Home Mu Mahanga Ntabwo dushobora gukomeza kwizera Imana kandi yaratwiyeretse mu ishusho y’umugabo-Inna Shevchenko umuyobozi wa FEMEN ku isi

Ntabwo dushobora gukomeza kwizera Imana kandi yaratwiyeretse mu ishusho y’umugabo-Inna Shevchenko umuyobozi wa FEMEN ku isi

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga w’abagore(FEMEN) Inna Shevchenko atangaza ko atakomeza kwemera Imana mu gihe Imana yiyeretse abantu ari umugabo.

Uyu mugore wahoze ari umukiristokazi yabitangaje ubwo yasobanuraga igitabo aherutse kwandika cyitwa “Heroïque”kirimo abagore bagiye bigumura ku mategeko yashyizweho n’ibigo by’abagabo.

Mu kiganiro yagiranye na Le monde des religions,Inna Shevchenko yatangaje  impamvu yatumye ahinduka umwemeragato maze akizerera mu kuba ari umugore aho kwizera Imana.

Yagize ati:”buri gihe mvuga ko nagiye mu batemera Imana mpinduka uharanira iterambere n’uburenganzira bw’ abagore.Uguharanira ko umugore yagira uburenganzira nk’umugabo byanteye kuva mu kwizera.Nitwumva ko dushoboye kandi ko dushobora kwigenga ntago dushobora gukomeza kwizera Imana yatwiyeretse ari umugabo”.

“Imana tugomba gukunda ariko tukanagomba no kuyitinya,Imana idusaba guceceka ntidukore,ikaduha umubiri w’intege nke,igatuma twishinja uko turi.Mu gihe kimwe dutangiye kwiyizera ,ntidushobora kwemera Imana”.

Inna Shevchenko ukomoka mu gihugu cya Ukraine yabaye umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga FEMEN kuva mu mwaka wa 2012,mu mwaka wa 2013 ahungira mu Bufaransa akaba ari naho atuye kuri ubu.Uyu mugore yize itangazamakuru  muri kaminuza ya KIEV,aza kwiga n’uburenganzira bwa muntu.

 

You may also like

Leave a Comment