Home Amakuru y'ibanze Nigeria: Pasiteri yeruye, avuga ko aryamana n’abo bahuje igitsina

Nigeria: Pasiteri yeruye, avuga ko aryamana n’abo bahuje igitsina

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umupasiteri wo mu itorero ry’abanglican, weruriye abakirisitu be ko aryamana n’abo bahuje igitsina.

 

Jiden Rebirth macaulay ni pasiteri mu itorero ry’abangirikani mu gihugu cya Nigeria. Yateje intambara y’amagambo hagati mu bakirisito ubwo yemezaga ko aryamana n’abo bahuje igitsina bizwi nka (homosexual)mu ndimi z’amahanga,yatangaje kandi ko uretse ibyo anabana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

Uyu mupasiteri yatangaje ko kubabyaryamana n’abo bahuje igitsina nta kibazo we abibonamo, kuko buri muntu agira imyizerere n’imyemerere ye kandi ko kuba yaryamana n’umugore, ejo akaryamana n’umugabo ntacyo bimutwaye. Avuga ko yabitangiriye mu gihuhu cy’Ubwongereza, aho yari agiye mu mahugurwa akahahurira n’abandi.

ubwo yatangazaga ibi, Abakirisitu bamwe byabateje impagarara kuko batangajwe nibyo Pasiteri wabo yakoze kandi bavuga ko bidakwiye umuntu ukora umurimo w’Imana. Gusa nubwo bavuga batya, pasiteri we avuga ko kuba akora umurimo w’Imana bidakuyeho ko yagira ibindi byiyumviro nk’umuntu muzima.

You may also like

Leave a Comment