Home Amakuru y'ibanze Niyemeje gukora cyane kuko Sky Label igiye kwita kubikorwa byange – umuhanzi Babou Melo .

Niyemeje gukora cyane kuko Sky Label igiye kwita kubikorwa byange – umuhanzi Babou Melo .

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Amazina ye nyakuri yitwa HABIMANA John Babou niyo mazina ye yiswe n’ababyeyi be, no mu muziki akaba akoresha Babou Melo.

Yabonye izuba mu 1999,bivuze ko amaze kugira imyaka isaga makumyabiri. Babou n’umwana w’ ikinege, Uyu musore  ugaragaza impano mubyo akora yatangiye kuririmba akiri umwana muto nkuko n’abandi bose batangira babikunda, akajya mu rusengero ,  niho yatangiye kwiyumvamo ubushobozi bwo kuririmba nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere.

Ni kenshi cyane usanga umwana akura yisanisha n’abahanzi baririmba indirimbo zi dahimbaza Imana    , ariko Babou Melo akaba yatangaje ko hari impamvu zatumye atinjira mu ndirimbo zidahimbaza Imana, kuko yari afite amahirwe menshi cyane yo gukora izo ndirimbo.

Impamvu n’uko  Gospel ari umuhamagaro we , yakomeje avuga ko ataribye kuko  ari Imana yatumye abikora, kuko wenda iyo avuga ko ariwe kubera ibyo akenera yari kuba yaragiye mu ndirimbo zidahimbaza Imana.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru isezerano.com yagitangarije ko ikintu cya mbere kimutera imbaraga  mu muziki akora n’uko uyu murimo akora atari uwe .

Yagize ati” , hari iyamamagaye kandi niyo inshoboza ntabwoba njya ngira. Imbogamizi zo ziba ari nyinshi cyane ariko ikiruta byose n’uko Imana ariyo byose ikaba ari nayo iturwanirira kuko umurimo ni uwayo niyo iwutangiza niyo izawusohoza.

Inzozi zanjye ni ukugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose bashoboka kandi mfite ubutumwa   nagenera urubyiruko nkanjye cyangwa se n’abandi muri rusange n’uko mbere y’ibindi byose dukora na nyuma y’ibindi byose dukora hari uri hejuru yacu, uri hejuru y’ibyo twirukira ubutunzi ndetse n’ibindi nkabyo hari uri hejuru ubigenga. Kuba turamya Imana tukayihimbaza n’uko aricyo twaremewe.

Babou  afite indirimbo eshatu zikozwe  mu buryo bw’ amajwi  audio n’izindi yagiye afatanya n’abandi bahanzi ,   ariko izo afite ze bwite  ni eshatu. Akaba ateganya  gukora indirimbo zikoze mu buryo bw’ amashusho   video mu minsi iri imbere.  Babou Melo ari gutegurira abakunzi be ibikorwa bitandukanye  ariko icyo ari gutegura  cya mbere n’igitaramo  azakora  kizaba 24 Ugushyingo 2019.

Bobou n’umukristo mu itorero rya Light Church riherereye I Kabuga  kandi nawe n’umwe mubahanzi babarizwa muri Sky Label,  iyobowe  na Gakwaya.  Akaba yatangaje Impamvu  ya musunikiye kwinjira muri Sky Label   yagize ati”nagiyemo kubera ubuntu bw’ Imana mba nagiriwe kuko ntago ndirimba neza kurusha abandi suko nkora byiza kurusha abandi rero numva aya ari amahirwe meza cyangwa se ubuntu ngiriwe bwo kugirango nkore cyane, kuko hari binshi byamvunaga nakoraga ndi jyenyine birusheho kugabanuka.

Umuyobo wa Sky Entertainment groupe Gakwaya Jean.

Umuyobozi wa sky Entertainment groupe   Gakwaya Jean , yabwiye isezerano.com ko irimo ibice bibili hakaba harimo sky Label   ifasha abahanzi cyane  ndetse na Sky Entertainment itegura ibitaramo bitandukanye.

Sky Entertainment groupe    imaze umwaka ikora , ntabwo Sky yaje kugirango ikore rimwe ihite irekera , kuko iyo ukoze ibintu uhamagawe n’Imana ntakintu cya gucya intege.

Gakwaya akaba yakomeje avuga ko kugirango yemerere umuntu kuba muri Sky Laber ahanini ntabwo bita cyane kubijyanye n’impano , ahubwo yita cyane kubuhamye bwe kandi akaba  afite umuhate mubyo akora.

Iyi akaba ari imwe mu mpamvu yatumye bakira Babou Melo, kuko n’umukristo kandi afite ubuhamya bwiza , ukunda ibyo akora , kandi afite impano yandika amagambo meza afasha abantu.

You may also like

Leave a Comment