Home Amakuru y'ibanze Nkomezi Prosper atangaje imvano y’indirimbo nshyashya “Urihariye” Kanda hano uyumve

Nkomezi Prosper atangaje imvano y’indirimbo nshyashya “Urihariye” Kanda hano uyumve

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umuhanzi uhimbaza Imana[ Nkomezi Prosper] , wamenyekanye cyane mu ndirimbo “ ”Sinzahwema,  Urarinzwe,Ndashima…. , akenshi usanga zarigaruriye imitima ya benshi , mu gitondo cyo kuwa kane taliki 9 Mutarama 2019 yaramaze gushyira  hanze indi ndirimbo yise ”Urihariye ” ikubiyemo ubutumwa bugaragaza uburyo Imana yihariye,ko itameze nk’abantu mu mikorere yayo, mu mivugire mu mbaraga zayo n’ubushobozi  ifite ,kandi ko ikomeza abacitse intege.

Mu kiganiro yagiranye ni ikinyamakuru Isezerano.com taliki ya 9 Mutarama 2019 ahagana saa 19h00 z’ijoro ku umurongo wa terefone  .Nkomezi  yatangaje ko iyi ndirimbo Urihariye yaje amaze gutekereza  uburyo Imana yacu ikoramo ibintu byayo. Yagize ati “Urihariye yaje maze gutekereza  uburyo Imana yacu ikoramo ibintu byayo bitandukanye n’abantu . Hari igihe umuntu yumva yacitse intege mu buzima busanzwe ndetse no muburyo bw’Umwuka ,ariko yakwisunga Imana ikamukomeza ikamusubizamo imbaraga.

Nkomezi abajijwe impamvu yahisemo ko iyi ndirimbo nshyashya Urihariye yitwa gutyo , yasubije ko ari kubera ko yasanze Imana ari Unique Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ko yihariye .

Nkomezi Prosper yakomeje yemeza ko uyu mwaka ari uwo gukora cyane , kuko arimo gutunganya umuzingo (Album) ye ya kabiri  , kuri ubu akaba amaze gushyira hanze indirimbo 2, akaba ategura gusohora n’izindi muri uku kwezi kwa Gashyantare.

Abajijwe icyo ashima Imana mu mwaka  ushize wa 2019 , yagize ati”Ndashima Imana cyane ko ya ndindiye ubuzima kandi yankoreye igitaramo  cyiza  kandi ikancira inzira zo gukomeza gukora umurimo wayo.

Reka tubibutse ko uyu musore Nkomezi Prosper yakoze igitaramo muri Nyakanga  2019, igitaramo cyabereye muri Kigali Serina Hotel  cyiswe “Ibashagukora live Concert”, agatungurwa no kubona abantu baje kwitabira ari benshi birenze uko yabitekerezaga , kuko ihema ryari ryuzuye .

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Nkomezi Prosper asengera mu itorero rya Zion Temple Kabeza,akaba yaratangiye muzika mu mwaka wa 2014,ashyira indirimbo ye ya mbere hanze yitwa”Sinzahwema” izwi cyane ku izina rya “Amamara” mu mwaka wa 2017.

Akaba agumya gusaba abantu bose ko bakomeza kumuba hafi bamusengera kugirango Imana ikomeze kumushoboza.

 

You may also like

Leave a Comment