Home Amakuru y'ibanze Ni gute gutandukana kw’ababyeyi bigira ingaruka ku buryo butandukanye ku bana b’abakobwa n’abahungu

Ni gute gutandukana kw’ababyeyi bigira ingaruka ku buryo butandukanye ku bana b’abakobwa n’abahungu

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Gutandukana kw’ababyeyi bigira ingaruka zikomeye cyane ku bana, ariko ntago abakobwa n’abahungu bitwara kimwe mu kibazo, ndetse akenshi nta nubwo bagira ingaruka ku buryo bumwe. Kuko havuka ikibazo cyo kureberera abana, kubasura, no kubitaho.

Gutandukana kw’ababyeyi bigira ingaruka ku bana ku mpamvu zitandukanye, bitewe n’imyaka cyangwa igitsina cy’umwana.

Ubushakashatsi buvuga ko gutandukana kw’ababyeyi bugira ingaruka ku bahungu n’abakobwa mu buryo bumwe, ariko bakabicamo mu buryo butandukanye.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abakobwa batangira kugaragaza ibimenyetso bitari byiza mu gihe cy’umwaka 1, birimo nko guheranwa n’agahinda uburakari n’umujinya, n’ibindi bibazo bijyanye n’imitekerereze. Akenshi ibi bimenyetso bigenda bigabanuka uko ibihe bitambuka.

Dr. Paul R. Amato inzobere mu bushakashatsi bwo gutandukana hagati y’abashakanye avuga ko mu miryango myinshi yatandukanye, abagore bakunze gusigara bita ku bana.

Ku bana b’abakobwa bakiri bato, ubushakashatsi bugaragaza ko batangira kugirana umubano ukomeye cyane naba nyina, ibyo bigatuma bakira imihangayiko vuba kurusha uko baba barasigaranye naba Papa babo.

Dr. Paul akomeza avuga ko bikwiye ko ababyeyi b’abagore basigaranye n’abana b’abakobwa baba bagomba kubafasha kugirana umubano mwiza naba Se, kugirango umwana atazakurana imyivure mibi no kwanga Se umubyara.

Ubushakashatsi nanone bugaragaza ko gutandukana kw’ababyeyi bigira ingaruka cyane ku myigire,uburere n’imyitwarire y’umwana w’umukobwa. Kuko 10% by’abana b’abakobwa bahita batakaza icyizere cyo kwitwara neza ku ishuri.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abakobwa babasha kwitwara neza ku ishuri, ari ababashije gukurikiranwa no gufashwa nibura n’umwe mu babyeyi babo.

Itandukana ry’ababyeyi no gushaka umufasha bundi bushya nanone rigira ingaruka ku mikurire n’imihindagurikire y’umubiri w’umukobwa.

Akenshi bituma umukobwa agera mu gihe cy’ubwangavu no kuzana imihango imburagihe (hakiri kare).

Abana benshi b’abakobwa ntiba biteguye kwitwara kuri iyo mihindagurikire y’umubiri wabo iba ije itunguranye, ku bwiyo mpamvu ababyeyi baba bagomba kubaba hafi bakabasobanurire uburyo bakwiye kubyitwaramo.

Nanone iri tandukana ry’ababyeyi rituma abana b’abakobwa bakura imburagihe. Gusa akenshi ababyeyi b’abagore batandukanye n’abagabo babo bahita batangira kwiyegereza abakobwa babo cyane, babaganiriza uburyo bagomba kwitwara mu bwangavu bwabo, mu bibazo bahura nabyo, kudaheranwa n’agahinda, ndetse n’ibindi bibazo bijyanye n’ubushobozi bahura nabyo.

Ubushakashatsi nanone bugaragaza ko itandukana ry’ababyeyi rigira ingaruka zikomeye cyane ku bana b’abahungu batangiye kuba ingimbi harimo nko gukunda kurwana, kwiyenza.

Nanone aba bana b’abahungu bakunze kugaragara mu bikorwa byinshi by’urugomo, ndetse bigafata intera ikomeye iyo ababyeyi batandukanye barabanje kugirana amakimbirane mu rugo abana babireba.

Ubushakashatsi bukomeza buvuga ko binatuma imitekerereze n’icyizere by’umwana w’umuhungu bigabanuka.

