nshima Imana sinyiyisaba , niho nakuye indirimbo yanjye nshyashya ‘Uri Uwera’ nakoranye na Prosper- Umuramyi Christophe Ndayishimiye
next post
Sky entertainment group yabazaniye Filme yitwa inzira y’umusaraba

You may also like

Umuraperi The Pink ati:” Bamwe batinza imishinga yacu...

December 13, 2018

Menya n’ibi: Tiktok yatangaje ko ibaye ihagaritse ibikorwa...

July 7, 2020

Menya neza ibintu 8 utari uzi ku bantu...

May 26, 2020

Edeni:Sobanukirwa neza aho ingobyi ya Eden ivugwa muri...

January 16, 2019

Kwizihiza umunsi mukuru wa noheli byakuweho muri Iraq

December 22, 2019

I Masaka : Ikirere cyafungutse kubera Mwuka Wera...

December 16, 2019

Ibintu 5 bigaragaza imyitwarire iteye agahinda y’umwe mu...

March 13, 2019

Byinshi utaruzi kuri Bosco Nshuti ubabazwa no kugirana...

December 2, 2018

TYAZA UBWENGE : MENYA NEZA U RWANDA RWACU

October 17, 2019

Amerika:Menya ubuzima bwa Pasiteri Martin Luther King

December 26, 2018

Leave a Comment Cancel Reply

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Dukurikire

Isezerano.com

Kwamamaza

Inkuru Zakunzwe

  • Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

  • NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

  • Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

  • Aho  Umwuka wera ageze  amateka arahinduka,nawe yaguhindurira amateka(soma birambuye)

  • Kigali : Itangazo ryo gusaba guhinduza amazina

Dukurikire

Facebook Twitter Instagram Youtube

Kuri Twitter

Follow @isezeranogospel

Inkuru Ziheruka

  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021
  • Ubwiyongere bwa 60% mubakristo bishwe kwisi yose mu 2020: Raporo ya Open the Doors

    January 14, 2021
  • Kigali : Itangazo ryo gusaba guhinduza amazina

    January 14, 2021
  • UBUZIMA: Ese wari uziko kubura Vitamin B1, bitera ibibazo bikomeye mu mubiri wawe?

    January 14, 2021

Ahandi Washakira

  • Amakuru y'ibanze
  • Amateka
  • Ibitaramo
  • Ibiterane
  • Indirimbo
  • Inyigisho
  • Isesengura
  • Kuramya
  • Kwamamaza
  • Mu Mahanga
  • Mu Rwanda
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Ubuzima bw'Abahanzi
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • Video
  • Videos

Kwamamaza

Facebook Twitter Instagram Youtube

Inkuru Zakunzwe

  • 1

    Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

    May 15, 2019
  • 2

    NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

    February 21, 2020

Izindi Nkuru Wasoma

  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021
  • Ubwiyongere bwa 60% mubakristo bishwe kwisi yose mu 2020: Raporo ya Open the Doors

    January 14, 2021
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • Youtube

@2018 Isezerano G Company Ltd. - www.isezerano.com. All Right Reserved.


Back To Top