Home Amakuru y'ibanze Nta gihugu na kimwe cyatejwe imbere no kuboneza urubyaro – PASITERI RICK WARREN

Nta gihugu na kimwe cyatejwe imbere no kuboneza urubyaro – PASITERI RICK WARREN

by Ali Gilbert Dunia
1 comment

Umunyamerika  akaba n’umunyarwanda Pasiteri Rick Warren  yavuze ko nta gihugu na kimwe cyatejwe imbere no kuboneza urubyaro, anatanga ingero zitandukanye z’ibihugu byakoresheje ubu buryo ariko bikarangira bihuye n’ibibazo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu taliki ya 05 Nyakanga 2019 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru  ku cyicaro gikuru cya Peace plan mu Rwanda giherereye ku Gisimeti .Yabajijwe  icyo atekereza ku bijyanye no kuboneza urubyaro,aho yasubije atarya iminwa ko kuboneza umubare w’abaturage  bizana ingaruka.

Ni mu gihe Ministeri y’ubuzima mu Rwanda yo ishyize imbere gahunda yo kuboneza urubyaro , mu minsi ishize iyi ministeri itumvaga kimwe na Kiliziya gatulika kuri iyi gahunda.

Dr Pasiteri Rick Warren  yagize ati:”ariko hari ikintu kimwe navuga ,nta gihugu na kimwe cyatejwe imbere no kuboneza urubyaro. Urugero ku Buyapani , ubu butangiye guhura n’ibibazo kuko abenshi barimo bakura,barashaje nta bana barimo gukura ngo bishyure imisoro yo kwita kuri ba bandi bakuze.

“Urundi rugero warusanga mu Burusiya,aho bari gusaza ariko nta bana benshi bahari kugirango bakomeze iterambere iki gihugu cyagezeho. Iyo umuntu ashatse kuboneza umubare w’abaturage hari ingaruka zizamo, urugero rwiza ni Ubushinwa , uyu munsi imyaka 50 irashize ubushinwa bwasohoye itegeko ko umuryango ugomba kubyara umwana umwe , kubera iryo tegeko rero imiryango myinshi y’abashinwa iyo yatwitaga umwana w’umukobwa inda bayikuragamo”.

“Icyavuyemo basanze bafite urubyaro rw’abahungu n’abagabo gusa badafite abagore bo kurongora,uyu munsi Ubushinwa bufite abagabo miliyoni 100 badafite abagore bo kurongora.Vuba aha ubushinwa bwakuyeho iryo tegeko kubera basanze babivunikiramo”.

Muri icyo kiganiro Joseph Ritchie nawe yagize icyo yongeraho  ku birebana no kuboneza urubyaro,aho yashimangiye itegeko ry’Imana yabwiye abantu ryo gukora imibonano  bakabyara bakororoka.

Joseph Ritchie

Ati:”Imana itegeko rya mbere yatanze yaravuze ngo mugende mukore imibonano mubyare mwororoke,iryo niryo tegeko abantu bubahirije cyane ,turi hano kuko hari abantu.Igihugu cya Hongriya gihemba abantu babyara kuko iyo ugejeje ku bana 4 bagukuriraho imisoro”.

Pasiteri Ricky Warren ni Umunyamerika unafite ubwenegihugu bw’u Rwanda  akaba azwi cyane mu gitabo yanditse cyitwa “Ubuzima bufite intego”,cyamamaye ku isi kubera ubutumwa bugikubiyemo.

 

You may also like

1 comment

more August 18, 2019 - 9:06 am

I simply want to say I am new to weblog and actually loved this blog. Very likely I’m going to bookmark your site . You absolutely come with perfect posts. Regards for sharing your web-site.

Reply

Leave a Comment