Home Amakuru y'ibanze Nigeria: Yishwe kubera kwemera Yesu Kristo

Nigeria: Yishwe kubera kwemera Yesu Kristo

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umwe mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi uri mu bishe umuseminari w’umugatolika yabwiye itangazamakuru rya Nigeria ko bamwishe kuko yanze kureka kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo.

Mustapha Mohammed ushinjwa kuba ari we muyobozi w’itsinda ry’abagizi ba nabi ryateguye umugambi mubisha wo gushimuta uwitwa Michael Nnadi, umunyeshuri wigaga muri Seminari yitwa “Good Shepherd Seminary” iri mu ntara ya Kaduna muri Nigeria yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru “The Daily Sun” cyo muri Nigeria kuwa gatatu tariki 6 Gicurasi 2020 kimubaza kw’ishimutwa n’iyicwa ry’uwo muziranenge.

Mohammed w’imyaka 26 wari uri kumwe n’abandi bagizi ba nabi 45, yemera ko aribo bashimuse Michael bamucisha Abuja-kaduna, bakomereza ahitwa Jos bakomeza mu nzira ziri mu tundi duce tw’aho hafi.

Mustapha kuri ubu ari mu maboko ya Police Abuja, mu gihe umurambo wa Nnadi wabonetse ahitwa Fab.

Nnadi yashimuswe muri Mutarama 2020 aho bamujyananye n’abandi batatu biganaga muri Seminari. Mustapha avuga ko Nnadi yakomeje kwemera no guhamya ko yemera Yesu akaba aribyo byatumye bamwica.

Mustapha yakoresheje amagambo avuga ngo bitewe n’uburyo Nnadi yari yifitiye icyizere cyane kandi yanze no kuva ku izima nibyo byatumye mpitamo kumwohereza mu gituro.

Mustapha yabwiye itangazamakuru ko we n’agatsiko bari kumwe bahisemo kujya gushimuta muri Seminari kuko bari bahawe amakuru n’umwe mubo bari kumwe muri ako gatsiko utuye hafi y’iyo Seminari, ababwira ko bagiye gushimutayo abantu Seminari yazabaha amafaranga kugirango babarekure.

Amakuru aturuka mu iperereza rya Polisi ya Nigeria avuga ko ako gatsiko kamaze iminsi 5 kagenzura iyo Seminari mbere yuko gashimuta Michael Nnadi na bagenzi be batatu.

Mustapha asobanura ko nyuma yo gushimuta Michael Nnadi, bakoresheje telephone ye bahamagara Seminari bayisaba amadolari ibihumbi 256 asaga miliyoni 256 z’amanyarwanda.

Mustapha akomeza avuga ko ayo mafaranga baje kuyagabanya bakayaka angana n’ibihumbi 25 by’amadolari asaga miliyoni 25 z’amanyarwanda.

Ubuyobozi bwa Kiliziya gatolika muri Nigeria bwatangaje ko ako gatsiko kaje gushimuta kambaye gisirikare, baca uruzirito (barrier) ruzengurutse aho aba Seminari barara ubundi batangira kurasa.

Uwo mutwe w’abagizi ba nabi wibye laptops n’amatelefone mbere yuko bashimuta abaseminari 4.

Abandi baseminari 3 bashimutanywe na Michael Nnadi ariko nyuma bakaza kurekurwa ni Pius Kanwai, Peter Umenukor na Stephen Amos.

Ubuyobozi bwa Kiliziya gatolika muri Nigeria bwatangaje ko hashize iminsi 10 nyuma y’iryo shimuta, umwe muri abo baseminari 4, umurambo we waje gutoragurwa mu nkengero z’umuhanda.

Tariki 31 Mutarama 2020 nibwo abaseminari 3 barekuwe. Umunsi wakurikiyeho nibwo umurambo wa Michael Nnadi bawubonye washinyaguriwe.

Iyi nkuru dukesha Christian today ivuga ko urupfu rwa Michael Nnadi rwatangajwe bwa mbere n’inama nkuru yaba Musenyeri muri Nigeria.

Umwe mu bagize ubuyobozi bwa Seminari yabwiye itangazamakuru ko Nnadi yari umusore ukiri muto w’umuseminari wari ufite impano yo gukunda no gukora umurimo w’Imana, akaba yari impfubyi yararezwe na nyirakuru.

Muri Nigeria ibikorwa by’iterabwoba rikorwa n’udutsiko tw’abahezanguni b’abayisilamu n’udutsiko tw’amabandi bimaze gufata indi ntera, kuko Nigeria ubu iri ku mwanya wa 12 ku Isi yose mu bihugu bitoteza abakristo ku rutonde rwa Open Doors USA’s 2020 World Watch List.

Imibare igaragaza ko kuva muri Kamena 2015 kugeza 2020, muri Nigeria hamaze kwicwa abakristo bari hagati ya 11,500 na 12,000.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment