Home Mu Rwanda Njyewe ntago nigira umukirisitu,njye mesa kamwe-Umuhanzikazi Sunny

Njyewe ntago nigira umukirisitu,njye mesa kamwe-Umuhanzikazi Sunny

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umusitari Sunny uri kwamamara cyane mu ndirimbo aherutse gusohora  “Kungola”igakinwa ku maradiyo ikanarebwa n’abatagira ingano kuri Youtube yatangaje ko we atigira umukiristo ko ahubwo we amesa kamwe.

Uyu muhanzikazi ukunze kwigaragaza yambaye ibiteye isoni muri Videwo ze no ku mbuga nkoranyambaga ntago akunze kurya iminwa ku bijyanye n’icyo atekereza kubijyanye n’ibyo akora.

Mu kiganiro yagiranye n’umwe mu miyoboro ikorera kuri murandasi (YouTube) yasobanuye ko we atakwigira umukiristo ko we amesa kamwe bityo rero ko hashize imyaka 5 adaheruka mu rusengero.

Yagize ati: “Umukiristo nyawe ntagomba kwambara ipantalo cyangwa umwana we ngo ayambare ,ntago aba anagomba kudefuriza ureke abigira abakiristo.Njyewe ntago nigira umukiristo ,njyewe mesa kamwe,maze imyaka 5 ntagera mu rusengero”.

“Ndi umukiristo waguye ariko nakuze dusenga mu kigo cy’imfubyi bakatwigisha na Bibiliya.Mbere ntago bagusezeranyaga utwite ,uyu munsi rero iyo utwite ugura umupasiteri akagusezeranya,waba wisize make up, waradefurije cyangwa wambaye mini  icyo bapfa ni amafaranga”.

Umuhanzikazi Sunny ni umunyarwandakazi ariko ukunze kwibera mu gihugu cya Tailand ,aho akorera imirimo ye ,akaba rero yaranavuze ko afite umwana yabyaye biturutse ku gitangaza kubera ko nta mugabo uwo ari we wese bahuye.

You may also like

Leave a Comment