Home Amakuru y'ibanze Norbert Byiringiro yasohoye indirimbo Nshyashya yise “Gusenga “

Norbert Byiringiro yasohoye indirimbo Nshyashya yise “Gusenga “

by ANDREW Bizimana
0 comment

Byiringiro Norbert Masengesho ni umwe mu bahanzi bafite impano yo kuririmba ndetse no kwandika , hashize iminsi ashyize   hanze indirimbo nshyashya yise “Gusenga” .  Norbert akaba afite indi ndirimbo yashyize hanze yitwaga “Wa musozi, ariko ikaba yarayikuye kumbugankoranyambaga.

Mu kiganiro yagiranye ni ikinyamakuru Isezerano.com uyu munsi taliki 10 /08/2020 yavuze ko  inzozi zo gutangira   gukora umuziki yabyiyumvagamo akiri umwana muto , icyo gihe yabarizwaga mu ishuri ryo kucyumweru (Sunday School). Mu magambo ye ati:” mubyukuri ntabwo niyumvishaga ko mfite impano yo kuririmba.

Ariko twakuze umubyeyi wacu akunda kudutoza kuririmba indirimbo zo mugitabo , kuko navukiye mu muryango ukijijwe , buri wese mbere yo kuryama yabanzaga kuririmba .

Norbert mu gihe yari umwana muto yarafite inzozi nyinshi cyane , kuko muriwe yumvaga ashaka kuzakora ibintu byinshi .ati:”ibyiyumviro byari muri njyewe  ntago najyaga numva ko nzabikora mu buryo nk’ubu nubwo ntabikundaga nari nziko bigarukira mu rusengero gusa.
Norbert aracyari  ingaragu, avuka mu muryango    w’abana 3 akaba  ari umuhererezi . Mu magambo ye akaba yavuze ko ku myaka 15 aribwo yatangiye guhimbira indirimbo itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana yabagamo ku ishuri ubwo  yigaga mu mwaka wa kane . Uyu muramyi ufite impano igaragarira buri wese , ni umukristo mu itorero ry’ Anglican Church .

Abajijwe gahunda afite mubikorwa bye by’umuziki yagize ati:”Gahunda yanjye rero nubwo bisa n’aho aribwo ninjiye mu muziki mu buryo bwagutse, ariko nanone ninjiranyemo umutuzo , gahunda yanjye ni uko uko nzajya mpabwa indirimbo na mwuka Wera, nkumva koko ifite ubutumwa bwabasha guhembura abantu , nzajya nyishyira hanze mu gihe  mbifitiye ubushobozi. Ariko kandi n’uburyo abantu bakomeza kwakira iyi ndirimbo GUSENGA, nabyo birampa ishusho ya gahunda ikurikiyeho.

UMVA INDIRIMBO YE GUSENGA

You may also like

Leave a Comment