Home Amakuru y'ibanze Nice Ndatabaye waririmbye ”Umbereye Maso”yasesekaye I Kigali Nyuma y’imyaka 5 ari muri Canada (AMAFOTO i Kanombe)

Nice Ndatabaye waririmbye ”Umbereye Maso”yasesekaye I Kigali Nyuma y’imyaka 5 ari muri Canada (AMAFOTO i Kanombe)

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Abantu batandukanye ndetse n’abaririmbyi bakiriye umuririmbyi [Nice Ndatabaye ]uyu muririmbyi akaba umuramyi ukomoka mu  Rwanda , gusa akaba atuye muri Canada  .

Ku isaha ya saa 14h30 pm   yaramaze gusesekara mu Rwanda ari kumwe n’umuryango we umwana ndetse n’umugore we .

Nice Ndatabaye akigera ku kibuga cy’indege cya Kanombe kuri uyu wa gatatu  taliki ya 20 Ugushyingo  yasanganiwe n’abantu batari bake bo mu muryango we  ndetse n’izindi nshuti ze zari zakereye kuza kumwakira.

Bari bafite ibyishimo byinshi biturutse ku isesekara rya Nice Ndatabaye  uje gukora igitaramo yise Umbereye Maso Live Concert .

Ibyishimo bahobera Nice n’umuryango we.

Nice yahise agirana ikiganiro kigufi n’itangazamakuru mbere y’uko yurira imodoka agira ati :”ndikumva nishimye kuba ngeze mu Rwanda , usibye ko numva ubushyuhe ari bwinshi .

Yakomeje avuga ko imyiteguro y’igitaramo igeze kure cyane , ko icyo yabwira abantu ko bashonje  bahishiwe .

Abajijwe niba afite amakuru ku bantu bakunze indirimbo ze cyane nka Umbereye Maso kuko bazikunze cyane adahari ? Nice yasubije ko yagiye yakira ubutumwa bumwereka ko bagiye bakorwaho n’indirimbo ze , ati:” numvise binshimishije cyane muri urwo rwego nabashije gusengera iyi gahunda kugirango mbashe kuza kwinshimana n’abakunzi n’abandi tutaziranye tubashe kumenyana .

Nice Ndatabaye  ni umugabo ufite izina rizwi mu ruhando  rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda ndetse no hanze ,akaba hari hashize imyaka itanu atagera mu Rwanda Rwagasabo  .

You may also like

Leave a Comment