Home Amakuru y'ibanze Nta mwambi wateguriwe kundwanya uzahirwa- Umuraperi Kenya West

Nta mwambi wateguriwe kundwanya uzahirwa- Umuraperi Kenya West

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Umuraperi ukunzwe  akaba anatunganya umuziki [Kanye West ]yigaragaje kumugaragaro nk’umugaragu wa Yesu witeguye ibizamurwanya byose, nkuko ku cyumweru  yahamagariye America kugaruka ku Mana. Mu magambo ye yagize ati:” imigambi ikomeye yo kubwiriza urubyiruko rwa America  binyujijwe mu ndirimbo nshya ntibyabura”[Kenya West] yakomeje  anihanangiriza  abakozi ba Satani, agira ati”nta mwambi wateguriwe kundwanya uzahirwa,buri uko mpagurutse ,niyumvamo ko mpagaze nuko nkashushanya umurongo mu mucanga nkavuga”ndi hano nkorera Imana”nta mwambi wateguriwe kundwanya uzahirwa.Ibi Kenya West yabivugiye mu kiganiro kirambuye yagiranye na [ Pastor Joel Osteen ]uyobora urusengero rwitwa Lakewood Church mu mujyi wa Houston muri Texas.

Uyu Kanye west,yatangaje ko ababyeyi be  bamurereye mu rusengero bakamwigisha uburyo bwo kubaha no gutinya Imana avuga ko nawe ashaka kubikorera abana be afatanyanyije n’umufasha we, Kim Kardashian West.

Mu magambo ye ati:”nkuko ubu mfite umuryango,nkaba mfite imyaka 42 y’ubukure, maze imyaka 5 nubatse nifitemo impano yogufata inshingano nka mama wange wagiye mu Ijuru ntibagiwe na papa wakoze akanubaka sisiteme (System) itunganya ndetse bikanasukura amazi muri DR.

Murabizi ko abaraperi hari ibintu byinshi tuba twarakoze kugira ngo tubungabunge gusabana n’abantu, muzi ko tuba dufite abana babakobwa bacu kandi tugakomeza kugerageza kwangiza abakobwa ba bandi.

Yakomeje asobanura ko atagihumwa amaso n’imyitwarire y’ubuhanzi bw’isi bwari bwaramubase .Yagize ati:“iyo igihe kinini ukimara ukorera gushimisha abantu, amafaranga ,n’abakomeye  utangira kumva ko Satani akomeye cyane. Ukumva ko ukoreye Imana utazigera uhirwa ukumva ko inzira imwe yo guhirwa kwawe ari  ugukorera ibyishimo by’abantu .

Muzi ko ari uburyo Satani yibamo abatunganya umuziki (Producer) beza,abahanzi beza,ibyamamare ,abacuranzi beza , abacuruzi Satani akababwira ko bagomba kubaho bamukorera. ariko noneho bigeye guhinduka.

You may also like

Leave a Comment