Home Amakuru y'ibanze Ntabwo nzi imiraba y’ubuzima urimo gucamo , sinzi ibibazo ufite ,ariko aho kugitanda cyawe niho Yesu aryamye – ApôtrePaul Gitwaza

Ntabwo nzi imiraba y’ubuzima urimo gucamo , sinzi ibibazo ufite ,ariko aho kugitanda cyawe niho Yesu aryamye – ApôtrePaul Gitwaza

by Ubwanditsi
0 comment

Munyigisho ndende yanyuze kuri tereviziyo ya Authantic   , Intumwa y’Imana Paul Gitwaza yigishije cyane ashingiye kungero zigiye zitandukanye ,haba izivugwa muri Bibiliya cyangwa  zo mubuzimana busanzwe. Muri iyo nyigisho ndende Intumwa Paul Gitwaza yagiye avuga uko umukristo akwiye kugumya kwegera Yesu. Kandi n’uko yabaho adakangwa n’ibibazo aterwa na Satani ko akwiye kubaho atunzwe no kwizera .

Gitwaza akaba yagarutse cyane ku bantu bagiye bakorerwa ibitangaza harimo nk’uyu muntu wari waratewe n’abadayimoni, ariko Yesu amugezeho abasha gukira maze abantu  barahaguruka bajya kubireba bajya aho Yesu ari , bajya kureba uwo muntu wavanyweho amadayimoni .

Basanga  yicaye kubirenge bya Yesu , yambaye azi ubwenge nk’abandi baratinya .Uwo muntu wavanywemo amadayimo , Yesu yaramubwiye ati” witahire uge iwawe ubatekerereze ibyakubayeho byose . Uwakuwemo abadayimoni agenda yamamaza ibyo Yesu yamukoreye byose mu mudugudu wose .

Iyi nkuru murayizi mwayisomye  muri bibiliya , iyi nkuru yaje Yesu bamaze kumwirukana iwabo I Nazareti , Yesu yirukanywe I wabo aho avuka bamubwira ko batamushaka, bashaka ku mwica , bamuzamura kumusozi muremure kugirango bamutembagaze mu mabuye .Yesu yarazize ijambo rito , kuko Yesu yarababwiye ko ibyo Yesaya yahanuye ko ariwe , ko yababwiye ko abantu Binazareti bagiriwe amahirwe .

Baravuga bati uyu si uwa Yezefu na Maliya ? ntabwo barebye ubutumwa ababwiye ahubwo bahise bareba umuryango aturukamo , bati  si avukana naba kuki yigereranya , abasore baramufata , abadamu bavuza induru , bamuzamura kumusozi bashaka kumuta mu manga  , kubw’ubuntu bw’imana abacamo .

Mu  gihe yari agiye haje umudamu ufite ibibazo , yararwaye imyaka 12, we avuga gusa ati” icyama nkamukoraho ,nubwo iwabo bamwirukanye njye ndamukeneye . Uwo mudamu yafatiranye  umuntu mukuru yatumiye Yesu icyo gihe yari afite umwana urwaye .

Umukobwa wa Yayiro Yesu aramukiza ,abantu babona ibitangaza , uko bamwirukanye muri icyo gice cy’iwabo . Abwira abagishwabe ati” muge hakurya , haza abantu benshi , arabagaburira , ibyo ni ibitangaza 3Yesu yakoze .

Muri iki cy’igisho Gitwaza yagarutse no kugitangaza cya kane Aho Yesu yabwira abigishwabe ati” twambuke hakurya kandi ahantu bari bagiye kwambuka   byari bitangaje cyane .Yesu  avuye mubisilayeli   ariko ajya mubanyamahanga   batemera Imana, ariko bemera ibigirwamana ,ahantu bakoraga imigenzo ya gipagani .

Abantu batizera Yesu kandi batizera n’Imana , Intumwa Paul yakomeje isobanura ko “ Yesu atari   agiye guturayo ahubwo yari agiye kwerekana impuhwe ze ko zigera hirya yabene wabo , hirya y’igihugu cyabo .

Ati “Icyo gihe Yesu yari ananiwe cyane , yari yiriwe akora , icyo gihe umudamu wa mukozeho  yabwiye Petero ati” ndikumva imbaraga zimvuyemo , igikorwa cyose cy’Umwuka gitwara imbaraga.  Nubwo tudashobora kubyumva ariko igikorwa cyose cy’Umwuka kigira imbaraga cyambura umuntu .

Yesu yari ananiwe ageze mu bwato arasinzira , asinziriye umuyaga uraza mwinshi kugirango umwice .Kuko hakurya bari bamenye amakuru ko Yesu aje , kandi azanye n’abigishwa be , imbaraga z’ikuzimu zitangira kubarwanya hakiri kare kugirango batagerayo . Yesu yari abababaye , kandi arushye asinziriye .

Abigishwa bamenyereye ubwato uwo munsi inyanja irabahindukana , yari inyanja y’iwabo bari bamenyereye . Petero yari uwi  Betesayida  , ariko yarari Ikaperanawumu kunyanja ,kandi Betesayida sikure y’ikaperenawumu ,bari abana bo mu mazi .

Yesu agenda aryamye mu bwato , mukanya gato inyanja irahinduka , ba Petero bamenyereye amazi , birabananira uwo munsi  imbaraga zari mu mazi ntibigeze bazibona imyaka yose babaye abarobyi .

Kandi Yesu yababwiye kwambuka ngo bagende mu gihugu cy’ Abagaderena , cyari igihugu cy’abanyamahanga . Ba Petero bagerageza kurwana n’umuyaga kugeza igihe amazi atangira kwinjira mu bwato , kuko wari umuyaga ukomeye kubuzima bwabo , bariheba cyane kuko bumvaga ko bagiye gupfa .

Bagarura akenge bati” ariko ni dupfa na Yesu arapfa kandi asinziriye  , kuko bari baziko yakoze cyane banze kumubuza amahoro , yari yakoze ibitangaza ,yari yabwirije yagaburiye bantu.

N’uko baramubyutsa bati,  ese ntabwo utwitayeho ko tugiye kurimbuka , tugiye gupfa nawe urasinziriye , Yesu arakanguka  ababaza ati ” ese niki cyabaye , bati dore nawe turamanuka tuzamuka , n’uko Yesu arahaguruka abwira amazi tuza , abwira umuraba uratuza inyanyanja iratuza .

Nawe rero Sinzi ibintu birimo bizamuka mubuzima bwawe sinzi imiraba y’ubuzima urimo gucamo , sinzi ubwoba ufite ubwo aribwo , sinzi amajwi akongorera ayariyo .aho kugitanda cyawe niho Yesu aryamye , aho iruhande rwawe niho Yesu aryamye .

Muri uwo mwanya  abigishwa bararebana baribaza bati maze n’umuyaga ni inyanja biramwumvira ?

Umuyaga ni inyanja kumvira bisobanuye iki ? Ni imbaraga ziba ziraho zishobora kumva zifite amatwi , ibintu birimo bikurwanya si imibereho gusa y’ubuzima ,ahubwo hari Umwuka ubiri inyuma .

Hari imyuka iri inyuma yizo ntambara ufite , hari umwuka uri muri icyo kibazo ufite , kubera ikibazo gusa cya kugwiririye cy’imibereho ,ariko hari umwuka ukugendaho ugushaka . ushaka wahaguruka  ukawucejejekesha ,cyangwa ukangure Yesu umubwire aceceshe uwo mwuka .

