Ndayishimiye Christophe umenyerewe cyane mu kuramya no guhimbaza Imana, ni umuhanzi w’umunyarwanda ndetse akaba afite n’ubwenegihugu bw’Uburundi ariko kugeza ubu ubarizwa mu Rwanda .Yashyize hanze indirimbo y’amashusho yise “ Uri Uwera “ akaba yarayikoranye n’umuramyi Prosper Nkomezi .
Ndayishimiye Christophe yarafite hanze indirimbo imwe ytwa “Aca Inzira “ ikaba ari indirimbo yahimbye mu gihe yarari mu kibazo gikomeye yihebye , kuko yari yabuze igisubizo , muri ako kanya yumva ije muriwe .
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru isezerano.com uyu munsi taliki 1 Nyakanga 2020, yavuze ko intego ye aje kugumya kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo no kuramya Imana ndetse no kubwira abantu ineza y’Imana .
Mu gihe yarabajijwe uko indirimbo Uri Uwera yayibonye kugirango abashe kuyihimba yagize ati”iyi ndirimbo nayanditse numva nshaka gushima Imana kuko kenshi wasangaga nza gusenga ,ariko nsaba Imana bintu gusa , ariko numva nshaka kuyishima kuko ntakindi nyisaba .
Ndayishimiye Christophe yabonye izuba mu mwaka 1991 , avuka mu muryango w’abana 4 akaba afite amahirwe menshi yo kuba agifite ababyeyi bose .
Ndayishimiye ati “ urugendo rwanjye rw’umuziki rwatangiye ndi umwana , kuko nakuze nkunda umuramyi Appolinaire , kuko nakundaga kwigana indirimbo ze .
Akenshi na kenshi numvaga mfite inzozi zo kuzaririmbira ariko kumva inzira byanyuramo nkumva bigoranye cyane .Kumyaka yanjye 18 nibwo nahimbye indirimbo .
UMVA INDIRIMBO URI UWERA