Iyo ababyeyi bagitandukana nyuma y’umwaka 1, abana b’abahungu bafite munsi y’imyaka 7 batangira kwigira ibyigenge, gusakuza cyane, kugira amahane, no gusuzugura. Iyi myitwarire itangira kugabanuka hashize umwaka ababyeyi batandukanye.

Iyo umubyeyi yongeye gushaka umufasha bikunze kugira ingaruka ku bana. Iyo habayeho kongera gushaka hashize igihe gito byongerera abana ibibazo kuko akenshi abo bana ntibumvikana naba mukase cyangwa umugabo wundi wa nyina.

Gusa abana b’abahungu bakunze kumvikana n’umugabo wa nyina ndetse hakaba nubwo amubona nk’inshuti ye, mu gihe abana b’abakobwa badakunze kumvikana naba mukase ariko abahungu kuri bam ukase bakira impinduka vuba.

Ubushakahatsi bugaragaza ko abana bari hagati y’imyaka 3 na 13 bakunze kubona ababyeyi babo bagirana amakimbirane mbere yuko batandukana, bakira ibikomere vuba kurusha abana bafite ababyeyi bakibana bahora mu makimbirane.

Rimwe na rimwe gutandukana kw’abashakanye biba byiza aho guhora barwana. Iyo ababyeyi bahora mu makimbirane ya hato na hato bagakomeza bananzura ko bazatandukana, bituma abana bahora bahangayitse, batishimye.

Kuko ntibaba bumva impamvu yo gutandukana kw’ababyeyi babo, hakaba nubwo abana batekereza ko aribo ntandaro yo kutumvikana kw’ababyeyi babo, cyane iyo abana bamaze kuba ingimbi.

Cyangwa abana bakibwira ko hari amakosa bakorera ababyeyi agatuma batumvikana.

Ariko iyo ababyeyi batandukanye buri wese agakomeza kuba hafi abana, kubarinda ibibi, kubafasha bituma abana bakomeza bagakura neza kandi n’uburere bwabo bukagenda neza.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Wikipedia ivuga ko, iyo ababyeyi batandukanye umwana akiri muto, ubushakashatsi bugaragaza ko haba hari amahirwe menshi yuko uwo mwana nawe azatandukana nuwo bazashakana.

Kuko abo afata nk’icyitegerezo cye ni ababyeyi be kandi baba baratandukanye, mu gihe umwana wabanye n’ababyeyi be bombi amahirwe menshi nuko iyo ashatse abana neza n’uwo bashakanye.

Itandukana ry’ababyeyi ntiri kunze kugira ingaruka zikomeye iyo batandukanye abana bageze mu myaka y’ubugimbu, hagati y’imyaka 14 na 18.

Impamvu nuko abana baba barabanye n’ababyeyi babo igihe kirekire ku buryo baba bazi neza imibanire yabo. Rero baba bumva neza bihagije impamvu yo gutandukana kw’ababyeyi babo.

Gusa ibi kuri abana ababyeyi batandukanye bamaze kuba bakuru bituma havumo ikintu cyiza nko kwigirira icyizere bakagira icyo bakora bashaka ubuzima.

Ariko nanone ibi bibaviramo kugira ubwoba, no kwitakariza icyizere cyuko nibashaka abafasha nabo bazatandukana nabo, kandi koko abenshi birangira ariko bigenze.

Gutandukana kw’ababyeyi bikunze gutuma aba bana b’ingimbi bava mu mashuri kugirango bafasha barumuna babo, ndetse bakunze no kwishora mu busambanyi bagaterwa inda, abahungu nabo bakazitera bitewe nuko baba basigaye bigenga.

Ikindi nuko umwana ufite ababyeyi batandukanye yaravutse ari umwe atinda gukira ibikomere no kubyakira kurusha abana bafite abo bavukana.

Ubushakashatsi bukomeza bugaragaza ko kimwe mu bifasha umwana guhangana n’ibibazo ahura nabyo nyuma yuko ababyeyi be batandukanye, nuko ababyei be baba bagomba kumuba hafi, kumufasha, gukomeza gukurikirana imibereho n’imyitwarire ye.

You may also like

Leave a Comment