Paul Gitwaza yakomeje asoma mu gitabo cya [Luka 8 :26]  haravuga ngo bafata hakurya mu gihugu  cyabagadereni giteganye ni I Gareraya ,yomonse imusozi umuntu utewe n’abadayimoni ahura nawe , yaramaze iminsi myinshi yambaye ubusa . Nta nzu yabagamo , ahubwo yabaga mumva .

Gitwaza ati” Uyu muntu wari urimo abadayimo yari avuye mu mudugudu , ntiwaba  mu mudugudu udatuye mu nzu yawe . Uyu muntu ashobora kuba yari afite umuryanga , afite umugore , afite ababyeyi , afite umuryango, Imyuka yari muri uwo muntu yari yaramubujije kuba mu nzu .

Gitwaza ati “iyo utangiye kubura amahoro mu nzu yawe haba hari umwuka ubitera , uwo mwuka niwo tugomba kurwanya no kumenagura mu izina rya Yesu  , igihe cyose umuntu afite  amahoro aruhukira  iwe ariko igihe cyose umuntu ari mu ntambara yahungaga iwe .

Uyu muntu yabaga hanze mu mva niho yari yarahisemo , agendagenda mumva buri munsi , bajya guhamba bakamusangayo , ubu muntu bwari bwaragiye imizimu ariyo iba muri we .

Yesu abwira  abigishwa be ati ” tuge hakurya nicyo gihe bahuye ni kibazo cy’umuyaga , uyu muntu wabaga mubituro iyo yabonaga abantu yirukaga abasanga kugirango abagirire nabi  kuko niwe wari umurimo we .

Bibiliya itubwira ko yikebaguraga akuzura ibisebe , yari ateye ubwoba [Luka 8:28].  Uyu muntu abonye yesu arataka cyane amwikubita imbere ,avuga ijwi rirenga ati”  duhuriyehe Yesu mwana w’Imana, ndakwinginze ntunyice urupfu n’agashinyaguro. Abonye Yesu yiruka ajya kumurwanya ageze imbere ye abona harimo imbaraga zimusumba ,abona ari umwana w’Imana.

Abadayimo bari bamurimo,   bari  bazi Imana isumba byose . Rero Imana wizeye isumba byose , Imana wizeye irakomeye , abadayimo barayitinya . Abadayimoni bazi neza icyo ububabare buvuga iyo akubabaza aba anezerewe .kuko ububabare burayanezeza , kuko amarira yawe nibyo biryo by’abadayimoni , agahinda kawe nibyo biryo by’abadayimo , iyo wuzuye agahinda ukakemerera uba ugaburira badayimoni  .

Mu magambo y’ Intumwa Paul Gitwaza yakomeje ihumuriza abantu ati”mu gihe uca mubibazo wiringire Imana , nuca mungorane ushime Imana,nuca mubikomeye ntukemerere Satani ko yuzuza uburemere mu mutima wawe . Ibiryo by’umukiranutsi ni ukwizera , kuko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera .

Iyo twabuze umunezero twizera ko ejo tuzawubona , ibyiringira ni igitsika umutima kuri twebwe . mu gihe twizeye  Imana , twiringiye ijambo ryayo umutima wacu urakomera.

Satani akabura imbaraga kuko umutima ukomeye  , ariko iyo twajyanywe n’ibibazo n’uburemera , turira , tuganya , tuba tugaburira Satani kuko  umudayimo  azi uko ububabare bumera nawe yasabye Yesu ngo ntumbabaze .

Ariko njyewe nawe tugomba guharanira kubabaza Satani , kuko igihe atubabarije kirahagije . Uyu mugabo wari yuzuye amadayimo yari yararushye cyane , ariko ijisho ry’imbabazi rireba kure cyane . Tegereza igihe kizaza ijisho ry’imbabazi , ijisho ridasanzwe rizatuma Yesu yambuka ,atazanywe ni kindi aje kukubohora izo ngoyi .

Niba ufashijwe niri jambo  duhe ibitekerezo , umenyeshe n’abandi .

You may also like

Leave a Comment