Home Inyigisho Ni gute watsinda ikimwaro

Ni gute watsinda ikimwaro

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Bavuga ko wagize ikimwaro, iyo hari ibintu bibi wakoze ukabihisha ariko kuko utifuza ko bimenyekana, iyo bigiye ahagaragara uwabikoze arangwa no kumva ameze nkuwo ijuru ryagwiriye,  akumva atajya ahagaragara ngo hatagira umubona rimwe na rimwe akaba yakwicira urubanza rwo gupfa.

Nkuko tubikesha urubuga rwa Journeyanswer.com  ngo hari umunyapolitike umwe wafatiwe mu cyaha cyo kurya ruswa izina rye rirangirika  maze atangira gukorwa nikimwaro,yafashe ubuzima bwe abushyira mu kaga atekereza ko gupfa yiyahuye aribyo byavana umuryango we mu kimwaro yari yikururiye.

“Nyamara  kwiyahura ntago aricyo gisubizo cy’ikimwaro.Imana izi ko ibintu byinshi abantu dukora biba birimo nibyaha kandi icyaha kikazana ikimwaro  ndetse n’urupfu kuwagikoze”.

Kumwarwa ni ikibazo Imana izi ariko yatanze igisubizo ku muntu wese ukora ibyamushyira mu kimwaro,yatanze umwana wayo Yesu kristo nk’igisubizo kugira ngo umwizera wese amukure mu kimwaro giterwa n’ibyaha amuhe ubugingo buhoraho.

Yesu ashaka kugendana nawe ni umunyembabazi naho ibyaha byawe byatukura tuku tuku arakubabarira kuko ari umunyebambe kandi naho waba uyu munsi uri mu kimwaro yesu arakubabarira kandi umwizera ntazongera kumwarwa ukundi,akiza ikimwaro kandi atanga ubugingo buhoraho.

You may also like

1 comment

Junior KARAKE December 24, 2018 - 3:43 pm

uuuuu urakoze , iradufashije cyane.

Reply

Leave a Comment